Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: അൻആം   ആയത്ത്:
وَهُوَ ٱلَّذِي يَتَوَفَّىٰكُم بِٱلَّيۡلِ وَيَعۡلَمُ مَا جَرَحۡتُم بِٱلنَّهَارِ ثُمَّ يَبۡعَثُكُمۡ فِيهِ لِيُقۡضَىٰٓ أَجَلٞ مُّسَمّٗىۖ ثُمَّ إِلَيۡهِ مَرۡجِعُكُمۡ ثُمَّ يُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Ni na We ubasinziriza mu ijoro (mukamera nk’abapfuye), akanamenya ibyo mwakoze ku manywa. Hanyuma akabakangura ku manywa (mukamera nk’abazutse) kugira ngo igihe cyagenwe (cyo kubaho kwanyu) kigere. Hanyuma iwe ni ho muzagaruka maze abamenyeshe ibyo mwakoraga.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَهُوَ ٱلۡقَاهِرُ فَوۡقَ عِبَادِهِۦۖ وَيُرۡسِلُ عَلَيۡكُمۡ حَفَظَةً حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَ أَحَدَكُمُ ٱلۡمَوۡتُ تَوَفَّتۡهُ رُسُلُنَا وَهُمۡ لَا يُفَرِّطُونَ
Ni na We Munyembaraga z’ikirenga ku bagaragu be. Anaboherereza abagenzuzi (abamalayika babarura ibikorwa byanyu), kugeza ubwo umwe muri mwe urupfu rumugezeho; Intumwa zacu (Abamalayika) zikamukuramo roho zitajenjeka.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
ثُمَّ رُدُّوٓاْ إِلَى ٱللَّهِ مَوۡلَىٰهُمُ ٱلۡحَقِّۚ أَلَا لَهُ ٱلۡحُكۡمُ وَهُوَ أَسۡرَعُ ٱلۡحَٰسِبِينَ
Hanyuma bazasubizwa kwa Allah, umugenga wabo w’ukuri. Rwose ni We ufite ububasha (bwo guca imanza) kandi ni na We wihuta kurusha abandi mu kubarura.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
قُلۡ مَن يُنَجِّيكُم مِّن ظُلُمَٰتِ ٱلۡبَرِّ وَٱلۡبَحۡرِ تَدۡعُونَهُۥ تَضَرُّعٗا وَخُفۡيَةٗ لَّئِنۡ أَنجَىٰنَا مِنۡ هَٰذِهِۦ لَنَكُونَنَّ مِنَ ٱلشَّٰكِرِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubakiza umwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja? (Igihe cy’amakuba) mumusaba mwibombaritse no mu ibanga (mugira muti): Mu by’ukuri (Allah) nadukiza iki (cyago), rwose turaba mu bashimira.”
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
قُلِ ٱللَّهُ يُنَجِّيكُم مِّنۡهَا وَمِن كُلِّ كَرۡبٖ ثُمَّ أَنتُمۡ تُشۡرِكُونَ
Vuga uti “Allah ni We ukibakiza (icyago) ndetse n’andi makuba yose, hanyuma (mukabirengaho) mukamubangikanya.”
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
قُلۡ هُوَ ٱلۡقَادِرُ عَلَىٰٓ أَن يَبۡعَثَ عَلَيۡكُمۡ عَذَابٗا مِّن فَوۡقِكُمۡ أَوۡ مِن تَحۡتِ أَرۡجُلِكُمۡ أَوۡ يَلۡبِسَكُمۡ شِيَعٗا وَيُذِيقَ بَعۡضَكُم بَأۡسَ بَعۡضٍۗ ٱنظُرۡ كَيۡفَ نُصَرِّفُ ٱلۡأٓيَٰتِ لَعَلَّهُمۡ يَفۡقَهُونَ
Vuga uti “Ni We wenyine ushobora kuboherereza ibihano biturutse hejuru yanyu cyangwa munsi y’ibirenge byanyu, cyangwa akabagira udutsiko tutavuga rumwe, maze akumvisha bamwe muri mwe ubukana bw’abandi (mu mirwano).” Dore uburyo tubasobanurira ibimenyetso (byacu) kugira ngo basobanukirwe.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَكَذَّبَ بِهِۦ قَوۡمُكَ وَهُوَ ٱلۡحَقُّۚ قُل لَّسۡتُ عَلَيۡكُم بِوَكِيلٖ
Ariko abantu bawe barayihinyuye (Qur’an) kandi ari yo kuri. Vuga uti “Ntabwo ndi umuhagararizi wanyu!”
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
لِّكُلِّ نَبَإٖ مُّسۡتَقَرّٞۚ وَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ
Buri nkuru (yavuzwe muri Qur’an) igira aho ihera n’aho irangirira, kandi muzamenya (ukuri kwabyo).
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَإِذَا رَأَيۡتَ ٱلَّذِينَ يَخُوضُونَ فِيٓ ءَايَٰتِنَا فَأَعۡرِضۡ عَنۡهُمۡ حَتَّىٰ يَخُوضُواْ فِي حَدِيثٍ غَيۡرِهِۦۚ وَإِمَّا يُنسِيَنَّكَ ٱلشَّيۡطَٰنُ فَلَا تَقۡعُدۡ بَعۡدَ ٱلذِّكۡرَىٰ مَعَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ
Kandi nubona abakerensa amagambo yacu, ujye ubitarura kugeza ubwo binjiye mu kindi kiganiro. Kandi Shitani nakwibagiza, nyuma yo kwibuka ntuzicarane n’inkozi z’ibibi.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: അൻആം
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അടക്കുക