ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ * - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಸೂರ ಅಲ್ -ಕಮರ್   ಶ್ಲೋಕ:

Alqamar (Ukwezi)

ٱقۡتَرَبَتِ ٱلسَّاعَةُ وَٱنشَقَّ ٱلۡقَمَرُ
Igihe cy’imperuka kiregereje ndetse n’ukwezi kwarasadutse.[1]
[1] Gusaduka k’ukwezi kuvugwa muri uyu murongo, ni kimwe mu bitangaza Intumwa y’Imana Muhamadi yeretse abahakanyi b’i Maka, ubwo bayihinyuraga bayisaba ko yabereka igitangaza; maze isaba Allah kuyiha icyo gitangaza, nuko ibereka ukwezi kwasadutse. Kikaba ari na kimwe mu bimenyetso bizabanziriza umunsi w’imperuka.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِن يَرَوۡاْ ءَايَةٗ يُعۡرِضُواْ وَيَقُولُواْ سِحۡرٞ مُّسۡتَمِرّٞ
N’iyo (abahakanyi) babonye igitangaza, batera umugongo bakavuga bati “Ubu ni uburozi bugikomeje!”
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَكَذَّبُواْ وَٱتَّبَعُوٓاْ أَهۡوَآءَهُمۡۚ وَكُلُّ أَمۡرٖ مُّسۡتَقِرّٞ
Barahakanye banakurikira irari ryabo, kandi buri kintu kizagira iherezo.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَدۡ جَآءَهُم مِّنَ ٱلۡأَنۢبَآءِ مَا فِيهِ مُزۡدَجَرٌ
Kandi rwose bagezweho n’inkuru zibabuza (gukora ibibi),
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
حِكۡمَةُۢ بَٰلِغَةٞۖ فَمَا تُغۡنِ ٱلنُّذُرُ
(Izo nkuru ziri muri Qur’an) zuje ubushishozi buhebuje, ariko uko kubaburira nta cyo kwabamariye.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَتَوَلَّ عَنۡهُمۡۘ يَوۡمَ يَدۡعُ ٱلدَّاعِ إِلَىٰ شَيۡءٖ نُّكُرٍ
Bityo (yewe Muhamadi), birengagize kandi (unabibutse) umunsi umuhamagazi azahamagarira kugana ku kintu kibi cyane (gucirwa urubanza ku munsi w’imperuka),
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
خُشَّعًا أَبۡصَٰرُهُمۡ يَخۡرُجُونَ مِنَ ٱلۡأَجۡدَاثِ كَأَنَّهُمۡ جَرَادٞ مُّنتَشِرٞ
Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), basohoka mu mva bameze nk’inzige zinyanyagiye.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
مُّهۡطِعِينَ إِلَى ٱلدَّاعِۖ يَقُولُ ٱلۡكَٰفِرُونَ هَٰذَا يَوۡمٌ عَسِرٞ
Bihuta bagana uhamagara. Abahakanyi bazavuga bati “Uyu ni umunsi ugoye.”
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
۞ كَذَّبَتۡ قَبۡلَهُمۡ قَوۡمُ نُوحٖ فَكَذَّبُواْ عَبۡدَنَا وَقَالُواْ مَجۡنُونٞ وَٱزۡدُجِرَ
Na mbere yabo, abantu ba Nuhu bahinyuye umugaragu wacu, maze baravuga bati “Ni umusazi”, ndetse aranamaganwa.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَدَعَا رَبَّهُۥٓ أَنِّي مَغۡلُوبٞ فَٱنتَصِرۡ
Nuko asaba Nyagasani we (agira ati) “Rwose njye naneshejwe, ngaho tabara!”
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَفَتَحۡنَآ أَبۡوَٰبَ ٱلسَّمَآءِ بِمَآءٖ مُّنۡهَمِرٖ
Nuko dufungura amarembo y’ikirere, hamanuka amazi yisuka ari menshi.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَفَجَّرۡنَا ٱلۡأَرۡضَ عُيُونٗا فَٱلۡتَقَى ٱلۡمَآءُ عَلَىٰٓ أَمۡرٖ قَدۡ قُدِرَ
Nuko isi tuyikuramo amasoko, maze amazi (yo mu nsi no hejuru) arahura ku bw’itegeko ryagenwe.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَحَمَلۡنَٰهُ عَلَىٰ ذَاتِ أَلۡوَٰحٖ وَدُسُرٖ
Maze (Nuhu) tumutwara mu gikozwe mu mbaho n’imisumari (inkuge).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
تَجۡرِي بِأَعۡيُنِنَا جَزَآءٗ لِّمَن كَانَ كُفِرَ
Cyagendaga (hejuru y’amazi) tugihanze amaso; (ibyo) biba igihembo cy’uwo bahakanye.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَد تَّرَكۡنَٰهَآ ءَايَةٗ فَهَلۡ مِن مُّدَّكِرٖ
Rwose (iyi nkuru ya Nuhu) twarayiretse ngo ibe ikimenyetso (n’isomo ku bazaza nyuma ye). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَكَيۡفَ كَانَ عَذَابِي وَنُذُرِ
Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَدۡ يَسَّرۡنَا ٱلۡقُرۡءَانَ لِلذِّكۡرِ فَهَلۡ مِن مُّدَّكِرٖ
Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
