Check out the new design

Kilniojo Korano reikšmių vertimas - Vertimas į bantų k. - Ruandos musulmonų asociacija * - Vertimų turinys

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Reikšmių vertimas Sūra: Al-Hadždž   Aja (Korano eilutė):

Al Hajj

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱتَّقُواْ رَبَّكُمۡۚ إِنَّ زَلۡزَلَةَ ٱلسَّاعَةِ شَيۡءٌ عَظِيمٞ
Yemwe bantu! Nimugandukire Nyagasani wanyu! Mu by’ukuri umutingito wo ku munsi w’imperuka ni ikintu gihambaye.
Tafsyrai arabų kalba:
يَوۡمَ تَرَوۡنَهَا تَذۡهَلُ كُلُّ مُرۡضِعَةٍ عَمَّآ أَرۡضَعَتۡ وَتَضَعُ كُلُّ ذَاتِ حَمۡلٍ حَمۡلَهَا وَتَرَى ٱلنَّاسَ سُكَٰرَىٰ وَمَا هُم بِسُكَٰرَىٰ وَلَٰكِنَّ عَذَابَ ٱللَّهِ شَدِيدٞ
Umunsi muzawubona, buri wese wonsa azibagirwa uwo yonsaga, ndetse na buri wese utwite azakuramo inda. Uzanabona abantu babaye abasinzi kandi atari bo (nta cyo banyoye), kubera ko ibihano bya Allah bizaba bikomeye.
Tafsyrai arabų kalba:
وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يُجَٰدِلُ فِي ٱللَّهِ بِغَيۡرِ عِلۡمٖ وَيَتَّبِعُ كُلَّ شَيۡطَٰنٖ مَّرِيدٖ
No mu bantu hari abajya impaka kuri Allah nta bumenyi babifitiye, bakanakurikira buri shitani ryigometse.
Tafsyrai arabų kalba:
كُتِبَ عَلَيۡهِ أَنَّهُۥ مَن تَوَلَّاهُ فَأَنَّهُۥ يُضِلُّهُۥ وَيَهۡدِيهِ إِلَىٰ عَذَابِ ٱلسَّعِيرِ
(Iryo shitani) ryaciriweho iteka ko uzarigira inshuti rizamuyobya, rikazanamuganisha mu muriro ugurumana.
Tafsyrai arabų kalba:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِن كُنتُمۡ فِي رَيۡبٖ مِّنَ ٱلۡبَعۡثِ فَإِنَّا خَلَقۡنَٰكُم مِّن تُرَابٖ ثُمَّ مِن نُّطۡفَةٖ ثُمَّ مِنۡ عَلَقَةٖ ثُمَّ مِن مُّضۡغَةٖ مُّخَلَّقَةٖ وَغَيۡرِ مُخَلَّقَةٖ لِّنُبَيِّنَ لَكُمۡۚ وَنُقِرُّ فِي ٱلۡأَرۡحَامِ مَا نَشَآءُ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗى ثُمَّ نُخۡرِجُكُمۡ طِفۡلٗا ثُمَّ لِتَبۡلُغُوٓاْ أَشُدَّكُمۡۖ وَمِنكُم مَّن يُتَوَفَّىٰ وَمِنكُم مَّن يُرَدُّ إِلَىٰٓ أَرۡذَلِ ٱلۡعُمُرِ لِكَيۡلَا يَعۡلَمَ مِنۢ بَعۡدِ عِلۡمٖ شَيۡـٔٗاۚ وَتَرَى ٱلۡأَرۡضَ هَامِدَةٗ فَإِذَآ أَنزَلۡنَا عَلَيۡهَا ٱلۡمَآءَ ٱهۡتَزَّتۡ وَرَبَتۡ وَأَنۢبَتَتۡ مِن كُلِّ زَوۡجِۭ بَهِيجٖ
Yemwe bantu! Niba mushidikanya ko izuka rizabaho (nimutekereze uko twabaremye): Mu by’ukuri twabaremye tubakomoye mu gitaka (umukurambere wanyu Adamu), hanyuma (mwe tubarema) mu ntanga, hanyuma (zihinduka) urusoro rw’amaraso, hanyuma (zihinduka) ikinyama kigaragaza ishusho n’ikitayigaragaza; kugira ngo tubagaragarize (ubushobozi bwacu). Tunarekera muri nyababyeyi uwo dushaka kugeza ku gihe cyagenwe, maze tukabasohora (muri nyababyeyi) muri impinja, (tukabakuza) kugira ngo muzagere mu gihe cyanyu cy’ubukure. No muri mwe, hari abapfa batarageza icyo gihe (cy’ubukure), ndetse no muri mwe hari n’abagera mu zabukuru bakamera nk’aho batigeze bagira icyo bamenya. Ndetse ubona ubutaka bwumagaye, maze twabumanuraho amazi (imvura) bukanyeganyega bukanabyimba, bukanameraho ibimera binyuranye bishimishije.
Tafsyrai arabų kalba:
 
Reikšmių vertimas Sūra: Al-Hadždž
Sūrų turinys Puslapio numeris
 
Kilniojo Korano reikšmių vertimas - Vertimas į bantų k. - Ruandos musulmonų asociacija - Vertimų turinys

Išleista Ruandos musulmonų asociacijos.

Uždaryti