Check out the new design

ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್ * - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಅನ್ನಹ್ಲ್   ಶ್ಲೋಕ:
۞ يَوۡمَ تَأۡتِي كُلُّ نَفۡسٖ تُجَٰدِلُ عَن نَّفۡسِهَا وَتُوَفَّىٰ كُلُّ نَفۡسٖ مَّا عَمِلَتۡ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
Wibuke (yewe Muhamadi) umunsi buri muntu azaza yiburanira, maze buri wese agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze, kandi ntabwo bazarenganywa.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلٗا قَرۡيَةٗ كَانَتۡ ءَامِنَةٗ مُّطۡمَئِنَّةٗ يَأۡتِيهَا رِزۡقُهَا رَغَدٗا مِّن كُلِّ مَكَانٖ فَكَفَرَتۡ بِأَنۡعُمِ ٱللَّهِ فَأَذَٰقَهَا ٱللَّهُ لِبَاسَ ٱلۡجُوعِ وَٱلۡخَوۡفِ بِمَا كَانُواْ يَصۡنَعُونَ
Kandi Allah yatanze urugero rw’umudugudu (Maka) wari utekanye kandi utuje; amafunguro yawo awugeraho ku bwinshi aturutse impande zose, ariko abawutuye bahakana ingabire za Allah. Nuko Allah awuteza amapfa n’ubwoba kubera ibyo bakoraga (guhakana ubutumwa bwa Muhamadi).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَدۡ جَآءَهُمۡ رَسُولٞ مِّنۡهُمۡ فَكَذَّبُوهُ فَأَخَذَهُمُ ٱلۡعَذَابُ وَهُمۡ ظَٰلِمُونَ
Kandi rwose bari baragezweho n’Intumwa (Muhamadi) ibakomokamo, ariko barayihakanye, nuko ibihano bibasanga ari inkozi z’ibibi.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَكُلُواْ مِمَّا رَزَقَكُمُ ٱللَّهُ حَلَٰلٗا طَيِّبٗا وَٱشۡكُرُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ إِن كُنتُمۡ إِيَّاهُ تَعۡبُدُونَ
Ngaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, biziruye kandi byiza. Munashimire ingabire za Allah, niba koko ari We wenyine musenga.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنَّمَا حَرَّمَ عَلَيۡكُمُ ٱلۡمَيۡتَةَ وَٱلدَّمَ وَلَحۡمَ ٱلۡخِنزِيرِ وَمَآ أُهِلَّ لِغَيۡرِ ٱللَّهِ بِهِۦۖ فَمَنِ ٱضۡطُرَّ غَيۡرَ بَاغٖ وَلَا عَادٖ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Mu by’ukuri (Allah) yabaziririje (kurya) ibyipfushije, amaraso, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ikitari Allah. Ariko uzasumbirizwa (akabirya) atari ukwigomeka cyangwa kurengera (ngo arenze urugero rw’ibyamuramira, icyo gihe nta cyaha azaba akoze); mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَا تَقُولُواْ لِمَا تَصِفُ أَلۡسِنَتُكُمُ ٱلۡكَذِبَ هَٰذَا حَلَٰلٞ وَهَٰذَا حَرَامٞ لِّتَفۡتَرُواْ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ يَفۡتَرُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَ لَا يُفۡلِحُونَ
Ntimukavuge ibinyoma mukoresheje indimi zanyu (muvuga muti) “Iki kiraziruye n’iki kiraziririjwe” mugamije guhimbira Allah ibinyoma. Mu by’ukuri abahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
مَتَٰعٞ قَلِيلٞ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
(Bazagira) umunezero w’igihe gito, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَعَلَى ٱلَّذِينَ هَادُواْ حَرَّمۡنَا مَا قَصَصۡنَا عَلَيۡكَ مِن قَبۡلُۖ وَمَا ظَلَمۡنَٰهُمۡ وَلَٰكِن كَانُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ
Na ba bandi babaye Abayahudi, twabaziririje ibyo twakubwiye mbere (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo twigeze tubarenganya (ubwo twabaziririzaga ibyari bisanzwe bibaziruriwe), ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye (bigomeka ku mategeko ya Allah).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
 
ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಅನ್ನಹ್ಲ್
ಅಧ್ಯಾಯಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ ಪುಟ ಸಂಖ್ಯೆ
 
ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್ - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್ ಪ್ರಕಟಣೆ.

ಮುಚ್ಚಿ