Check out the new design

Kilniojo Korano reikšmių vertimas - Vertimas į bantų k. - Ruandos musulmonų asociacija * - Vertimų turinys

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Reikšmių vertimas Sūra: An-Nachl   Aja (Korano eilutė):
وَيَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَمۡلِكُ لَهُمۡ رِزۡقٗا مِّنَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ شَيۡـٔٗا وَلَا يَسۡتَطِيعُونَ
Bakanasenga ibitari Allah, bitagenga amafunguro (yabo) yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi ntabwo byabishobora (kubaha amafunguro) yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi nta na kimwe bishoboye.
Tafsyrai arabų kalba:
فَلَا تَضۡرِبُواْ لِلَّهِ ٱلۡأَمۡثَالَۚ إِنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ وَأَنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ
Bityo, ntimukagire icyo mugereranya na Allah (kuko nta cyo asa na cyo). Mu by’ukuri Allah azi (ibyo mukora) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo).
Tafsyrai arabų kalba:
۞ ضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلًا عَبۡدٗا مَّمۡلُوكٗا لَّا يَقۡدِرُ عَلَىٰ شَيۡءٖ وَمَن رَّزَقۡنَٰهُ مِنَّا رِزۡقًا حَسَنٗا فَهُوَ يُنفِقُ مِنۡهُ سِرّٗا وَجَهۡرًاۖ هَلۡ يَسۡتَوُۥنَۚ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Allah yatanze urugero rw’umucakara uhatswe (na shebuja) utagira icyo ashoboye, ndetse n’urw’umuntu twahaye amafunguro meza aduturutseho, maze akagira ayo atanga mu ibanga no ku mugaragaro. Ese (abo bombi) bameze kimwe? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.
Tafsyrai arabų kalba:
وَضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلٗا رَّجُلَيۡنِ أَحَدُهُمَآ أَبۡكَمُ لَا يَقۡدِرُ عَلَىٰ شَيۡءٖ وَهُوَ كَلٌّ عَلَىٰ مَوۡلَىٰهُ أَيۡنَمَا يُوَجِّههُّ لَا يَأۡتِ بِخَيۡرٍ هَلۡ يَسۡتَوِي هُوَ وَمَن يَأۡمُرُ بِٱلۡعَدۡلِ وَهُوَ عَلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Allah yanatanze (urundi) rugero rw’abantu babiri; umwe muri bo utavuga ndetse ntagire icyo ashoboye, ahubwo ari umutwaro kuri shebuja; aho amutumye hose ntagire icyiza azana. Ese (umuntu nk’uwo) ashobora kureshya n’ubwiriza (abantu) kurangwa n’ubutabera, ndetse na we ubwe akaba ari mu nzira igororotse?
Tafsyrai arabų kalba:
وَلِلَّهِ غَيۡبُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَمَآ أَمۡرُ ٱلسَّاعَةِ إِلَّا كَلَمۡحِ ٱلۡبَصَرِ أَوۡ هُوَ أَقۡرَبُۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Kandi Allah ni We uzi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi (kugera) kw’imperuka bizaba nko guhumbya cyangwa ibyihuse kurushaho. Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.
Tafsyrai arabų kalba:
وَٱللَّهُ أَخۡرَجَكُم مِّنۢ بُطُونِ أُمَّهَٰتِكُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ شَيۡـٔٗا وَجَعَلَ لَكُمُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَٱلۡأَفۡـِٔدَةَ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Allah yanabakuye mu nda z’ababyeyi banyu nta cyo muzi, maze abaha kumva, kubona ndetse (abaha) n’imitima (ubwenge) kugira ngo mushimire.
Tafsyrai arabų kalba:
أَلَمۡ يَرَوۡاْ إِلَى ٱلطَّيۡرِ مُسَخَّرَٰتٖ فِي جَوِّ ٱلسَّمَآءِ مَا يُمۡسِكُهُنَّ إِلَّا ٱللَّهُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Ese ntibabona ko inyoni zoroherejwe kuguruka mu kirere nta kindi kizifashe kitari Allah? Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bemera.
Tafsyrai arabų kalba:
 
Reikšmių vertimas Sūra: An-Nachl
Sūrų turinys Puslapio numeris
 
Kilniojo Korano reikšmių vertimas - Vertimas į bantų k. - Ruandos musulmonų asociacija - Vertimų turinys

Išleista Ruandos musulmonų asociacijos.

Uždaryti