Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ന്നൂർ   ആയത്ത്:
رِجَالٞ لَّا تُلۡهِيهِمۡ تِجَٰرَةٞ وَلَا بَيۡعٌ عَن ذِكۡرِ ٱللَّهِ وَإِقَامِ ٱلصَّلَوٰةِ وَإِيتَآءِ ٱلزَّكَوٰةِ يَخَافُونَ يَوۡمٗا تَتَقَلَّبُ فِيهِ ٱلۡقُلُوبُ وَٱلۡأَبۡصَٰرُ
(N’) abantu batarangazwa n’ibicuruzwa n’ubucuruzi (ngo bibibagize) kwambaza Allah, guhozaho iswala ndetse no gutanga amaturo; batinya umunsi imitima n’amaso bizabura icyerekezo (kubera gutinya ibihano by’imperuka).
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
لِيَجۡزِيَهُمُ ٱللَّهُ أَحۡسَنَ مَا عَمِلُواْ وَيَزِيدَهُم مِّن فَضۡلِهِۦۗ وَٱللَّهُ يَرۡزُقُ مَن يَشَآءُ بِغَيۡرِ حِسَابٖ
Kugira ngo Allah azabahembere ibyiza bakoze anabongerere mu ngabire ze. Kandi Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kugera.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَعۡمَٰلُهُمۡ كَسَرَابِۭ بِقِيعَةٖ يَحۡسَبُهُ ٱلظَّمۡـَٔانُ مَآءً حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَهُۥ لَمۡ يَجِدۡهُ شَيۡـٔٗا وَوَجَدَ ٱللَّهَ عِندَهُۥ فَوَفَّىٰهُ حِسَابَهُۥۗ وَٱللَّهُ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ
Naho ba bandi bahakanye, ibikorwa byabo ni nk’ibirorirori biri ku murambi w’ubutayu; ufite inyota akeka ko ari amazi yahagera agasanga ntayo; (uko ni na ko umuhakanyi ku munsi w’imperuka azaza yiringiye guhemberwa ibyo yakoze asange nta byo), ahubwo azahasanga Allah amuhembe ibyo akwiye (igihano cy’umuriro). Kandi Allah ni Ubanguka mu ibarura.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
أَوۡ كَظُلُمَٰتٖ فِي بَحۡرٖ لُّجِّيّٖ يَغۡشَىٰهُ مَوۡجٞ مِّن فَوۡقِهِۦ مَوۡجٞ مِّن فَوۡقِهِۦ سَحَابٞۚ ظُلُمَٰتُۢ بَعۡضُهَا فَوۡقَ بَعۡضٍ إِذَآ أَخۡرَجَ يَدَهُۥ لَمۡ يَكَدۡ يَرَىٰهَاۗ وَمَن لَّمۡ يَجۡعَلِ ٱللَّهُ لَهُۥ نُورٗا فَمَا لَهُۥ مِن نُّورٍ
Cyangwa (ibikorwa byabo) ni nk’umwijima wo mu nyanja ifite ubujyakuzimu burebure, itwikiriwe n’umuhengeri utwikiriwe n’undi muhengeri, hejuru yayo hari ibicu byirabura; ni umwijima ugeretse hejuru y’undi, umuntu aramutse arambuye ukuboko kwe akubona bigoranye (kubera umwijima ukabije). Kandi uwo Allah atahaye urumuri, nta rundi rumuri yagira (rwamuyobora).
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ يُسَبِّحُ لَهُۥ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَٱلطَّيۡرُ صَٰٓفَّٰتٖۖ كُلّٞ قَدۡ عَلِمَ صَلَاتَهُۥ وَتَسۡبِيحَهُۥۗ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِمَا يَفۡعَلُونَ
Ese (yewe Muhamadi) ntuzi ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, ndetse n’inyoni igihe zirambuye amababa (ziguruka mu kirere) bisingiza Allah? Rwose buri (kiremwa) cyose kizi uko gisenga n’uko gisingiza. Kandi Allah ni Umumenyi w’ibyo bikora.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَلِلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ وَإِلَى ٱللَّهِ ٱلۡمَصِيرُ
Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah, ndetse kwa Allah ni ho (byose) bizasubira.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ يُزۡجِي سَحَابٗا ثُمَّ يُؤَلِّفُ بَيۡنَهُۥ ثُمَّ يَجۡعَلُهُۥ رُكَامٗا فَتَرَى ٱلۡوَدۡقَ يَخۡرُجُ مِنۡ خِلَٰلِهِۦ وَيُنَزِّلُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مِن جِبَالٖ فِيهَا مِنۢ بَرَدٖ فَيُصِيبُ بِهِۦ مَن يَشَآءُ وَيَصۡرِفُهُۥ عَن مَّن يَشَآءُۖ يَكَادُ سَنَا بَرۡقِهِۦ يَذۡهَبُ بِٱلۡأَبۡصَٰرِ
Ese (yewe Muhamadi) ntubona ko Allah agenza ibicu, hanyuma akabihuriza hamwe, maze akabigerekeranya nuko ukabona imvura ibimanukamo? Kandi (Allah) amanura urubura mu kirere (ruturutse) mu bicu bimeze nk’imisozi, akaruteza uwo ashaka ndetse akanarurinda uwo ashaka. Urumuri rw’imirabyo (ituruka mu kugongana kw’ibicu) ruba rwenda guhuma amaso.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ന്നൂർ
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അടക്കുക