पवित्र कुरअानको अर्थको अनुवाद - किन्यारवाण्डा अनुवाद * - अनुवादहरूको सूची

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थको अनुवाद सूरः: सूरतुन्नमल   श्लोक:

Anam’lu (Inshishi)

طسٓۚ تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡقُرۡءَانِ وَكِتَابٖ مُّبِينٍ
Twaa-Siin; [1] iyo ni imirongo ya Qur’an ikaba n’igitabo gisobanutse (kinashyira ibintu ku mugaragaro).
[1] Twaa Siin Miim: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
अरबी व्याख्याहरू:
هُدٗى وَبُشۡرَىٰ لِلۡمُؤۡمِنِينَ
(Iyo mirongo) ni umuyoboro ndetse ikaba n’inkuru nziza ku bemera.
अरबी व्याख्याहरू:
ٱلَّذِينَ يُقِيمُونَ ٱلصَّلَوٰةَ وَيُؤۡتُونَ ٱلزَّكَوٰةَ وَهُم بِٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ يُوقِنُونَ
Ba bandi bahozaho iswala, bagatanga amaturo, kandi bakemera badashidikanya umunsi w’imperuka.
अरबी व्याख्याहरू:
إِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ زَيَّنَّا لَهُمۡ أَعۡمَٰلَهُمۡ فَهُمۡ يَعۡمَهُونَ
Mu by’ukuri ba bandi batemera imperuka, twabakundishije ibikorwa byabo (ibibi bakabibonamo ibyiza), bityo bakaba barindagira.
अरबी व्याख्याहरू:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ لَهُمۡ سُوٓءُ ٱلۡعَذَابِ وَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ هُمُ ٱلۡأَخۡسَرُونَ
Abo ni bo bazabona ibihano bibi (kuri iyi si), kandi ku munsi w’imperuka ni bo bazaba abanyagihombo gikabije.
अरबी व्याख्याहरू:
وَإِنَّكَ لَتُلَقَّى ٱلۡقُرۡءَانَ مِن لَّدُنۡ حَكِيمٍ عَلِيمٍ
Kandi mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) wakira Qur’an iturutse kuri Nyirubugenge buhambaye (Allah), Umumenyi uhebuje.
अरबी व्याख्याहरू:
إِذۡ قَالَ مُوسَىٰ لِأَهۡلِهِۦٓ إِنِّيٓ ءَانَسۡتُ نَارٗا سَـَٔاتِيكُم مِّنۡهَا بِخَبَرٍ أَوۡ ءَاتِيكُم بِشِهَابٖ قَبَسٖ لَّعَلَّكُمۡ تَصۡطَلُونَ
(Wibuke) ubwo Musa yabwiraga umuryango we (igihe yavaga i Mediyani ajya Misiri) ati “Mu by’ukuri njye ndabutswe umuriro; ndaje mbazanire amakuru yawo (yadufasha kumenya inzira) cyangwa mbazanire igishirira cyaka kugira ngo mwote.”
अरबी व्याख्याहरू:
فَلَمَّا جَآءَهَا نُودِيَ أَنۢ بُورِكَ مَن فِي ٱلنَّارِ وَمَنۡ حَوۡلَهَا وَسُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Ubwo yawugeragaho, yarahamagawe (arabwirwa) ati “Yuje umugisha uri muri uyu muriro n’abari iruhande rwawo; kandi ubutagatifu ni ubwa Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”
अरबी व्याख्याहरू:
يَٰمُوسَىٰٓ إِنَّهُۥٓ أَنَا ٱللَّهُ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Yewe Musa! Mu by’ukuri ni Njye Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
अरबी व्याख्याहरू:
وَأَلۡقِ عَصَاكَۚ فَلَمَّا رَءَاهَا تَهۡتَزُّ كَأَنَّهَا جَآنّٞ وَلَّىٰ مُدۡبِرٗا وَلَمۡ يُعَقِّبۡۚ يَٰمُوسَىٰ لَا تَخَفۡ إِنِّي لَا يَخَافُ لَدَيَّ ٱلۡمُرۡسَلُونَ
(Allah aravuga ati) “Ngaho naga inkoni yawe hasi!” Maze (Musa ayinaze) ayibona yinyagambura nk’inzoka, ahindukira yiruka ntiyagaruka inyuma. (Allah aramubwira ati) “Yewe Musa! Witinya! Mu by’ukuri iwanjye Intumwa ntizitinya.”
अरबी व्याख्याहरू:
إِلَّا مَن ظَلَمَ ثُمَّ بَدَّلَ حُسۡنَۢا بَعۡدَ سُوٓءٖ فَإِنِّي غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Uretse uwakoze ikibi hanyuma ikibi (yakoze) akagisimbuza icyiza. Mu by’ukuri ndi Nyir’ukubabarira, Nyirimpuhwe.
अरबी व्याख्याहरू:
وَأَدۡخِلۡ يَدَكَ فِي جَيۡبِكَ تَخۡرُجۡ بَيۡضَآءَ مِنۡ غَيۡرِ سُوٓءٖۖ فِي تِسۡعِ ءَايَٰتٍ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَقَوۡمِهِۦٓۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمٗا فَٰسِقِينَ
Unashyire ukuboko kwawe (ikiganza cyawe) mu kwaha, uragukuramo kwererana ntacyo kwabaye. (Iki ni kimwe) mu bitangaza icyenda (wahawe ngo ubyifashishe) kwa Farawo n’abantu be. Mu by’ukuri bo ni abantu b’ibyigomeke.
