Check out the new design

पवित्र कुरअानको अर्थको अनुवाद - किन्यारवाण्डा अनुवाद - मुस्लिम संघ, रुवाण्डा * - अनुवादहरूको सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थको अनुवाद सूरः: इस्रा   श्लोक:
مَّن كَانَ يُرِيدُ ٱلۡعَاجِلَةَ عَجَّلۡنَا لَهُۥ فِيهَا مَا نَشَآءُ لِمَن نُّرِيدُ ثُمَّ جَعَلۡنَا لَهُۥ جَهَنَّمَ يَصۡلَىٰهَا مَذۡمُومٗا مَّدۡحُورٗا
Ushaka umunezero wo ku isi utaramba, twihutira kuyimuheramo ibyo dushaka (kandi tukabiha) uwo dushaka. Nyuma y’ibyo, twamugeneye umuriro wa Jahanamu azinjiramo asuzuguritse (kandi) yirukanywe (mu mpuhwe za Allah).
अरबी व्याख्याहरू:
وَمَنۡ أَرَادَ ٱلۡأٓخِرَةَ وَسَعَىٰ لَهَا سَعۡيَهَا وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَأُوْلَٰٓئِكَ كَانَ سَعۡيُهُم مَّشۡكُورٗا
N’uzashaka imperuka akanayiharanira uko bikwiye kandi akaba ari n’umwemeramana; abo umuhate wabo uzashimwa (na Allah anabibahembere).
अरबी व्याख्याहरू:
كُلّٗا نُّمِدُّ هَٰٓؤُلَآءِ وَهَٰٓؤُلَآءِ مِنۡ عَطَآءِ رَبِّكَۚ وَمَا كَانَ عَطَآءُ رَبِّكَ مَحۡظُورًا
Abo bose -aba na bariya (abemeramana n’abahakanyi)-tubahundagazaho impano za Nyagasani wawe (ku isi). Kandi impano za Nyagasani wawe ntizikumirwa (ku wo ari we wese).
अरबी व्याख्याहरू:
ٱنظُرۡ كَيۡفَ فَضَّلۡنَا بَعۡضَهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖۚ وَلَلۡأٓخِرَةُ أَكۡبَرُ دَرَجَٰتٖ وَأَكۡبَرُ تَفۡضِيلٗا
Reba uko bamwe tubarutisha abandi (mu buzima bwo ku isi), kandi mu by’ukuri ubuzima bw’imperuka ni bwo buzagira urwego rwo hejuru bukanagira agaciro gahebuje.
अरबी व्याख्याहरू:
لَّا تَجۡعَلۡ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ فَتَقۡعُدَ مَذۡمُومٗا مَّخۡذُولٗا
Ntukagire ikindi ubangikanya na Allah, utazavaho uba ikivume cyatereranywe.
अरबी व्याख्याहरू:
۞ وَقَضَىٰ رَبُّكَ أَلَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّآ إِيَّاهُ وَبِٱلۡوَٰلِدَيۡنِ إِحۡسَٰنًاۚ إِمَّا يَبۡلُغَنَّ عِندَكَ ٱلۡكِبَرَ أَحَدُهُمَآ أَوۡ كِلَاهُمَا فَلَا تَقُل لَّهُمَآ أُفّٖ وَلَا تَنۡهَرۡهُمَا وَقُل لَّهُمَا قَوۡلٗا كَرِيمٗا
Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye kugaragira uretse We wenyine, kandi ko mugomba kugirira neza ababyeyi banyu. Igihe umwe muri bo cyangwa bombi bageze mu zabukuru, ntukababwire amagambo yo kubinuba ndetse ntuzanabakankamire, ahubwo ujye ubabwira mu mvugo y’icyubahiro.
अरबी व्याख्याहरू:
وَٱخۡفِضۡ لَهُمَا جَنَاحَ ٱلذُّلِّ مِنَ ٱلرَّحۡمَةِ وَقُل رَّبِّ ٱرۡحَمۡهُمَا كَمَا رَبَّيَانِي صَغِيرٗا
Ujye unabicishaho bugufi kubera kubagirira impuhwe, ndetse ujye (ubasabira) uvuga uti “Nyagasani wanjye! Bagirire impuhwe nk’uko bandeze nkiri muto.”
अरबी व्याख्याहरू:
رَّبُّكُمۡ أَعۡلَمُ بِمَا فِي نُفُوسِكُمۡۚ إِن تَكُونُواْ صَٰلِحِينَ فَإِنَّهُۥ كَانَ لِلۡأَوَّٰبِينَ غَفُورٗا
Nyagasani wanyu azi neza ibiri mu mitima yanyu. Niba mukora ibyiza (mubikorera ababyeyi banyu, ariko rimwe na rimwe mugacikwa, Nyagasani wanyu azabababarira), mu by’ukuri We (Allah) ni Uhebuje mu kubabarira abamugarukira bamwicuzaho.
अरबी व्याख्याहरू:
وَءَاتِ ذَا ٱلۡقُرۡبَىٰ حَقَّهُۥ وَٱلۡمِسۡكِينَ وَٱبۡنَ ٱلسَّبِيلِ وَلَا تُبَذِّرۡ تَبۡذِيرًا
Kandi ujye uha uwo mufitanye isano, umukene n’uwashiriwe ari ku rugendo ibyo bakwiye. Ariko ntukajye waya.
अरबी व्याख्याहरू:
إِنَّ ٱلۡمُبَذِّرِينَ كَانُوٓاْ إِخۡوَٰنَ ٱلشَّيَٰطِينِۖ وَكَانَ ٱلشَّيۡطَٰنُ لِرَبِّهِۦ كَفُورٗا
Mu by’ukuri abaya ni abavandimwe b’amashitani, kandi Shitani ntajya ashimira Nyagasani we.
अरबी व्याख्याहरू:
 
अर्थको अनुवाद सूरः: इस्रा
अध्यायहरूको (सूरःहरूको) सूची رقم الصفحة
 
पवित्र कुरअानको अर्थको अनुवाद - किन्यारवाण्डा अनुवाद - मुस्लिम संघ, रुवाण्डा - अनुवादहरूको सूची

मुस्लिम संघ, रुवाण्डा द्वारा जारी।

बन्द गर्नुस्