Check out the new design

पवित्र कुरअानको अर्थको अनुवाद - किन्यारवाण्डा अनुवाद - मुस्लिम संघ, रुवाण्डा * - अनुवादहरूको सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थको अनुवाद सूरः: यूसुफ   श्लोक:
فَلَمَّآ أَن جَآءَ ٱلۡبَشِيرُ أَلۡقَىٰهُ عَلَىٰ وَجۡهِهِۦ فَٱرۡتَدَّ بَصِيرٗاۖ قَالَ أَلَمۡ أَقُل لَّكُمۡ إِنِّيٓ أَعۡلَمُ مِنَ ٱللَّهِ مَا لَا تَعۡلَمُونَ
Nuko ubwo uwari uzanye inkuru nziza (y’uko Yusufu akiriho) yahageraga, yamushyize ikanzu ya Yusufu mu buranga, ahita ahumuka. Aravuga ati “Sinababwiye ko nzi ibyo mutazi kuri Allah?”
अरबी व्याख्याहरू:
قَالُواْ يَٰٓأَبَانَا ٱسۡتَغۡفِرۡ لَنَا ذُنُوبَنَآ إِنَّا كُنَّا خَٰطِـِٔينَ
Baravuga bati “Dawe! Dusabire imbabazi z’ibyaha byacu. Mu by’ukuri twari abanyabyaha.”
अरबी व्याख्याहरू:
قَالَ سَوۡفَ أَسۡتَغۡفِرُ لَكُمۡ رَبِّيٓۖ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ
Aravuga ati “Nzabasabira imbabazi kuri Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri We ni Uhebuje mu kubabarira, Nyirimbabazi.”
अरबी व्याख्याहरू:
فَلَمَّا دَخَلُواْ عَلَىٰ يُوسُفَ ءَاوَىٰٓ إِلَيۡهِ أَبَوَيۡهِ وَقَالَ ٱدۡخُلُواْ مِصۡرَ إِن شَآءَ ٱللَّهُ ءَامِنِينَ
Nuko (Yakobo n’abana be) binjiye kwa Yusufu, ahobera ababyeyi be maze aravuga ati “Nimwinjire mu Misiri ku bushake bwa Allah mutekanye.”
अरबी व्याख्याहरू:
وَرَفَعَ أَبَوَيۡهِ عَلَى ٱلۡعَرۡشِ وَخَرُّواْ لَهُۥ سُجَّدٗاۖ وَقَالَ يَٰٓأَبَتِ هَٰذَا تَأۡوِيلُ رُءۡيَٰيَ مِن قَبۡلُ قَدۡ جَعَلَهَا رَبِّي حَقّٗاۖ وَقَدۡ أَحۡسَنَ بِيٓ إِذۡ أَخۡرَجَنِي مِنَ ٱلسِّجۡنِ وَجَآءَ بِكُم مِّنَ ٱلۡبَدۡوِ مِنۢ بَعۡدِ أَن نَّزَغَ ٱلشَّيۡطَٰنُ بَيۡنِي وَبَيۡنَ إِخۡوَتِيٓۚ إِنَّ رَبِّي لَطِيفٞ لِّمَا يَشَآءُۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡعَلِيمُ ٱلۡحَكِيمُ
Nuko azamura ababyeyi be (abicaza) ku ntebe y’ubwami bwe maze (ababyeyi n’abavandimwe be) bamwikubita imbere bamuha icyubahiro, maze aravuga ati “Dawe! Iki ni cyo gisobanuro cy’inzozi zanjye narose! Rwose Nyagasani wanjye yazigize impamo. Yanangiriye neza ubwo yankuraga mu nzu y’imbohe, akaba anabazanye mwese abakuye mu buzima bw’icyaro, nyuma y’uko Shitani anteranyije n’abavandimwe banjye. Rwose Nyagasani wanjye ibyo ashaka abikorana ubwitonzi. Mu by’ukuri ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
अरबी व्याख्याहरू:
۞ رَبِّ قَدۡ ءَاتَيۡتَنِي مِنَ ٱلۡمُلۡكِ وَعَلَّمۡتَنِي مِن تَأۡوِيلِ ٱلۡأَحَادِيثِۚ فَاطِرَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ أَنتَ وَلِيِّۦ فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِۖ تَوَفَّنِي مُسۡلِمٗا وَأَلۡحِقۡنِي بِٱلصَّٰلِحِينَ
“Nyagasani! Rwose wampaye ku bwami (bwa Misiri), unanyigisha gusobanura inzozi; (ni wowe) Muhanzi w’ibirere n'isi! Ni wowe Mugenga wanjye ku isi no ku mperuka. Uzanshoboze gupfa ndi Umuyisilamu kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane.”
अरबी व्याख्याहरू:
ذَٰلِكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلۡغَيۡبِ نُوحِيهِ إِلَيۡكَۖ وَمَا كُنتَ لَدَيۡهِمۡ إِذۡ أَجۡمَعُوٓاْ أَمۡرَهُمۡ وَهُمۡ يَمۡكُرُونَ
Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kuko ntiwari kumwe na bo (abavandimwe ba Yusufu) ubwo bumvikanaga mu mugambi wabo (wo kugirira nabi Yusufu).
अरबी व्याख्याहरू:
وَمَآ أَكۡثَرُ ٱلنَّاسِ وَلَوۡ حَرَصۡتَ بِمُؤۡمِنِينَ
Kandi ntabwo abenshi mu bantu (babangikanya Imana) baba abemeramana kabone n’ubwo washyiraho umuhate.
अरबी व्याख्याहरू:
 
अर्थको अनुवाद सूरः: यूसुफ
अध्यायहरूको (सूरःहरूको) सूची رقم الصفحة
 
पवित्र कुरअानको अर्थको अनुवाद - किन्यारवाण्डा अनुवाद - मुस्लिम संघ, रुवाण्डा - अनुवादहरूको सूची

मुस्लिम संघ, रुवाण्डा द्वारा जारी।

बन्द गर्नुस्