ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ * - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಸೂರ ಅತ್ತಗಾಬುನ್   ಶ್ಲೋಕ:

Attaghabuni (Igihombo)

يُسَبِّحُ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۖ لَهُ ٱلۡمُلۡكُ وَلَهُ ٱلۡحَمۡدُۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ
Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah. Ubwami n’ishimwe ndetse n’ikuzo byuzuye ni ibye, kandi ni we Ushobora byose.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
هُوَ ٱلَّذِي خَلَقَكُمۡ فَمِنكُمۡ كَافِرٞ وَمِنكُم مُّؤۡمِنٞۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٌ
Ni We wabaremye, ariko bamwe muri mwe ni abahakanyi, abandi bakaba abemeramana. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ بِٱلۡحَقِّ وَصَوَّرَكُمۡ فَأَحۡسَنَ صُوَرَكُمۡۖ وَإِلَيۡهِ ٱلۡمَصِيرُ
Yaremye ibirere n’isi mu kuri, nuko abaha amashusho maze arayatunganya; kandi iwe ni ho garukiro (ryacu twese).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
يَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَيَعۡلَمُ مَا تُسِرُّونَ وَمَا تُعۡلِنُونَۚ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
Azi ibiri mu birere n’isi, akanamenya ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
أَلَمۡ يَأۡتِكُمۡ نَبَؤُاْ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن قَبۡلُ فَذَاقُواْ وَبَالَ أَمۡرِهِمۡ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Ese inkuru ya ba bandi bahakanye mbere ntiyabagezeho ko basogongeye ingaruka z’ibikorwa byabo (hano ku isi), kandi (ko ku munsi w’imperuka) bazahanishwa ibihano bibabaza?
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُۥ كَانَت تَّأۡتِيهِمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ فَقَالُوٓاْ أَبَشَرٞ يَهۡدُونَنَا فَكَفَرُواْ وَتَوَلَّواْۖ وَّٱسۡتَغۡنَى ٱللَّهُۚ وَٱللَّهُ غَنِيٌّ حَمِيدٞ
Ni na ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bakavuga bati “Ese abantu (bameze nkatwe) batuyobora?” Nuko bagahakana bagatera umugongo. Nyamara Allah arihagije, nta cyo abakeneyeho, kandi Allah ni Uwihagije, Ushimwa cyane.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
زَعَمَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَن لَّن يُبۡعَثُواْۚ قُلۡ بَلَىٰ وَرَبِّي لَتُبۡعَثُنَّ ثُمَّ لَتُنَبَّؤُنَّ بِمَا عَمِلۡتُمۡۚ وَذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٞ
Abahakanyi bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye, rwose muzazurwa maze mubwirwe ibyo mwakoze, kandi kuri Allah ibyo biroroshye.”
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَـَٔامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَٱلنُّورِ ٱلَّذِيٓ أَنزَلۡنَاۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ
Ngaho nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi) ndetse n’urumuri (Qur’an) twahishuye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
يَوۡمَ يَجۡمَعُكُمۡ لِيَوۡمِ ٱلۡجَمۡعِۖ ذَٰلِكَ يَوۡمُ ٱلتَّغَابُنِۗ وَمَن يُؤۡمِنۢ بِٱللَّهِ وَيَعۡمَلۡ صَٰلِحٗا يُكَفِّرۡ عَنۡهُ سَيِّـَٔاتِهِۦ وَيُدۡخِلۡهُ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
(Unibuke) umunsi azabakoranya (mwese) ku munsi w’ikoraniro; uwo uzaba ari umunsi w’igihombo (ku banyabyaha). Kandi uwemera Allah akanakora ibikorwa byiza, azamubabarira ibibi (yakoze) anamwinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru), azabamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَكَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَآ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِ خَٰلِدِينَ فِيهَاۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ
Naho abahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazaba abo mu muriro bazabamo ubuziraherezo; kandi iryo ni igarukiro ribi.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
مَآ أَصَابَ مِن مُّصِيبَةٍ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۗ وَمَن يُؤۡمِنۢ بِٱللَّهِ يَهۡدِ قَلۡبَهُۥۚ وَٱللَّهُ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ
Nta kibi gishobora kuba (ku muntu) bitari ku burenganzira bwa Allah. Ndetse n’uwemeye Allah, (Allah) ayobora umutima we (mu kwemera nyako). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَأَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُواْ ٱلرَّسُولَۚ فَإِن تَوَلَّيۡتُمۡ فَإِنَّمَا عَلَىٰ رَسُولِنَا ٱلۡبَلَٰغُ ٱلۡمُبِينُ
Nimwumvire Allah kandi munumvire Intumwa (Muhamadi). Ariko nimutera umugongo, mu by’ukuri Intumwa yacu nta kindi ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۚ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Allah! Nta yindi mana itari We. Bityo, abemeramana ngaho nibiringire Allah (wenyine).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِنَّ مِنۡ أَزۡوَٰجِكُمۡ وَأَوۡلَٰدِكُمۡ عَدُوّٗا لَّكُمۡ فَٱحۡذَرُوهُمۡۚ وَإِن تَعۡفُواْ وَتَصۡفَحُواْ وَتَغۡفِرُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٌ
Yemwe abemeye! Mu by’ukuri bamwe mu bagore banyu n’abana banyu, ni abanzi banyu (bashobora kubabuza kumvira Allah); bityo, mujye mubitondera! Ariko nimwirengagiza (amakosa yabo), mukanarenzaho, ndetse mukanabababarira, mu by’ukuri Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنَّمَآ أَمۡوَٰلُكُمۡ وَأَوۡلَٰدُكُمۡ فِتۡنَةٞۚ وَٱللَّهُ عِندَهُۥٓ أَجۡرٌ عَظِيمٞ
Mu by’ukuri imitungo yanyu n’abana banyu ni ikigeragezo, ariko Allah afite ibihembo bihambaye (Ijuru).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ مَا ٱسۡتَطَعۡتُمۡ وَٱسۡمَعُواْ وَأَطِيعُواْ وَأَنفِقُواْ خَيۡرٗا لِّأَنفُسِكُمۡۗ وَمَن يُوقَ شُحَّ نَفۡسِهِۦ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Bityo, nimugandukire Allah uko mubishoboye, mwumve (ibyo Intumwa ibigisha) kandi mwumvire (amategeko yayo) ndetse munatange amaturo; bizaba ari byo byiza kuri mwe. Kandi abarinzwe kugira ubugugu ni bo bazatsinda.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِن تُقۡرِضُواْ ٱللَّهَ قَرۡضًا حَسَنٗا يُضَٰعِفۡهُ لَكُمۡ وَيَغۡفِرۡ لَكُمۡۚ وَٱللَّهُ شَكُورٌ حَلِيمٌ
Nimuramuka mugurije Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera we), azayibatuburira anabababarire. Kandi Allah ni Ushima (ibikorwa by’abagaragu be), Uworohera (abagaragu be).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
عَٰلِمُ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara, Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
 
ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಸೂರ ಅತ್ತಗಾಬುನ್
ಅಧ್ಯಾಯಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ ಪುಟ ಸಂಖ್ಯೆ
 
ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಕಮಿಟಿ ಟೀಮ್.

ಮುಚ್ಚಿ