Check out the new design

ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್ * - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಅನ್ನಿಸಾಅ್   ಶ್ಲೋಕ:
وَٱللَّهُ يُرِيدُ أَن يَتُوبَ عَلَيۡكُمۡ وَيُرِيدُ ٱلَّذِينَ يَتَّبِعُونَ ٱلشَّهَوَٰتِ أَن تَمِيلُواْ مَيۡلًا عَظِيمٗا
Kandi Allah arashaka kwakira ukwicuza kwanyu, ariko ba bandi bakurikira irari ryabo bifuza ko (mwe abemera) mwatana bihambaye (mugata inzira igororotse).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
يُرِيدُ ٱللَّهُ أَن يُخَفِّفَ عَنكُمۡۚ وَخُلِقَ ٱلۡإِنسَٰنُ ضَعِيفٗا
Allah arashaka kuborohereza kubera ko umuntu yaremwe ari umunyantege nke.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَأۡكُلُوٓاْ أَمۡوَٰلَكُم بَيۡنَكُم بِٱلۡبَٰطِلِ إِلَّآ أَن تَكُونَ تِجَٰرَةً عَن تَرَاضٖ مِّنكُمۡۚ وَلَا تَقۡتُلُوٓاْ أَنفُسَكُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِكُمۡ رَحِيمٗا
Yemwe abemeye! Bamwe muri mwe ntibakarye imitungo y’abandi mu buryo butemewe, keretse igihe ari ubucuruzi (mugiranye) bushingiye ku bwumvikane. Kandi ntimukiyahure, mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi kuri mwe.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَمَن يَفۡعَلۡ ذَٰلِكَ عُدۡوَٰنٗا وَظُلۡمٗا فَسَوۡفَ نُصۡلِيهِ نَارٗاۚ وَكَانَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرًا
N’uzakora ibyo kubera ubugome n’amahugu, tuzamwinjiza mu muriro, kandi ibyo kuri Allah biroroshye.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِن تَجۡتَنِبُواْ كَبَآئِرَ مَا تُنۡهَوۡنَ عَنۡهُ نُكَفِّرۡ عَنكُمۡ سَيِّـَٔاتِكُمۡ وَنُدۡخِلۡكُم مُّدۡخَلٗا كَرِيمٗا
Nimuramuka mwirinze ibyaha bikomeye mubujijwe gukora, tuzabababarira ibyaha byanyu byoroheje, tunabinjize mu irembo ryubahitse (Ijuru).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَا تَتَمَنَّوۡاْ مَا فَضَّلَ ٱللَّهُ بِهِۦ بَعۡضَكُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖۚ لِّلرِّجَالِ نَصِيبٞ مِّمَّا ٱكۡتَسَبُواْۖ وَلِلنِّسَآءِ نَصِيبٞ مِّمَّا ٱكۡتَسَبۡنَۚ وَسۡـَٔلُواْ ٱللَّهَ مِن فَضۡلِهِۦٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٗا
Kandi ntimukifuze ibyo Allah yahaye bamwe muri mwe kurusha abandi. Abagabo bazahemberwa ibyo bakoze, ndetse n’abagore bahemberwe ibyo bakoze. Mujye munasaba Allah mu ngabire ze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلِكُلّٖ جَعَلۡنَا مَوَٰلِيَ مِمَّا تَرَكَ ٱلۡوَٰلِدَانِ وَٱلۡأَقۡرَبُونَۚ وَٱلَّذِينَ عَقَدَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡ فَـَٔاتُوهُمۡ نَصِيبَهُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدًا
Na buri wese twamugeneye abazungura mu byo asize; ari bo babyeyi bombi ndetse n’abo bafitanye isano. Na ba bandi mwagiranye igihango, mujye mubaha umugabane wabo.[1] Mu by’ukuri, Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.
[1] Mbere y’ihishurwa ry’imirongo ya Qur’an igaragaza amategeko agenga izungura rishingiye ku isano ry’amaraso, hari ho kuzungurana hagati y’abimukira bavuye i Maka n’ababakiriye i Madina kubera amasezerano y’igihango bari baragiranye. Ariko aho amategeko agenga izungura ahishuriwe muri Qur’an, yasimbuye ubwo buryo bw’izungura rishingiye ku gihango.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
 
ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಅನ್ನಿಸಾಅ್
ಅಧ್ಯಾಯಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ ಪುಟ ಸಂಖ್ಯೆ
 
ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್ - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್ ಪ್ರಕಟಣೆ.

ಮುಚ್ಚಿ