अरबी व्याख्याहरू:
فَلَمَّا جَآءَتۡهُمۡ ءَايَٰتُنَا مُبۡصِرَةٗ قَالُواْ هَٰذَا سِحۡرٞ مُّبِينٞ
Ariko ubwo ibitangaza byacu bisobanutse byabageragaho ku buryo bugaragara, baravuze bati “Ubu ni uburozi bugaragara.”
अरबी व्याख्याहरू:
وَجَحَدُواْ بِهَا وَٱسۡتَيۡقَنَتۡهَآ أَنفُسُهُمۡ ظُلۡمٗا وَعُلُوّٗاۚ فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُفۡسِدِينَ
Nuko barabihinyura bidakwiye ndetse baranibona, nyamara imitima yabo ibihamya (ko ari ukuri). Ngaho reba uko iherezo ry’abangizi ryagenze!
अरबी व्याख्याहरू:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا دَاوُۥدَ وَسُلَيۡمَٰنَ عِلۡمٗاۖ وَقَالَا ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي فَضَّلَنَا عَلَىٰ كَثِيرٖ مِّنۡ عِبَادِهِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Kandi rwose twahaye ubumenyi Dawudi na Sulayimani (Salomo), maze bombi baravuga bati “Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, We waturutishije benshi mu bagaragu be b’abemeramana.”
अरबी व्याख्याहरू:
وَوَرِثَ سُلَيۡمَٰنُ دَاوُۥدَۖ وَقَالَ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ عُلِّمۡنَا مَنطِقَ ٱلطَّيۡرِ وَأُوتِينَا مِن كُلِّ شَيۡءٍۖ إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ ٱلۡفَضۡلُ ٱلۡمُبِينُ
Kandi Sulayimani yazunguye (ubuhanuzi, ubumenyi n’ubwami bwa) Dawudi, nuko aravuga ati “Yemwe bantu! Twigishijwe (kumva) imvugo z’inyoni kandi duhabwa buri kintu. Mu by’ukuri izi ni ingabire zigaragara (ziturutse kwa Allah).”
अरबी व्याख्याहरू:
وَحُشِرَ لِسُلَيۡمَٰنَ جُنُودُهُۥ مِنَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِ وَٱلطَّيۡرِ فَهُمۡ يُوزَعُونَ
Nuko Sulayimani akoranyirizwa ingabo ze zo mu majini no mu bantu ndetse no mu nyoni, maze zishyirwa mu masibo.
अरबी व्याख्याहरू:
حَتَّىٰٓ إِذَآ أَتَوۡاْ عَلَىٰ وَادِ ٱلنَّمۡلِ قَالَتۡ نَمۡلَةٞ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّمۡلُ ٱدۡخُلُواْ مَسَٰكِنَكُمۡ لَا يَحۡطِمَنَّكُمۡ سُلَيۡمَٰنُ وَجُنُودُهُۥ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ
Kugeza ubwo bageraga mu kibaya cy’inshishi, rumwe mu nshishi rukavuga ruti “Mwa nshishi mwe! Nimwinjire mu buturo bwanyu, Sulayimani n’ingabo ze batabasyonyora batabizi.”
अरबी व्याख्याहरू:
فَتَبَسَّمَ ضَاحِكٗا مِّن قَوۡلِهَا وَقَالَ رَبِّ أَوۡزِعۡنِيٓ أَنۡ أَشۡكُرَ نِعۡمَتَكَ ٱلَّتِيٓ أَنۡعَمۡتَ عَلَيَّ وَعَلَىٰ وَٰلِدَيَّ وَأَنۡ أَعۡمَلَ صَٰلِحٗا تَرۡضَىٰهُ وَأَدۡخِلۡنِي بِرَحۡمَتِكَ فِي عِبَادِكَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Nuko (Sulayimani) aramwenyura asetswa n’iryo jambo ryarwo, maze aravuga ati “Nyagasani wanjye! Nshoboza gushimira inema zawe wampundagajeho, njye n’ababyeyi banjye, unanshoboze gukora ibitunganye wishimira. Kandi unanyinjize mu bagaragu bawe beza ku bw’impuhwe zawe.”
अरबी व्याख्याहरू:
وَتَفَقَّدَ ٱلطَّيۡرَ فَقَالَ مَالِيَ لَآ أَرَى ٱلۡهُدۡهُدَ أَمۡ كَانَ مِنَ ٱلۡغَآئِبِينَ
Nuko agenzura inyoni maze aravuga ati “Ko ntabona Samusure (Hud Hud)? Cyangwa iri mu zidahari?
अरबी व्याख्याहरू:
لَأُعَذِّبَنَّهُۥ عَذَابٗا شَدِيدًا أَوۡ لَأَاْذۡبَحَنَّهُۥٓ أَوۡ لَيَأۡتِيَنِّي بِسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٖ
Mu by’ukuri ndayihanisha igihano gikaze cyangwa nyibage, cyeretse ninzanira impamvu zumvikana.”
अरबी व्याख्याहरू:
فَمَكَثَ غَيۡرَ بَعِيدٖ فَقَالَ أَحَطتُ بِمَا لَمۡ تُحِطۡ بِهِۦ وَجِئۡتُكَ مِن سَبَإِۭ بِنَبَإٖ يَقِينٍ
Nuko bidatinze (Samusure) iraza maze iravuga iti “Namenye ibyo utamenye kandi nje nturutse i Saba-i (Sheba muri Yemen), nkuzaniye inkuru y’impamo.”
अरबी व्याख्याहरू:
إِنِّي وَجَدتُّ ٱمۡرَأَةٗ تَمۡلِكُهُمۡ وَأُوتِيَتۡ مِن كُلِّ شَيۡءٖ وَلَهَا عَرۡشٌ عَظِيمٞ
Mu by’ukuri nahasanze umugore (witwa Balqis ari we) ubategeka. Kandi yahawe buri kintu, ndetse afite n’intebe y’ubwami ihambaye.
