Check out the new design

Kilniojo Korano reikšmių vertimas - Vertimas į bantų k. - Ruandos musulmonų asociacija * - Vertimų turinys

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Reikšmių vertimas Sūra: Al-Kalam   Aja (Korano eilutė):

Alqalam

نٓۚ وَٱلۡقَلَمِ وَمَا يَسۡطُرُونَ
Nuuni[1] Ndahiye ikaramu n’ibyo (abamalayika n’abantu) bandika!
[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
Tafsyrai arabų kalba:
مَآ أَنتَ بِنِعۡمَةِ رَبِّكَ بِمَجۡنُونٖ
Ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (z’ubutumwa wahawe), ntabwo wowe (Muhamadi) uri umusazi.
Tafsyrai arabų kalba:
وَإِنَّ لَكَ لَأَجۡرًا غَيۡرَ مَمۡنُونٖ
Kandi mu by’ukuri uzahabwa ibihembo bidashira (ku bw’ingorane uhura na zo).
Tafsyrai arabų kalba:
وَإِنَّكَ لَعَلَىٰ خُلُقٍ عَظِيمٖ
Rwose mu by’ukuri ufite ubupfura buhambaye.
Tafsyrai arabų kalba:
فَسَتُبۡصِرُ وَيُبۡصِرُونَ
Bityo vuba aha bidatinze uzabona, n’abo (abahakanyi) babone,
Tafsyrai arabų kalba:
بِأَييِّكُمُ ٱلۡمَفۡتُونُ
Umusazi muri mwe (uwo ari we).
Tafsyrai arabų kalba:
إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعۡلَمُ بِمَن ضَلَّ عَن سَبِيلِهِۦ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِٱلۡمُهۡتَدِينَ
Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na We uzi neza abayobotse.
Tafsyrai arabų kalba:
فَلَا تُطِعِ ٱلۡمُكَذِّبِينَ
Bityo, ntukumvire abahinyura.
Tafsyrai arabų kalba:
وَدُّواْ لَوۡ تُدۡهِنُ فَيُدۡهِنُونَ
Bifuje ko waborohera (ukabakorera ibyo bashaka) na bo bakakorohera (ntibakurwanye).
Tafsyrai arabų kalba:
وَلَا تُطِعۡ كُلَّ حَلَّافٖ مَّهِينٍ
Kandi ntukumvire buri (muntu) urahira kenshi unasuzuguritse,
Tafsyrai arabų kalba:
هَمَّازٖ مَّشَّآءِۭ بِنَمِيمٖ
Umuneguzi wa cyane, unabunza amagambo (agenda asebanya),
Tafsyrai arabų kalba:
مَّنَّاعٖ لِّلۡخَيۡرِ مُعۡتَدٍ أَثِيمٍ
Ubuza ibyiza, urengera, umunyacyaha,
Tafsyrai arabų kalba:
عُتُلِّۭ بَعۡدَ ذَٰلِكَ زَنِيمٍ
Uw’umutima winangiye, hejuru y’ibyo akaba ari ikinyendaro (atazwi inkomoko ye kwa se).[1]
[1] -Umuntu uvugwa muri iyi mirongo ni uwitwa Al Walid ibun al Mughirat, umwe mu babangikanyamana b’i Maka warwanyaga Intumwa y’Imana Muhamadi.
Tafsyrai arabų kalba:
أَن كَانَ ذَا مَالٖ وَبَنِينَ
Yitwaza ko afite umutungo mwinshi n’urubyaro (rwinshi),
Tafsyrai arabų kalba:
إِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِ ءَايَٰتُنَا قَالَ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Iyo asomewe amagambo yacu, aravuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”
Tafsyrai arabų kalba:
سَنَسِمُهُۥ عَلَى ٱلۡخُرۡطُومِ
Tuzamushyiraho ikimenyetso ku mutonzi (ku zuru rye).
Tafsyrai arabų kalba:
 
Reikšmių vertimas Sūra: Al-Kalam
Sūrų turinys Puslapio numeris
 
Kilniojo Korano reikšmių vertimas - Vertimas į bantų k. - Ruandos musulmonų asociacija - Vertimų turinys

Išleista Ruandos musulmonų asociacijos.

Uždaryti