Check out the new design

पवित्र कुरअानको अर्थको अनुवाद - किन्यारवाण्डा अनुवाद - मुस्लिम संघ, रुवाण्डा * - अनुवादहरूको सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थको अनुवाद सूरः: अअराफ   श्लोक:
وَقَطَّعۡنَٰهُمُ ٱثۡنَتَيۡ عَشۡرَةَ أَسۡبَاطًا أُمَمٗاۚ وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ إِذِ ٱسۡتَسۡقَىٰهُ قَوۡمُهُۥٓ أَنِ ٱضۡرِب بِّعَصَاكَ ٱلۡحَجَرَۖ فَٱنۢبَجَسَتۡ مِنۡهُ ٱثۡنَتَا عَشۡرَةَ عَيۡنٗاۖ قَدۡ عَلِمَ كُلُّ أُنَاسٖ مَّشۡرَبَهُمۡۚ وَظَلَّلۡنَا عَلَيۡهِمُ ٱلۡغَمَٰمَ وَأَنزَلۡنَا عَلَيۡهِمُ ٱلۡمَنَّ وَٱلسَّلۡوَىٰۖ كُلُواْ مِن طَيِّبَٰتِ مَا رَزَقۡنَٰكُمۡۚ وَمَا ظَلَمُونَا وَلَٰكِن كَانُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ
Nuko (Abisiraheli) tubagabanyamo amoko cumi n’abiri, tunahishurira Musa ubwo abantu be bamusabaga amazi yo kunywa (tugira tuti) “Kubita inkoni yawe ku ibuye!” Nuko (arikubise) riturikamo amasoko cumi n’abiri, maze buri muryango umenya aho unywera. Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe bayobagurikaga mu butayu bavuye mu Misiri) ndetse tunabamanurira Manu[1] na Saluwa[2] (tuvuga tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye!” Si twe bahemukiye ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
[1] Manu: ni ubukozo buryohera nk’ubuki buva mu giti cyo mu bwoko bwitwa Tamarsk cyera mu karere ka Sinayi.
[2] Saluwa: Ni uruhuri rw’ubwoko bw’inyoni zitwarwa n’imiyaga mu burasirazuba bwa Mediterane, mu gifaransa zitwa Cailles, bohererezwaga na Allah kugira ngo bazibage bazirye.
अरबी व्याख्याहरू:
وَإِذۡ قِيلَ لَهُمُ ٱسۡكُنُواْ هَٰذِهِ ٱلۡقَرۡيَةَ وَكُلُواْ مِنۡهَا حَيۡثُ شِئۡتُمۡ وَقُولُواْ حِطَّةٞ وَٱدۡخُلُواْ ٱلۡبَابَ سُجَّدٗا نَّغۡفِرۡ لَكُمۡ خَطِيٓـَٰٔتِكُمۡۚ سَنَزِيدُ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Munibuke ubwo babwirwaga bati “Nimuture muri uyu mudugudu (wa Yeruzalemu), hanyuma murye ibiwurimo aho mushaka hose, munavuge muti “Tubabarire ibyaha byacu”; muninjire mu marembo yawo mwicishije bugufi. “Tuzabababarira ibyaha byanyu kandi tuzongerera (ibihembo) abakora ibyiza.”
अरबी व्याख्याहरू:
فَبَدَّلَ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مِنۡهُمۡ قَوۡلًا غَيۡرَ ٱلَّذِي قِيلَ لَهُمۡ فَأَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ رِجۡزٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ بِمَا كَانُواْ يَظۡلِمُونَ
Ariko bamwe muri bo bakoze ibibi, bahinduye imvugo bakora ibyo batabwiwe (aho gusaba imbabazi no kwicisha bugufi barushaho kwigomeka). Nuko tuboherereza igihano giturutse mu kirere, kubera ibikorwa bibi bakoraga.
अरबी व्याख्याहरू:
وَسۡـَٔلۡهُمۡ عَنِ ٱلۡقَرۡيَةِ ٱلَّتِي كَانَتۡ حَاضِرَةَ ٱلۡبَحۡرِ إِذۡ يَعۡدُونَ فِي ٱلسَّبۡتِ إِذۡ تَأۡتِيهِمۡ حِيتَانُهُمۡ يَوۡمَ سَبۡتِهِمۡ شُرَّعٗا وَيَوۡمَ لَا يَسۡبِتُونَ لَا تَأۡتِيهِمۡۚ كَذَٰلِكَ نَبۡلُوهُم بِمَا كَانُواْ يَفۡسُقُونَ
Unababaze (yewe Muhamadi) ku byerekeye umudugudu wari wegereye inyanja, ubwo (abari bawutuye) batubahirizaga itegeko ry’isabato. Ku munsi w’isabato (Allah yarabageragezaga) amafi yabo akaza ari menshi, naho ku munsi utari uw’isabato ntaze. Uko ni ko twabagerageje kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah).
अरबी व्याख्याहरू:
 
अर्थको अनुवाद सूरः: अअराफ
अध्यायहरूको (सूरःहरूको) सूची رقم الصفحة
 
पवित्र कुरअानको अर्थको अनुवाद - किन्यारवाण्डा अनुवाद - मुस्लिम संघ, रुवाण्डा - अनुवादहरूको सूची

मुस्लिम संघ, रुवाण्डा द्वारा जारी।

बन्द गर्नुस्