अरबी व्याख्याहरू:
وَجَدتُّهَا وَقَوۡمَهَا يَسۡجُدُونَ لِلشَّمۡسِ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَزَيَّنَ لَهُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ أَعۡمَٰلَهُمۡ فَصَدَّهُمۡ عَنِ ٱلسَّبِيلِ فَهُمۡ لَا يَهۡتَدُونَ
Nasanze we n’abantu be bubamira izuba mu cyimbo cya Allah. Kandi Shitani yabakundishije ibikorwa byabo (bibi), inabakumira kugana inzira (igororotse), bityo ntibayoboka.
अरबी व्याख्याहरू:
أَلَّاۤ يَسۡجُدُواْۤ لِلَّهِ ٱلَّذِي يُخۡرِجُ ٱلۡخَبۡءَ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَيَعۡلَمُ مَا تُخۡفُونَ وَمَا تُعۡلِنُونَ
(Shitani yabakumiriye kugana inzira ya Allah) kugira ngo batubamira Allah, We ushyira ahagaragara ibyihishe mu birere no mu isi, ndetse azi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza.
अरबी व्याख्याहरू:
ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ رَبُّ ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡعَظِيمِ۩
Allah, nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri itari We, Nyagasani wa Ar’shi[1] ihambaye.
[1] Eba uko twasobanuye iri jabo muri Surat ul A’raf:54
अरबी व्याख्याहरू:
۞ قَالَ سَنَنظُرُ أَصَدَقۡتَ أَمۡ كُنتَ مِنَ ٱلۡكَٰذِبِينَ
(Sulayimani) aravuga ati “Turareba niba uvugisha ukuri cyangwa niba uri umwe mu banyabinyoma!”
अरबी व्याख्याहरू:
ٱذۡهَب بِّكِتَٰبِي هَٰذَا فَأَلۡقِهۡ إِلَيۡهِمۡ ثُمَّ تَوَلَّ عَنۡهُمۡ فَٱنظُرۡ مَاذَا يَرۡجِعُونَ
“Jyana uru rwandiko rwanjye urubanagire, nurangiza ubibete maze urebe icyo basubiza.”
अरबी व्याख्याहरू:
قَالَتۡ يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمَلَؤُاْ إِنِّيٓ أُلۡقِيَ إِلَيَّ كِتَٰبٞ كَرِيمٌ
(Samusure irarujyana irarunaga, Umwamikazi w’i Sheba) aravuga ati “Yemwe banyacyubahiro! Mu by’ukuri nazaniwe urwandiko rwubahitse”,
अरबी व्याख्याहरू:
إِنَّهُۥ مِن سُلَيۡمَٰنَ وَإِنَّهُۥ بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
Mu by’ukuri rwaturutse kwa Sulayimani, kandi rwose ruragira ruti “Ku izina rya Allah Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi”;
अरबी व्याख्याहरू:
أَلَّا تَعۡلُواْ عَلَيَّ وَأۡتُونِي مُسۡلِمِينَ
“Ntimunyiboneho ahubwo munsange mwicishije bugufi.”
अरबी व्याख्याहरू:
قَالَتۡ يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمَلَؤُاْ أَفۡتُونِي فِيٓ أَمۡرِي مَا كُنتُ قَاطِعَةً أَمۡرًا حَتَّىٰ تَشۡهَدُونِ
(Umwamikazi arongera) aravuga ati “Yemwe banyacyubahiro! Nimungire inama muri iki kibazo. Ntabwo nari gufata umwanzuro mudahari ngo mungire inama.”
अरबी व्याख्याहरू:
قَالُواْ نَحۡنُ أُوْلُواْ قُوَّةٖ وَأُوْلُواْ بَأۡسٖ شَدِيدٖ وَٱلۡأَمۡرُ إِلَيۡكِ فَٱنظُرِي مَاذَا تَأۡمُرِينَ
Baramusubiza bati “Twebwe turi abanyembaraga kandi turi inkazi (ku rugamba). Itegeko ni iryawe, bityo reba icyo utegeka.”
अरबी व्याख्याहरू:
قَالَتۡ إِنَّ ٱلۡمُلُوكَ إِذَا دَخَلُواْ قَرۡيَةً أَفۡسَدُوهَا وَجَعَلُوٓاْ أَعِزَّةَ أَهۡلِهَآ أَذِلَّةٗۚ وَكَذَٰلِكَ يَفۡعَلُونَ
(Umwamikazi) aravuga ati “Mu by’ukuri iyo abami binjiye mu mudugudu (igihugu) barawangiza, ndetse bagasuzuguza abanyacyubahiro bawo. Uko ni ko bakora.”
अरबी व्याख्याहरू:
وَإِنِّي مُرۡسِلَةٌ إِلَيۡهِم بِهَدِيَّةٖ فَنَاظِرَةُۢ بِمَ يَرۡجِعُ ٱلۡمُرۡسَلُونَ
Ahubwo ngiye kuboherereza impano maze ndebe icyo abo nohereje bagarukana.
अरबी व्याख्याहरू:
فَلَمَّا جَآءَ سُلَيۡمَٰنَ قَالَ أَتُمِدُّونَنِ بِمَالٖ فَمَآ ءَاتَىٰنِۦَ ٱللَّهُ خَيۡرٞ مِّمَّآ ءَاتَىٰكُمۚ بَلۡ أَنتُم بِهَدِيَّتِكُمۡ تَفۡرَحُونَ
Nuko ubwo (uhagarariye Intumwa zitwaye impano) yageraga kwa Sulayimani yaramubwiye ati “Ese murashaka kumfashisha umutungo (wanyu) kandi ibyo Allah yampaye ari byo byiza kurusha ibyo yabahaye? Ahubwo ni mwe mwishimira impano muhawe!”
