Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ആലുഇംറാൻ   ആയത്ത്:
وَإِذۡ أَخَذَ ٱللَّهُ مِيثَٰقَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ لَتُبَيِّنُنَّهُۥ لِلنَّاسِ وَلَا تَكۡتُمُونَهُۥ فَنَبَذُوهُ وَرَآءَ ظُهُورِهِمۡ وَٱشۡتَرَوۡاْ بِهِۦ ثَمَنٗا قَلِيلٗاۖ فَبِئۡسَ مَا يَشۡتَرُونَ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yahaga isezerano rikomeye abahawe igitabo (cya Tawurati n’Ivanjili) ry’uko bagomba kubisobanurira abantu batabihisha, ariko babiteye umugongo babigurana ikiguzi gito. Nyamara ibyo bahisemo ni bibi.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
لَا تَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ يَفۡرَحُونَ بِمَآ أَتَواْ وَّيُحِبُّونَ أَن يُحۡمَدُواْ بِمَا لَمۡ يَفۡعَلُواْ فَلَا تَحۡسَبَنَّهُم بِمَفَازَةٖ مِّنَ ٱلۡعَذَابِۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Ntukibwire ko ba bandi bishimira ibikorwa (bibi) bakoze, bakanakunda gushimirwa ibyo batakoze; rwose ntutekereze ko bazakiranuka n’ibihano; ahubwo bazahanishwa ibihano bibabaza.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَلِلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ
Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah, ndetse Allah ni Ushobora byose.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
إِنَّ فِي خَلۡقِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَٱخۡتِلَٰفِ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ لَأٓيَٰتٖ لِّأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Mu by’ukuri, mu kuremwa kw’ibirere n’isi no gusimburana kw’ijoro n’amanywa, harimo ibimenyetso ku banyabwenge.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
ٱلَّذِينَ يَذۡكُرُونَ ٱللَّهَ قِيَٰمٗا وَقُعُودٗا وَعَلَىٰ جُنُوبِهِمۡ وَيَتَفَكَّرُونَ فِي خَلۡقِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ رَبَّنَا مَا خَلَقۡتَ هَٰذَا بَٰطِلٗا سُبۡحَٰنَكَ فَقِنَا عَذَابَ ٱلنَّارِ
Ba bandi basingiza Allah, baba bahagaze, bicaye, cyangwa baryamye, bakanatekereza ku iremwa ry’ibirere n’isi (bagira bati) “Nyagasani wacu! Ibi ntiwabiremye nta mpamvu. Ubutagatifu ni ubwawe! Ngaho turinde ibihano by’umuriro.”
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
رَبَّنَآ إِنَّكَ مَن تُدۡخِلِ ٱلنَّارَ فَقَدۡ أَخۡزَيۡتَهُۥۖ وَمَا لِلظَّٰلِمِينَ مِنۡ أَنصَارٖ
Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, uwo uzinjiza mu muriro uzaba umusuzuguje; kandi inkozi z’ibibi ntizizigera zibona abatabazi.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
رَّبَّنَآ إِنَّنَا سَمِعۡنَا مُنَادِيٗا يُنَادِي لِلۡإِيمَٰنِ أَنۡ ءَامِنُواْ بِرَبِّكُمۡ فَـَٔامَنَّاۚ رَبَّنَا فَٱغۡفِرۡ لَنَا ذُنُوبَنَا وَكَفِّرۡ عَنَّا سَيِّـَٔاتِنَا وَتَوَفَّنَا مَعَ ٱلۡأَبۡرَارِ
Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twumvise umuhamagazi (Intumwa Muhamadi) uhamagarira ukwemera (agira ati) “Nimwemere Nyagasani wanyu”, nuko turemera. None Nyagasani wacu! Tubabarire ibyaha byacu, udukize ibicumuro byacu, kandi uzadukure ku isi turi mu beza.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
رَبَّنَا وَءَاتِنَا مَا وَعَدتَّنَا عَلَىٰ رُسُلِكَ وَلَا تُخۡزِنَا يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۖ إِنَّكَ لَا تُخۡلِفُ ٱلۡمِيعَادَ
Nyagasani wacu! Unaduhe ibyo wadusezeranyije binyuze ku ntumwa zawe. Kandi ntuzadukoze isoni ku munsi w’imperuka, kuko mu by’ukuri utajya wica isezerano (ryawe).
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ആലുഇംറാൻ
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അടക്കുക