كَذَّبَتۡ عَادٞ فَكَيۡفَ كَانَ عَذَابِي وَنُذُرِ
Aba Adi bahinyuye (Intumwa yabo Hudu); mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنَّآ أَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ رِيحٗا صَرۡصَرٗا فِي يَوۡمِ نَحۡسٖ مُّسۡتَمِرّٖ
Mu by’ukuri twaboherereje inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha ku munsi w’amakuba akomeye,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
تَنزِعُ ٱلنَّاسَ كَأَنَّهُمۡ أَعۡجَازُ نَخۡلٖ مُّنقَعِرٖ
Uterura abantu bakamera nk’ingiga z’ibiti by’imitende byaranduwe.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَكَيۡفَ كَانَ عَذَابِي وَنُذُرِ
Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَدۡ يَسَّرۡنَا ٱلۡقُرۡءَانَ لِلذِّكۡرِ فَهَلۡ مِن مُّدَّكِرٖ
Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
كَذَّبَتۡ ثَمُودُ بِٱلنُّذُرِ
Aba Thamudi bahinyuye kuburira (kwacu)
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَقَالُوٓاْ أَبَشَرٗا مِّنَّا وَٰحِدٗا نَّتَّبِعُهُۥٓ إِنَّآ إِذٗا لَّفِي ضَلَٰلٖ وَسُعُرٍ
Nuko baravuga bati “Ese ni gute twafata umuntu umwe unadukomokamo ngo tube ari we dukurikira? Rwose ubwo twaba turi mu buyobe n’ubusazi!”
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
أَءُلۡقِيَ ٱلذِّكۡرُ عَلَيۡهِ مِنۢ بَيۡنِنَا بَلۡ هُوَ كَذَّابٌ أَشِرٞ
Ese ubu koko urwibutso ni we wenyine muri twe rwahawe? Ahubwo we ni umubeshyi akaba n’umwibone.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
سَيَعۡلَمُونَ غَدٗا مَّنِ ٱلۡكَذَّابُ ٱلۡأَشِرُ
Bidatinze bazamenya umubeshyi w’umwibone uwo ari we.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنَّا مُرۡسِلُواْ ٱلنَّاقَةِ فِتۡنَةٗ لَّهُمۡ فَٱرۡتَقِبۡهُمۡ وَٱصۡطَبِرۡ
Tugiye kuboherereza ingamiya (y’ingore) kugira ngo tubagerageze; bityo bagenzure unabihanganire.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَنَبِّئۡهُمۡ أَنَّ ٱلۡمَآءَ قِسۡمَةُۢ بَيۡنَهُمۡۖ كُلُّ شِرۡبٖ مُّحۡتَضَرٞ
Unababwire ko amazi bagomba kuyasangira na yo (ingamiya); buri wese azajya agira igihe cye cyo kuyanywaho.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَنَادَوۡاْ صَاحِبَهُمۡ فَتَعَاطَىٰ فَعَقَرَ
Ariko bahamagaye mugenzi wabo (afata inkota) arayica.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَكَيۡفَ كَانَ عَذَابِي وَنُذُرِ
Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنَّآ أَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ صَيۡحَةٗ وَٰحِدَةٗ فَكَانُواْ كَهَشِيمِ ٱلۡمُحۡتَظِرِ
Mu by’ukuri twaboherereje urusaku rumwe gusa, maze bamera nk’ibyatsi byumye byaribaswe.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَدۡ يَسَّرۡنَا ٱلۡقُرۡءَانَ لِلذِّكۡرِ فَهَلۡ مِن مُّدَّكِرٖ
Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
كَذَّبَتۡ قَوۡمُ لُوطِۭ بِٱلنُّذُرِ
Abantu ba Lutwi bahinyuye kuburira (kwacu),
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنَّآ أَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ حَاصِبًا إِلَّآ ءَالَ لُوطٖۖ نَّجَّيۡنَٰهُم بِسَحَرٖ
Twaboherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (ubarimbura bose), usibye gusa umuryango wa Lutwi twarokoye mu rukerera,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
نِّعۡمَةٗ مِّنۡ عِندِنَاۚ كَذَٰلِكَ نَجۡزِي مَن شَكَرَ
(Ibyo twabikoze) ku bw’ingabire ziduturutseho. Uko ni ko duhemba ushimira.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَدۡ أَنذَرَهُم بَطۡشَتَنَا فَتَمَارَوۡاْ بِٱلنُّذُرِ
Nyamara (Lutwi) yari yarababuriye ko bazahura n’ibihano byacu, nuko bashidikanya kuri uko kuburira (kwacu).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَدۡ رَٰوَدُوهُ عَن ضَيۡفِهِۦ فَطَمَسۡنَآ أَعۡيُنَهُمۡ فَذُوقُواْ عَذَابِي وَنُذُرِ