अरबी व्याख्याहरू:
ٱرۡجِعۡ إِلَيۡهِمۡ فَلَنَأۡتِيَنَّهُم بِجُنُودٖ لَّا قِبَلَ لَهُم بِهَا وَلَنُخۡرِجَنَّهُم مِّنۡهَآ أَذِلَّةٗ وَهُمۡ صَٰغِرُونَ
(Nuko Sulayimani aramubwira ati) “Subirayo! Rwose tuzaboherereza ingabo badashobora guhangana na zo, kandi rwose (igihugu cyabo) tuzakibasohoramo baciye bugufi kandi basuzuguritse.”
अरबी व्याख्याहरू:
قَالَ يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمَلَؤُاْ أَيُّكُمۡ يَأۡتِينِي بِعَرۡشِهَا قَبۡلَ أَن يَأۡتُونِي مُسۡلِمِينَ
(Sulayimani) aravuga ati “Yemwe byegera! Ni nde muri mwe wanzanira intebe ye (umwamikazi) y’ubwami mbere y’uko baza bansanga baciye bugufi?”
अरबी व्याख्याहरू:
قَالَ عِفۡرِيتٞ مِّنَ ٱلۡجِنِّ أَنَا۠ ءَاتِيكَ بِهِۦ قَبۡلَ أَن تَقُومَ مِن مَّقَامِكَۖ وَإِنِّي عَلَيۡهِ لَقَوِيٌّ أَمِينٞ
Kabuhariwe mu majini aravuga ati “Njye ndayikuzanira mbere y’uko uhaguruka mu cyicaro cyawe, kandi rwose kuri ibyo ndi umunyembaraga w’umwizerwa.”
अरबी व्याख्याहरू:
قَالَ ٱلَّذِي عِندَهُۥ عِلۡمٞ مِّنَ ٱلۡكِتَٰبِ أَنَا۠ ءَاتِيكَ بِهِۦ قَبۡلَ أَن يَرۡتَدَّ إِلَيۡكَ طَرۡفُكَۚ فَلَمَّا رَءَاهُ مُسۡتَقِرًّا عِندَهُۥ قَالَ هَٰذَا مِن فَضۡلِ رَبِّي لِيَبۡلُوَنِيٓ ءَأَشۡكُرُ أَمۡ أَكۡفُرُۖ وَمَن شَكَرَ فَإِنَّمَا يَشۡكُرُ لِنَفۡسِهِۦۖ وَمَن كَفَرَ فَإِنَّ رَبِّي غَنِيّٞ كَرِيمٞ
Umwe mu bahawe ubumenyi bw’igitabo aravuga ati “Njye ndayikuzanira mbere y’uko uhumbya!” (Nuko ahita ayizana!) Nuko (Sulayimani) ayibonye iteye imbere ye, aravuga ati “Ibi ni ku bw’ingabire za Nyagasani wanjye kugira ngo angerageze (arebe) niba nshimira cyangwa ntashimira! Kandi ushimira aba ashimira ku bw’inyungu ze, naho uhakana (aba yihemukiye). Mu by’ukuri Nyagasani ni Uwihagije, Umunyabuntu.”
अरबी व्याख्याहरू:
قَالَ نَكِّرُواْ لَهَا عَرۡشَهَا نَنظُرۡ أَتَهۡتَدِيٓ أَمۡ تَكُونُ مِنَ ٱلَّذِينَ لَا يَهۡتَدُونَ
(Sulayimani) aravuga ati “Nimuyoberanye intebe ye y’ubwami kugira ngo turebe niba ari buyimenye cyangwa se ari buyiyoberwe nk’abandi?”
अरबी व्याख्याहरू:
فَلَمَّا جَآءَتۡ قِيلَ أَهَٰكَذَا عَرۡشُكِۖ قَالَتۡ كَأَنَّهُۥ هُوَۚ وَأُوتِينَا ٱلۡعِلۡمَ مِن قَبۡلِهَا وَكُنَّا مُسۡلِمِينَ
Nuko aje, arabazwa ati “Ese intebe y’ubwami yawe imeze itya?” Aravuga ati “Irasa nka yo neza!” (Nuko Sulayimani aravuga ati) “Kandi twari twaramenyeshejwe (ko azayoboka Isilamu) mbere y’uko aza, ndetse twari abicisha bugufi (Abayisilamu).”
अरबी व्याख्याहरू:
وَصَدَّهَا مَا كَانَت تَّعۡبُدُ مِن دُونِ ٱللَّهِۖ إِنَّهَا كَانَتۡ مِن قَوۡمٖ كَٰفِرِينَ
Kandi ibyo yajyaga agaragira bitari Allah byamubujije (kuyoboka), kuko yari mu bantu bahakanye.
अरबी व्याख्याहरू:
قِيلَ لَهَا ٱدۡخُلِي ٱلصَّرۡحَۖ فَلَمَّا رَأَتۡهُ حَسِبَتۡهُ لُجَّةٗ وَكَشَفَتۡ عَن سَاقَيۡهَاۚ قَالَ إِنَّهُۥ صَرۡحٞ مُّمَرَّدٞ مِّن قَوَارِيرَۗ قَالَتۡ رَبِّ إِنِّي ظَلَمۡتُ نَفۡسِي وَأَسۡلَمۡتُ مَعَ سُلَيۡمَٰنَ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
(Umwamikazi) yarabwiwe ati “Injira mu ngoro!” Nuko ayibonye akeka ko ari amazi menshi (azamura imyambaro) agaragaza imirundi ye. (Sulayimani) aravuga ati “Mu by’ukuri (ibi ubona) ni ingoro ishashemo ibirahuri (bishashe hejuru y’amazi)!” (Umwamikazi) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri narihemukiye none nifatanyije na Sulayimani kwicisha bugufi kuri Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”
अरबी व्याख्याहरू:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَآ إِلَىٰ ثَمُودَ أَخَاهُمۡ صَٰلِحًا أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ فَإِذَا هُمۡ فَرِيقَانِ يَخۡتَصِمُونَ
Kandi rwose twoherereje abantu bo mu bwoko bwa Thamudu umuvandimwe wabo Swalehe, (arababwira ati) “Mugaragire Allah (wenyine).” Nuko bacikamo amatsinda abiri ashyamiranye (irimwemera n’irimuhakana).
