Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ന്നിസാഅ്   ആയത്ത്:
وَإِنِ ٱمۡرَأَةٌ خَافَتۡ مِنۢ بَعۡلِهَا نُشُوزًا أَوۡ إِعۡرَاضٗا فَلَا جُنَاحَ عَلَيۡهِمَآ أَن يُصۡلِحَا بَيۡنَهُمَا صُلۡحٗاۚ وَٱلصُّلۡحُ خَيۡرٞۗ وَأُحۡضِرَتِ ٱلۡأَنفُسُ ٱلشُّحَّۚ وَإِن تُحۡسِنُواْ وَتَتَّقُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٗا
Kandi umugore natinya kubuzwa amahoro n’umugabo we cyangwa kumuta nta cyaha kuri bo kuba bakwiyunga, kandi kwiyunga ni byo byiza. Ariko imitima y’abantu yaremanywe ubugugu. Nimukora neza (mubanira neza abagore banyu) mukanatinya Allah (mutabagabanyiriza ibyo bagenewe); mu by’ukuri, Allah azi byimazeyo ibyo mukora.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَلَن تَسۡتَطِيعُوٓاْ أَن تَعۡدِلُواْ بَيۡنَ ٱلنِّسَآءِ وَلَوۡ حَرَصۡتُمۡۖ فَلَا تَمِيلُواْ كُلَّ ٱلۡمَيۡلِ فَتَذَرُوهَا كَٱلۡمُعَلَّقَةِۚ وَإِن تُصۡلِحُواْ وَتَتَّقُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Nta n’ubwo muzigera mushobora kugira uburinganire (mu rukundo) hagati y’abagore kabone n’ubwo mwakwitwararika. Bityo, ntimuzabogamire cyane (kuri umwe muri bo, mumugenera igihe kinini n’amafunguro arenze) mugasiga abandi ari nka ba nyirantabwa. Kandi nimutunganya ibikorwa byanyu (mubagirira ubutabera) mukanatinya Allah, mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَإِن يَتَفَرَّقَا يُغۡنِ ٱللَّهُ كُلّٗا مِّن سَعَتِهِۦۚ وَكَانَ ٱللَّهُ وَٰسِعًا حَكِيمٗا
Ariko (abashakanye) nibaramuka batandukanye, Allah azakungahaza buri wese muri bo mu ngabire ze. Kandi Allah ni Uhebuje mu gutanga, Nyirubugenge buhambaye.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ وَلَقَدۡ وَصَّيۡنَا ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ مِن قَبۡلِكُمۡ وَإِيَّاكُمۡ أَنِ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ وَإِن تَكۡفُرُواْ فَإِنَّ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ غَنِيًّا حَمِيدٗا
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi mu by’ukuri, twategetse abahawe Igitabo mbere yanyu ndetse namwe ubwanyu ko mugomba gutinya Allah. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri (mumenye ko) ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah, kandi Allah ni Uwihagije, Ushimwa bihebuje.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلًا
Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Ndetse Allah arahagije kuba Umurinzi.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
إِن يَشَأۡ يُذۡهِبۡكُمۡ أَيُّهَا ٱلنَّاسُ وَيَأۡتِ بِـَٔاخَرِينَۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ ذَٰلِكَ قَدِيرٗا
Aramutse abishatse yabakuraho, yemwe bantu, maze akazana abandi. Kandi ibyo Allah arabishoboye.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
مَّن كَانَ يُرِيدُ ثَوَابَ ٱلدُّنۡيَا فَعِندَ ٱللَّهِ ثَوَابُ ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ سَمِيعَۢا بَصِيرٗا
Ushaka ibihembo byo ku isi, (azirikane ko) mu by’ukuri kwa Allah hari ibihembo by’isi n’imperuka. Kandi Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ന്നിസാഅ്
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അടക്കുക