Check out the new design

وه‌رگێڕانی ماناكانی قورئانی پیرۆز - وەرگێڕاوی کینیارواندیە - کۆڕگەی مسوڵمانانی ڕواندا * - پێڕستی وه‌رگێڕاوه‌كان

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

وه‌رگێڕانی ماناكان سوره‌تی: المائدة   ئایه‌تی:
أُحِلَّ لَكُمۡ صَيۡدُ ٱلۡبَحۡرِ وَطَعَامُهُۥ مَتَٰعٗا لَّكُمۡ وَلِلسَّيَّارَةِۖ وَحُرِّمَ عَلَيۡكُمۡ صَيۡدُ ٱلۡبَرِّ مَا دُمۡتُمۡ حُرُمٗاۗ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ ٱلَّذِيٓ إِلَيۡهِ تُحۡشَرُونَ
Mwaziruriwe umuhigo wo mu nyanja n’ibyipfushije bizibamo, kugira ngo bibagirire akamaro mwe ubwanyu (mutuye) n’abari ku rugendo. Cyakora mwaziririjwe umuhigo w’imusozi igihe cyose muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi mugandukire Allah we muzakoranyirizwa iwe.
تەفسیرە عەرەبیەکان:
۞ جَعَلَ ٱللَّهُ ٱلۡكَعۡبَةَ ٱلۡبَيۡتَ ٱلۡحَرَامَ قِيَٰمٗا لِّلنَّاسِ وَٱلشَّهۡرَ ٱلۡحَرَامَ وَٱلۡهَدۡيَ وَٱلۡقَلَٰٓئِدَۚ ذَٰلِكَ لِتَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَأَنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٌ
Allah yagize Al Kaabat ingoro ntagatifu ngo ibe ahantu abantu bahurira. (Kandi yashyizeho) amezi (ane) matagatifu, amatungo y’ibitambo ndetse n’imitamirizo (yambikwa ayo matungo; Allah yabigize ingirakamaro ku bantu). Ibyo ni ukugira ngo mumenye ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi, kandi ko Allah ari Umumenyi uhebuje w’ibintu byose.
تەفسیرە عەرەبیەکان:
ٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ وَأَنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Mumenye ko Allah ari Nyiribihano bikaze, kandi ko Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
تەفسیرە عەرەبیەکان:
مَّا عَلَى ٱلرَّسُولِ إِلَّا ٱلۡبَلَٰغُۗ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ مَا تُبۡدُونَ وَمَا تَكۡتُمُونَ
Nta kindi Intumwa (Muhamadi) ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa. Kandi Allah azi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha.
تەفسیرە عەرەبیەکان:
قُل لَّا يَسۡتَوِي ٱلۡخَبِيثُ وَٱلطَّيِّبُ وَلَوۡ أَعۡجَبَكَ كَثۡرَةُ ٱلۡخَبِيثِۚ فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ يَٰٓأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ikibi ntigihwanye n’icyiza kabone n’ubwo wareshywa n’ubwinshi bw’ibibi.” Bityo yemwe banyabwenge, nimugandukire Allah kugira ngo mukiranuke.
تەفسیرە عەرەبیەکان:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَسۡـَٔلُواْ عَنۡ أَشۡيَآءَ إِن تُبۡدَ لَكُمۡ تَسُؤۡكُمۡ وَإِن تَسۡـَٔلُواْ عَنۡهَا حِينَ يُنَزَّلُ ٱلۡقُرۡءَانُ تُبۡدَ لَكُمۡ عَفَا ٱللَّهُ عَنۡهَاۗ وَٱللَّهُ غَفُورٌ حَلِيمٞ
Yemwe abemeye! Ntimukabaze ibintu mushobora kugaragarizwa bikabagiraho ingaruka! Kuko nimubibaza mu gihe Qur’an igihishurwa, muzabigaragarizwa (bibe amategeko kuri mwe) nyamara Allah yari yarabyihoreye. Allah ni Ubabarira ibyaha, Udahaniraho.
تەفسیرە عەرەبیەکان:
قَدۡ سَأَلَهَا قَوۡمٞ مِّن قَبۡلِكُمۡ ثُمَّ أَصۡبَحُواْ بِهَا كَٰفِرِينَ
Mu by’ukuri hari abantu mbere yanyu babajije ibibazo nk’ibyo, hanyuma (babisubijwe) bibabera impamvu yo kuba abahakanyi.
تەفسیرە عەرەبیەکان:
مَا جَعَلَ ٱللَّهُ مِنۢ بَحِيرَةٖ وَلَا سَآئِبَةٖ وَلَا وَصِيلَةٖ وَلَا حَامٖ وَلَٰكِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يَفۡتَرُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَۖ وَأَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡقِلُونَ
Allah ntabwo ari we washyizeho Bahira,[1] Sa’ibat,[2] Waswilat,[3] cyangwa Hami.[4] Ahubwo ba bandi bahakanye bahimbira Allah ibinyoma kandi abenshi muri bo ntibatekereza.
[1] Bahira: Ni ingamiya bacaga ugutwi iyo yabaga imaze kubyara imbyaro runaka bakayihorera ikegurirwa ibigirwamana.
[2] Sa’iba: Ni ingamiya baterekeraga ibigirwamana.
[3] Waswila: Ni ingamiya yabaga yareguriwe ibigirwamana kuko yabyaye inyagazi ku nshuro ya mbere n’iya kabiri.
[4] Hami: Ni imfizi y’ingamiya yaterekerwaga ibigirwamana, ntikoreshwe imirimo iyo ariyo yose. Ibyo byose byabaga ari ibikorwa byo kubangikanya Allah kuko baziririzaga ibyo Allah ataziririje kandi bakabimwitirira.
تەفسیرە عەرەبیەکان:
 
وه‌رگێڕانی ماناكان سوره‌تی: المائدة
پێڕستی سوره‌ته‌كان ژمارەی پەڕە
 
وه‌رگێڕانی ماناكانی قورئانی پیرۆز - وەرگێڕاوی کینیارواندیە - کۆڕگەی مسوڵمانانی ڕواندا - پێڕستی وه‌رگێڕاوه‌كان

بڵاوکراوە لە کۆڕگەی مسوڵمانەكانی ڕوەندا.

داخستن