अरबी व्याख्याहरू:
قَالَ يَٰقَوۡمِ لِمَ تَسۡتَعۡجِلُونَ بِٱلسَّيِّئَةِ قَبۡلَ ٱلۡحَسَنَةِۖ لَوۡلَا تَسۡتَغۡفِرُونَ ٱللَّهَ لَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ
(Swalehe abwira itsinda ryamuhakanye) ati “Yemwe bantu banjye! Kuki mushaka kwihutisha ikibi (ibihano bya Allah) mbere y’icyiza (impuhwe za Allah)? Kuki mudasaba Allah imbabazi kugira ngo mugirirwe impuhwe?”
अरबी व्याख्याहरू:
قَالُواْ ٱطَّيَّرۡنَا بِكَ وَبِمَن مَّعَكَۚ قَالَ طَٰٓئِرُكُمۡ عِندَ ٱللَّهِۖ بَلۡ أَنتُمۡ قَوۡمٞ تُفۡتَنُونَ
Baravuga bati “Wowe n’abo muri kumwe tubabonamo abateramwaku.” Aravuga ati “Ibyago byanyu bituruka kwa Allah; ahubwo mwe muri abantu bari mu bigeragezo.”
अरबी व्याख्याहरू:
وَكَانَ فِي ٱلۡمَدِينَةِ تِسۡعَةُ رَهۡطٖ يُفۡسِدُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا يُصۡلِحُونَ
No muri uwo mujyi hari agatsiko k’abantu icyenda bawukoreragamo ubwangizi aho kugira ngo batunganye.
अरबी व्याख्याहरू:
قَالُواْ تَقَاسَمُواْ بِٱللَّهِ لَنُبَيِّتَنَّهُۥ وَأَهۡلَهُۥ ثُمَّ لَنَقُولَنَّ لِوَلِيِّهِۦ مَا شَهِدۡنَا مَهۡلِكَ أَهۡلِهِۦ وَإِنَّا لَصَٰدِقُونَ
(Bamwe muri bo babwira abandi) bati “Murahire ku izina rya Allah ko turi bumwubikire mu ijoro, we n’abantu be (tukabica), maze tukazabwira abo mu muryango we tuti “Ntitwabonye icyoretse umuryango we, kandi rwose turavuga ukuri.”
अरबी व्याख्याहरू:
وَمَكَرُواْ مَكۡرٗا وَمَكَرۡنَا مَكۡرٗا وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ
Nuko bacura umugambi mubisha, maze natwe tuburizamo umugambi wabo batabizi.
अरबी व्याख्याहरू:
فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ مَكۡرِهِمۡ أَنَّا دَمَّرۡنَٰهُمۡ وَقَوۡمَهُمۡ أَجۡمَعِينَ
Ngaho reba uko iherezo ry’umugambi wabo mubisha ryagenze! Mu by’ukuri twabarimburanye n’abantu babo bose.
अरबी व्याख्याहरू:
فَتِلۡكَ بُيُوتُهُمۡ خَاوِيَةَۢ بِمَا ظَلَمُوٓاْۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّقَوۡمٖ يَعۡلَمُونَ
Ziriya ni ingo zabo zahindutse amatongo kubera ibikorwa byabo bibi. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso ku bantu bafite ubumenyi.
अरबी व्याख्याहरू:
وَأَنجَيۡنَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَكَانُواْ يَتَّقُونَ
Nuko turokora abemeye kandi bari abagandukiramana.
अरबी व्याख्याहरू:
وَلُوطًا إِذۡ قَالَ لِقَوۡمِهِۦٓ أَتَأۡتُونَ ٱلۡفَٰحِشَةَ وَأَنتُمۡ تُبۡصِرُونَ
(Unibuke) ubwo Lutwi (Loti) yabwiraga abantu be ati “Ese murakora igikorwa cy’urukozasoni kandi mubona (ububi bwacyo)?”
अरबी व्याख्याहरू:
أَئِنَّكُمۡ لَتَأۡتُونَ ٱلرِّجَالَ شَهۡوَةٗ مِّن دُونِ ٱلنِّسَآءِۚ بَلۡ أَنتُمۡ قَوۡمٞ تَجۡهَلُونَ
“Ese koko muryamana (mukora imibonano) n’abagabo ku bw’irari ryanyu muretse abagore? Ahubwo mwe muri abantu b’injiji!”
अरबी व्याख्याहरू:
۞ فَمَا كَانَ جَوَابَ قَوۡمِهِۦٓ إِلَّآ أَن قَالُوٓاْ أَخۡرِجُوٓاْ ءَالَ لُوطٖ مِّن قَرۡيَتِكُمۡۖ إِنَّهُمۡ أُنَاسٞ يَتَطَهَّرُونَ
Nta kindi cyabaga igisubizo cy’abantu be uretse kuvuga bati “Mumeneshe abantu ba Lutwi (Loti) mu mudugudu wanyu. Mu by’ukuri ni abantu bashaka kwigira abere!”