Baranamwinginze (ngo abahe) abashyitsi be (kugira ngo babakorere ubutinganyi). Nuko tubahuma amaso (tuvuga tuti) “Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no kuburira (kwanjye)!”
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَدۡ صَبَّحَهُم بُكۡرَةً عَذَابٞ مُّسۡتَقِرّٞ
Kandi rwose twabazindukirije mu bihano bikomeza (kuzageza ku munsi w’imperuka).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَذُوقُواْ عَذَابِي وَنُذُرِ
Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no ku byo najyaga mbaburira!
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَدۡ يَسَّرۡنَا ٱلۡقُرۡءَانَ لِلذِّكۡرِ فَهَلۡ مِن مُّدَّكِرٖ
Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَدۡ جَآءَ ءَالَ فِرۡعَوۡنَ ٱلنُّذُرُ
Kandi rwose kuburira (kwanjye) kwageze ku bantu ba Farawo,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا كُلِّهَا فَأَخَذۡنَٰهُمۡ أَخۡذَ عَزِيزٖ مُّقۡتَدِرٍ
Bahinyuye ibitangaza byacu byose, nuko turabafata tubahanisha ibihano by’Umunyacyubahiro bihebuje, Ushobora byose.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
أَكُفَّارُكُمۡ خَيۡرٞ مِّنۡ أُوْلَٰٓئِكُمۡ أَمۡ لَكُم بَرَآءَةٞ فِي ٱلزُّبُرِ
Ese abahakanyi banyu (b’i Maka) ni bo beza kurusha abo (abantu ba Adi, aba Thamudi, aba Nuhu n’aba Farawo, boretswe)? Cyangwa mufite ubudahangarwa bwanditse mu bitabo (bwo kutazahanwa)?
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
أَمۡ يَقُولُونَ نَحۡنُ جَمِيعٞ مُّنتَصِرٞ
Cyangwa (abo bahakanyi) baravuga bati “Twe turi benshi dushyize hamwe, dushoboye kwitabara!”
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
سَيُهۡزَمُ ٱلۡجَمۡعُ وَيُوَلُّونَ ٱلدُّبُرَ
Nyamara abo bishyize hamwe bazatsindwa banayabangire ingata.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
بَلِ ٱلسَّاعَةُ مَوۡعِدُهُمۡ وَٱلسَّاعَةُ أَدۡهَىٰ وَأَمَرُّ
Ahubwo umunsi w’imperuka ni cyo gihe basezeranyijwe (cyo kuzahanirwaho), ndetse imperuka izaba iteye ubwoba cyane kandi irura.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنَّ ٱلۡمُجۡرِمِينَ فِي ضَلَٰلٖ وَسُعُرٖ
Mu by’ ukuri, inkozi z’ibibi ziri mu buyobe (hano ku isi) kandi zizahanishwa umuriro utwika!
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
يَوۡمَ يُسۡحَبُونَ فِي ٱلنَّارِ عَلَىٰ وُجُوهِهِمۡ ذُوقُواْ مَسَّ سَقَرَ
Umunsi uburanga bwabo buzakururirwa mu muriro (bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve igihano cy’umuriro.”
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنَّا كُلَّ شَيۡءٍ خَلَقۡنَٰهُ بِقَدَرٖ
Mu by’ukuri buri kintu twakiremye ku rugero twagennye (igeno ryacyo).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَمَآ أَمۡرُنَآ إِلَّا وَٰحِدَةٞ كَلَمۡحِۭ بِٱلۡبَصَرِ
Kandi itegeko ryacu ni (ijambo) rimwe; (ryihuta) nko guhumbya no guhumbura.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَدۡ أَهۡلَكۡنَآ أَشۡيَاعَكُمۡ فَهَلۡ مِن مُّدَّكِرٖ
Kandi rwose tworetse abantu bameze nkamwe (mu buhakanyi). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَكُلُّ شَيۡءٖ فَعَلُوهُ فِي ٱلزُّبُرِ
Kandi buri kintu cyose bakoze cyandikwaga mu bitabo (by’ibikorwa byabo).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَكُلُّ صَغِيرٖ وَكَبِيرٖ مُّسۡتَطَرٌ
Na buri kintu, cyaba gito cyangwa kinini, kiranditse.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي جَنَّٰتٖ وَنَهَرٖ
Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’imigezi (Ijuru),
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فِي مَقۡعَدِ صِدۡقٍ عِندَ مَلِيكٖ مُّقۡتَدِرِۭ
Mu byicaro by’icyubahiro, hafi y’Umwami, Ushobora byose.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
 
ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಸೂರ ಅಲ್ -ಕಮರ್
ಅಧ್ಯಾಯಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ ಪುಟ ಸಂಖ್ಯೆ
 
ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಕಮಿಟಿ ಟೀಮ್.

ಮುಚ್ಚಿ