Check out the new design

ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್ * - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಅಲ್- ಹಜ್ಜ್   ಶ್ಲೋಕ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ضُرِبَ مَثَلٞ فَٱسۡتَمِعُواْ لَهُۥٓۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ لَن يَخۡلُقُواْ ذُبَابٗا وَلَوِ ٱجۡتَمَعُواْ لَهُۥۖ وَإِن يَسۡلُبۡهُمُ ٱلذُّبَابُ شَيۡـٔٗا لَّا يَسۡتَنقِذُوهُ مِنۡهُۚ ضَعُفَ ٱلطَّالِبُ وَٱلۡمَطۡلُوبُ
Yemwe bantu! Mwahawe urugero, ngaho nimurutege amatwi! Mu by’ukuri ibyo musenga bitari Allah ntibishobora kurema n’isazi kabone n’iyo byayiteraniraho. Kandi n’iyo iyo sazi yagira icyo ibyambura, ntibyashobora kucyisubiza. Bityo, usaba n’usabwa bose ni abanyantege nke!
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
مَا قَدَرُواْ ٱللَّهَ حَقَّ قَدۡرِهِۦٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَقَوِيٌّ عَزِيزٌ
(Ababangikanyamana) ntibahaye Allah icyubahiro kimukwiye. Mu by’ukuri Allah ni Umunyembaraga, Umunyacyubahiro bihebuje.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
ٱللَّهُ يَصۡطَفِي مِنَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ رُسُلٗا وَمِنَ ٱلنَّاسِۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَمِيعُۢ بَصِيرٞ
Allah atoranya Intumwa mu bamalayika no mu bantu. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
يَعۡلَمُ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡۚ وَإِلَى ٱللَّهِ تُرۡجَعُ ٱلۡأُمُورُ
Azi ibiri imbere habo (ibizababaho) n’ibiri inyuma habo (byababayeho). Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱرۡكَعُواْ وَٱسۡجُدُواْۤ وَٱعۡبُدُواْ رَبَّكُمۡ وَٱفۡعَلُواْ ٱلۡخَيۡرَ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ۩
Yemwe abemeye! Nimwuname, mwubame, kandi mugaragire Nyagasani wanyu, ndetse munakore ibyiza kugira ngo muzahirwe.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَجَٰهِدُواْ فِي ٱللَّهِ حَقَّ جِهَادِهِۦۚ هُوَ ٱجۡتَبَىٰكُمۡ وَمَا جَعَلَ عَلَيۡكُمۡ فِي ٱلدِّينِ مِنۡ حَرَجٖۚ مِّلَّةَ أَبِيكُمۡ إِبۡرَٰهِيمَۚ هُوَ سَمَّىٰكُمُ ٱلۡمُسۡلِمِينَ مِن قَبۡلُ وَفِي هَٰذَا لِيَكُونَ ٱلرَّسُولُ شَهِيدًا عَلَيۡكُمۡ وَتَكُونُواْ شُهَدَآءَ عَلَى ٱلنَّاسِۚ فَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ وَٱعۡتَصِمُواْ بِٱللَّهِ هُوَ مَوۡلَىٰكُمۡۖ فَنِعۡمَ ٱلۡمَوۡلَىٰ وَنِعۡمَ ٱلنَّصِيرُ
Kandi muharanire inzira ya Allah by’ukuri, mukoresheje imbaraga zanyu zose (kugira ngo izina rye rishyirwe hejuru). Ni We wabatoranyije (kugira ngo musohoze ubutumwa bwe), kandi nta nzitizi yigeze abashyirira mu idini. (Iryo dini) ni na ryo dini ry’umubyeyi wanyu Ibrahimu. Ni We (Allah) wabise Abayisilamu mbere (mu bitabo byabanje), ndetse no muri iyi (Qur’an) kugira ngo Intumwa (Muhamadi) ibabere umuhamya ndetse namwe mube abahamya ku bantu bose. Bityo, nimuhozeho iswala, mutange amaturo, kandi mufatane urunana ku (idini rya) Allah. Ni We Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
 
ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಅಲ್- ಹಜ್ಜ್
ಅಧ್ಯಾಯಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ ಪುಟ ಸಂಖ್ಯೆ
 
ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್ - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್ ಪ್ರಕಟಣೆ.

ಮುಚ್ಚಿ