अरबी व्याख्याहरू:
فَأَنجَيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥٓ إِلَّا ٱمۡرَأَتَهُۥ قَدَّرۡنَٰهَا مِنَ ٱلۡغَٰبِرِينَ
Nuko tumurokorana n’umuryango we usibye umugore we twageneye kuba mu barimbuwe.
अरबी व्याख्याहरू:
وَأَمۡطَرۡنَا عَلَيۡهِم مَّطَرٗاۖ فَسَآءَ مَطَرُ ٱلۡمُنذَرِينَ
Tubagushaho imvura (y’amabuye), ububi bw’imvura ku baburiwe (ntibumvire) twabunganya iki?
अरबी व्याख्याहरू:
قُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ وَسَلَٰمٌ عَلَىٰ عِبَادِهِ ٱلَّذِينَ ٱصۡطَفَىٰٓۗ ءَآللَّهُ خَيۡرٌ أَمَّا يُشۡرِكُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, kandi amahoro abe ku bagaragu be yahisemo. Ese Allah ni We mwiza cyangwa ibyo bamubangikanya (na we ni byo byiza)?”
अरबी व्याख्याहरू:
أَمَّنۡ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَأَنزَلَ لَكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَنۢبَتۡنَا بِهِۦ حَدَآئِقَ ذَاتَ بَهۡجَةٖ مَّا كَانَ لَكُمۡ أَن تُنۢبِتُواْ شَجَرَهَآۗ أَءِلَٰهٞ مَّعَ ٱللَّهِۚ بَلۡ هُمۡ قَوۡمٞ يَعۡدِلُونَ
Ese uwaremye ibirere n’isi, akabamanurira amazi mu kirere, maze tukayameresha imirima igatoha (si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Mwebwe ntimushobora kumeza ibiti byayo. Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? (Nta yo), ahubwo ni abantu batannye (babangikanya Allah)!
अरबी व्याख्याहरू:
أَمَّن جَعَلَ ٱلۡأَرۡضَ قَرَارٗا وَجَعَلَ خِلَٰلَهَآ أَنۡهَٰرٗا وَجَعَلَ لَهَا رَوَٰسِيَ وَجَعَلَ بَيۡنَ ٱلۡبَحۡرَيۡنِ حَاجِزًاۗ أَءِلَٰهٞ مَّعَ ٱللَّهِۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Ese uwagize isi aho gutura, akayishyiramo imigezi, akayishyiraho imisozi, ndetse akanashyira urubibi hagati y’inyanja ebyiri (ifite amazi y’urwunyunyu n’ifite ay’urubogobogo; si We mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Ariko abenshi muri bo ntibabizi?
अरबी व्याख्याहरू:
أَمَّن يُجِيبُ ٱلۡمُضۡطَرَّ إِذَا دَعَاهُ وَيَكۡشِفُ ٱلسُّوٓءَ وَيَجۡعَلُكُمۡ خُلَفَآءَ ٱلۡأَرۡضِۗ أَءِلَٰهٞ مَّعَ ٱللَّهِۚ قَلِيلٗا مَّا تَذَكَّرُونَ
Ese uwakira ubusabe bw’uri mu makuba igihe amusabye, akanakuraho ikibi ndetse akabagira abasigire ku isi (si We mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Ni gake mwibuka!
अरबी व्याख्याहरू:
أَمَّن يَهۡدِيكُمۡ فِي ظُلُمَٰتِ ٱلۡبَرِّ وَٱلۡبَحۡرِ وَمَن يُرۡسِلُ ٱلرِّيَٰحَ بُشۡرَۢا بَيۡنَ يَدَيۡ رَحۡمَتِهِۦٓۗ أَءِلَٰهٞ مَّعَ ٱللَّهِۚ تَعَٰلَى ٱللَّهُ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Ese ubayobora mu mwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja, akaboherereza imiyaga itanga inkuru nziza ibanziriza impuhwe ze (imvura, si We mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Allah ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
अरबी व्याख्याहरू:
أَمَّن يَبۡدَؤُاْ ٱلۡخَلۡقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥ وَمَن يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۗ أَءِلَٰهٞ مَّعَ ٱللَّهِۚ قُلۡ هَاتُواْ بُرۡهَٰنَكُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Ese uwatangije irema akazanarisubiramo (azura abapfuye), akabaha amafunguro aturutse mu kirere no mu isi (si We mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane ibimenyetso byanyu (bigaragaza ko Allah afite uwo abangikanye na We) niba koko muri abanyakuri.”
अरबी व्याख्याहरू:
قُل لَّا يَعۡلَمُ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ ٱلۡغَيۡبَ إِلَّا ٱللَّهُۚ وَمَا يَشۡعُرُونَ أَيَّانَ يُبۡعَثُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nta n’umwe mu bari mu birere no ku isi uzi ibyihishe uretse Allah, kandi ntibazi igihe bazazurirwa.”
अरबी व्याख्याहरू:
بَلِ ٱدَّٰرَكَ عِلۡمُهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِۚ بَلۡ هُمۡ فِي شَكّٖ مِّنۡهَاۖ بَلۡ هُم مِّنۡهَا عَمُونَ
Ahubwo bazasobanukirwa neza ku munsi w’imperuka; ariko bawushidikanyaho, ndetse ni n’impumyi kubiwerekeyeho.
अरबी व्याख्याहरू:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَءِذَا كُنَّا تُرَٰبٗا وَءَابَآؤُنَآ أَئِنَّا لَمُخۡرَجُونَ
Na ba bandi bahakanye baravuze bati “Ese twe n’abakurambere bacu nituba igitaka (nyuma yo gupfa), mu by’ukuri tuzazurwa?”
