Check out the new design

पवित्र कुरअानको अर्थको अनुवाद - किन्यारवाण्डा अनुवाद - मुस्लिम संघ, रुवाण्डा * - अनुवादहरूको सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थको अनुवाद सूरः: हूद   श्लोक:

Hud

الٓرۚ كِتَٰبٌ أُحۡكِمَتۡ ءَايَٰتُهُۥ ثُمَّ فُصِّلَتۡ مِن لَّدُنۡ حَكِيمٍ خَبِيرٍ
Alif Laam Raa.[1] Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa na Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose.
[1] Alif Laam Raa: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu ntangiriro ya Surat Al Baqarat.
अरबी व्याख्याहरू:
أَلَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّا ٱللَّهَۚ إِنَّنِي لَكُم مِّنۡهُ نَذِيرٞ وَبَشِيرٞ
(Twahishuye Qur’an) kugira ngo mutazagira undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi Umuburizi wanyu uturutse kuri We (Allah), nkaba n’utanga inkuru nziza.
अरबी व्याख्याहरू:
وَأَنِ ٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِ يُمَتِّعۡكُم مَّتَٰعًا حَسَنًا إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗى وَيُؤۡتِ كُلَّ ذِي فَضۡلٖ فَضۡلَهُۥۖ وَإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٖ كَبِيرٍ
No kugira ngo musabe imbabazi Nyagasani wanyu ndetse munamwicuzeho, bityo azabahe ibyishimo bihebuje kugeza igihe cyagenwe (cyo gupfa), anahe buri wese wakoze neza ibihembo bye. Ariko nimwigomeka (mukirengagiza ibyo mbahamagarira), mu by’ukuri njye ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi ukomeye.
अरबी व्याख्याहरू:
إِلَى ٱللَّهِ مَرۡجِعُكُمۡۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ
Kwa Allah ni ho muzagaruka (nyuma yo gupfa). Kandi ni We Ushobora byose.
अरबी व्याख्याहरू:
أَلَآ إِنَّهُمۡ يَثۡنُونَ صُدُورَهُمۡ لِيَسۡتَخۡفُواْ مِنۡهُۚ أَلَا حِينَ يَسۡتَغۡشُونَ ثِيَابَهُمۡ يَعۡلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعۡلِنُونَۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
Nta gushidikanya ko mu by’ukuri bahisha ibiri mu bituza byabo bakiyegeranya bagamije guhisha (ibirimo). Rwose n’iyo bipfutse imyambaro yabo, (Allah) amenya ibyo bahishe n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).
अरबी व्याख्याहरू:
 
अर्थको अनुवाद सूरः: हूद
अध्यायहरूको (सूरःहरूको) सूची رقم الصفحة
 
पवित्र कुरअानको अर्थको अनुवाद - किन्यारवाण्डा अनुवाद - मुस्लिम संघ, रुवाण्डा - अनुवादहरूको सूची

मुस्लिम संघ, रुवाण्डा द्वारा जारी।

बन्द गर्नुस्