अरबी व्याख्याहरू:
لَقَدۡ وُعِدۡنَا هَٰذَا نَحۡنُ وَءَابَآؤُنَا مِن قَبۡلُ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّآ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’abakurambere bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere.
अरबी व्याख्याहरू:
قُلۡ سِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَٱنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُجۡرِمِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimutambagire ku isi, maze murebe uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze.”
अरबी व्याख्याहरू:
وَلَا تَحۡزَنۡ عَلَيۡهِمۡ وَلَا تَكُن فِي ضَيۡقٖ مِّمَّا يَمۡكُرُونَ
Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukababazwe n’imigambi mibisha bacura.
अरबी व्याख्याहरू:
وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلۡوَعۡدُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
(Abahakanyi) baravuga bati “Ese ni ryari iri sezerano rizasohora niba muri abanyakuri?”
अरबी व्याख्याहरू:
قُلۡ عَسَىٰٓ أَن يَكُونَ رَدِفَ لَكُم بَعۡضُ ٱلَّذِي تَسۡتَعۡجِلُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Hari ubwo bimwe mu byo musaba kwihutishwa (ibihano) byaba biri hafi yanyu.”
अरबी व्याख्याहरू:
وَإِنَّ رَبَّكَ لَذُو فَضۡلٍ عَلَى ٱلنَّاسِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَشۡكُرُونَ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyiringabire ku bantu, ahubwo abenshi muri bo ntibashimira.
अरबी व्याख्याहरू:
وَإِنَّ رَبَّكَ لَيَعۡلَمُ مَا تُكِنُّ صُدُورُهُمۡ وَمَا يُعۡلِنُونَ
Ndetse mu by’ukuri Nyagasani wawe azi ibyo ibituza byabo bihishe kandi azi n’ibyo bagaragaza.
अरबी व्याख्याहरू:
وَمَا مِنۡ غَآئِبَةٖ فِي ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ إِلَّا فِي كِتَٰبٖ مُّبِينٍ
Nta na kimwe cyihishe mu kirere no ku isi kitari mu gitabo gisobanutse.
अरबी व्याख्याहरू:
إِنَّ هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانَ يَقُصُّ عَلَىٰ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ أَكۡثَرَ ٱلَّذِي هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَ
Mu by’ukuri iyi Qur’an iha bene Isiraheli ukuri kw’inkuru nyinshi batavugaho rumwe.
अरबी व्याख्याहरू:
وَإِنَّهُۥ لَهُدٗى وَرَحۡمَةٞ لِّلۡمُؤۡمِنِينَ
Kandi rwose yo (Qur’an) ni umuyoboro n’impuhwe ku bemeramana.
अरबी व्याख्याहरू:
إِنَّ رَبَّكَ يَقۡضِي بَيۡنَهُم بِحُكۡمِهِۦۚ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡعَلِيمُ
Mu by’ukuri Nyagasani wawe azabakiranura akoresheje itegeko rye. Kandi We ni Nyiricyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje.
अरबी व्याख्याहरू:
فَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۖ إِنَّكَ عَلَى ٱلۡحَقِّ ٱلۡمُبِينِ
Bityo (yewe Muhamadi) jya wiringira Allah! Mu by’ukuri wowe uri mu kuri kugaragara.
अरबी व्याख्याहरू:
إِنَّكَ لَا تُسۡمِعُ ٱلۡمَوۡتَىٰ وَلَا تُسۡمِعُ ٱلصُّمَّ ٱلدُّعَآءَ إِذَا وَلَّوۡاْ مُدۡبِرِينَ
Mu by’ukuri ntushobora kumvisha abapfu (ukuri), ndetse ntiwanakumvisha ibipfamatwi umuhamagaro (wawe) mu gihe bateye umugongo bagenda.
अरबी व्याख्याहरू:
وَمَآ أَنتَ بِهَٰدِي ٱلۡعُمۡيِ عَن ضَلَٰلَتِهِمۡۖ إِن تُسۡمِعُ إِلَّا مَن يُؤۡمِنُ بِـَٔايَٰتِنَا فَهُم مُّسۡلِمُونَ
Kandi ntiwanashobora kuyobora impumyi (uzikura) mu buyobe bwazo, ahubwo abo wumvisha ni abemera amagambo yacu, bakaba ari na bo bicisha bugufi (Abayisilamu).
अरबी व्याख्याहरू:
۞ وَإِذَا وَقَعَ ٱلۡقَوۡلُ عَلَيۡهِمۡ أَخۡرَجۡنَا لَهُمۡ دَآبَّةٗ مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ تُكَلِّمُهُمۡ أَنَّ ٱلنَّاسَ كَانُواْ بِـَٔايَٰتِنَا لَا يُوقِنُونَ
N’igihe imvugo (y’ibihano) izabasohoreraho (abahakanyi), tuzabasohorera inyamaswa mu butaka ibabwira ko abantu batajyaga bizera amagambo yacu.
अरबी व्याख्याहरू:
وَيَوۡمَ نَحۡشُرُ مِن كُلِّ أُمَّةٖ فَوۡجٗا مِّمَّن يُكَذِّبُ بِـَٔايَٰتِنَا فَهُمۡ يُوزَعُونَ
(Unibuke) umunsi tuzakoranya muri buri muryango (Umat) itsinda ry’abahakanye amagambo yacu, maze bagashyirwa ku mirongo (mu matsinda).
अरबी व्याख्याहरू:
حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءُو قَالَ أَكَذَّبۡتُم بِـَٔايَٰتِي وَلَمۡ تُحِيطُواْ بِهَا عِلۡمًا أَمَّاذَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Kugeza ubwo bazagera (imbere ya Allah) akavuga ati “Ese mwahakanye amagambo yanjye mutaranabanje kuyasobanukirwa (ngo mumenye niba ari ukuri cyangwa ari ibinyoma), cyangwa mwakoraga iki (kindi)?”
अरबी व्याख्याहरू:
وَوَقَعَ ٱلۡقَوۡلُ عَلَيۡهِم بِمَا ظَلَمُواْ فَهُمۡ لَا يَنطِقُونَ
Nuko imvugo (y’ibihano) ibasohoreraho kubera ibibi byabo, kandi ntibazashobora kugira icyo bavuga (biregura).
अरबी व्याख्याहरू:
أَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّا جَعَلۡنَا ٱلَّيۡلَ لِيَسۡكُنُواْ فِيهِ وَٱلنَّهَارَ مُبۡصِرًاۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Ese ntibabona ko twabashyiriyeho ijoro kugira ngo bariruhukemo, n’amanywa kugira ngo babashe kubona (bityo bashake ibibabeshaho)? Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera.
अरबी व्याख्याहरू:
وَيَوۡمَ يُنفَخُ فِي ٱلصُّورِ فَفَزِعَ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَّا مَن شَآءَ ٱللَّهُۚ وَكُلٌّ أَتَوۡهُ دَٰخِرِينَ
(Unibuke) umunsi impanda izavuzwa, maze ibiri mu birere no mu isi bigakangarana, uretse uwo Allah azashaka (guhumuriza). Kandi bose bazamugana bicishije bugufi.
अरबी व्याख्याहरू:
وَتَرَى ٱلۡجِبَالَ تَحۡسَبُهَا جَامِدَةٗ وَهِيَ تَمُرُّ مَرَّ ٱلسَّحَابِۚ صُنۡعَ ٱللَّهِ ٱلَّذِيٓ أَتۡقَنَ كُلَّ شَيۡءٍۚ إِنَّهُۥ خَبِيرُۢ بِمَا تَفۡعَلُونَ
Uzanabona imisozi wibwire ko iri hamwe, nyamara izaba igenda yihuta nk’ibicu.[1] Ibyo ni ibikorwa na Allah, We watunganyije buri kintu. Mu by’ukuri We azi byimazeyo ibyo mukora.
[1] Abahanga mu bumenyi bw’isi baje kumenya ko imigabane igize isi igenda yimuka gake gake yegerana cyangwa itatana mu gihe kirekire cyane. Ibi bikaba bishimangira ukuri kw’uyu murongo wa Qur’ani.
अरबी व्याख्याहरू:
مَن جَآءَ بِٱلۡحَسَنَةِ فَلَهُۥ خَيۡرٞ مِّنۡهَا وَهُم مِّن فَزَعٖ يَوۡمَئِذٍ ءَامِنُونَ
(Kuri uwo munsi) uzaba yarakoze icyiza (ku isi) azabona icyiza kikiruta, kandi kuri uwo munsi bazaba batekanye, nta bwoba bafite.
अरबी व्याख्याहरू:
وَمَن جَآءَ بِٱلسَّيِّئَةِ فَكُبَّتۡ وُجُوهُهُمۡ فِي ٱلنَّارِ هَلۡ تُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Naho abazaba barakoze ibibi, bazarohwa mu muriro babanjemo uburanga bwabo (maze babwirwe bati) “Ese iki si igihembo cy’ibyo mwajyaga mukora?”
अरबी व्याख्याहरू:
إِنَّمَآ أُمِرۡتُ أَنۡ أَعۡبُدَ رَبَّ هَٰذِهِ ٱلۡبَلۡدَةِ ٱلَّذِي حَرَّمَهَا وَلَهُۥ كُلُّ شَيۡءٖۖ وَأُمِرۡتُ أَنۡ أَكُونَ مِنَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ
Mu by’ukuri njye (Muhamadi) nategetswe kugaragira Nyagasani w’uyu mujyi (wa Maka), We wawutagatifuje kandi akaba ari na We Mugenga wa buri kintu. Ndetse nanategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu).
अरबी व्याख्याहरू:
وَأَنۡ أَتۡلُوَاْ ٱلۡقُرۡءَانَۖ فَمَنِ ٱهۡتَدَىٰ فَإِنَّمَا يَهۡتَدِي لِنَفۡسِهِۦۖ وَمَن ضَلَّ فَقُلۡ إِنَّمَآ أَنَا۠ مِنَ ٱلۡمُنذِرِينَ
(Ntegekwa) no gusoma Qur’an. Bityo uzayoboka, mu by’ukuri ni we bizagirira akamaro. N’uzayoba, uzavuge uti “Mu by’ukuri njye ndi umwe mu baburizi.”
अरबी व्याख्याहरू:
وَقُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ سَيُرِيكُمۡ ءَايَٰتِهِۦ فَتَعۡرِفُونَهَاۚ وَمَا رَبُّكَ بِغَٰفِلٍ عَمَّا تَعۡمَلُونَ
Kandi (yewe Muhamadi) uvuge uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah. Azabereka ibimenyetso bye mubimenye.” Kandi Nyagasani wawe ntabwo ayobewe ibyo mukora.
अरबी व्याख्याहरू:
 
अर्थको अनुवाद सूरः: सूरतुन्नमल
अध्यायहरूको (सूरःहरूको) सूची رقم الصفحة
 
पवित्र कुरअानको अर्थको अनुवाद - किन्यारवाण्डा अनुवाद - अनुवादहरूको सूची

पवित्र कुर्आनको अर्थको किन्यारवाण्डा भाषामा अनुवाद, अनुवादक : रुवाण्डा मुस्लिम संघ समूह ।

बन्द गर्नुस्