Check out the new design

Vertaling van de betekenissen Edele Qur'an - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda * - Index van vertaling

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Vertaling van de betekenissen Surah: Albaqarah   Vers:
۞ وَٱذۡكُرُواْ ٱللَّهَ فِيٓ أَيَّامٖ مَّعۡدُودَٰتٖۚ فَمَن تَعَجَّلَ فِي يَوۡمَيۡنِ فَلَآ إِثۡمَ عَلَيۡهِ وَمَن تَأَخَّرَ فَلَآ إِثۡمَ عَلَيۡهِۖ لِمَنِ ٱتَّقَىٰۗ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّكُمۡ إِلَيۡهِ تُحۡشَرُونَ
Munasingize Allah mu minsi mbarwa.[1] Ariko uzagira ubwira akahamara iminsi ibiri, nta cyaha kuri we, n’uzatinda (kuva Mina) nta cyaha kuri we, kuri wa wundi utinya Allah. Munatinye Allah kandi mumenye ko iwe ari ho muzakoranyirizwa.
[1] Iminsi mbarwa: Ni iminsi itatu y’ukwezi kwa cumi n’abiri (Dhul Hija) kw’ikirangaminsi cya Kisilamu gishingiye ku mboneka z’ukwezi, ari yo matariki ya 11,12 na 13. Abagiye gukora umutambagiro mutagatifu (Abahaji) bamara ahitwa Mina.
Arabische uitleg van de Qur'an:
وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يُعۡجِبُكَ قَوۡلُهُۥ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَيُشۡهِدُ ٱللَّهَ عَلَىٰ مَا فِي قَلۡبِهِۦ وَهُوَ أَلَدُّ ٱلۡخِصَامِ
No mu bantu, hari ugushimisha (yewe Muhamadi) kubera imvugo ye (ashaka indonke) z’ubuzima bw’isi, anatangaho Allah umuhamya mu biri mu mutima we, kandi nyamara ari we munyempaka wa cyane (umwanzi ukomeye w’ubuyisilamu).
Arabische uitleg van de Qur'an:
وَإِذَا تَوَلَّىٰ سَعَىٰ فِي ٱلۡأَرۡضِ لِيُفۡسِدَ فِيهَا وَيُهۡلِكَ ٱلۡحَرۡثَ وَٱلنَّسۡلَۚ وَٱللَّهُ لَا يُحِبُّ ٱلۡفَسَادَ
N’iyo ahindukiye (yewe Muhamadi avuye iwawe), azenguruka mu isi ayikwizamo ubwangizi, akanangiza ibihingwa n’amatungo. Kandi Allah ntakunda ubwangizi.
Arabische uitleg van de Qur'an:
وَإِذَا قِيلَ لَهُ ٱتَّقِ ٱللَّهَ أَخَذَتۡهُ ٱلۡعِزَّةُ بِٱلۡإِثۡمِۚ فَحَسۡبُهُۥ جَهَنَّمُۖ وَلَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ
N’iyo abwiwe ati “Tinya Allah”, ubwibone bumugusha mu cyaha. Ubwo rero, umuriro wa Jahanamu uramuhagije (kumukosora). Kandi mu by’ukuri, ni na bwo buruhukiro bubi.
Arabische uitleg van de Qur'an:
وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يَشۡرِي نَفۡسَهُ ٱبۡتِغَآءَ مَرۡضَاتِ ٱللَّهِۚ وَٱللَّهُ رَءُوفُۢ بِٱلۡعِبَادِ
No mu bantu, hari abitanga bashaka ishimwe rya Allah, kandi Allah ni Nyiribambe ku bagaragu be.
Arabische uitleg van de Qur'an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱدۡخُلُواْ فِي ٱلسِّلۡمِ كَآفَّةٗ وَلَا تَتَّبِعُواْ خُطُوَٰتِ ٱلشَّيۡطَٰنِۚ إِنَّهُۥ لَكُمۡ عَدُوّٞ مُّبِينٞ
Yemwe abemeye! Nimwinjire mu buyisilamu nyabyo (mwubahiriza amategeko n’amabwiriza byabwo), kandi ntimuzakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, ni umwanzi wanyu ugaragara.
Arabische uitleg van de Qur'an:
فَإِن زَلَلۡتُم مِّنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَتۡكُمُ ٱلۡبَيِّنَٰتُ فَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ عَزِيزٌ حَكِيمٌ
Nimuteshuka (ku kuri) nyuma yo kugerwaho n’ibimenyetso bigaragara (bya Allah), mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Arabische uitleg van de Qur'an:
هَلۡ يَنظُرُونَ إِلَّآ أَن يَأۡتِيَهُمُ ٱللَّهُ فِي ظُلَلٖ مِّنَ ٱلۡغَمَامِ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ وَقُضِيَ ٱلۡأَمۡرُۚ وَإِلَى ٱللَّهِ تُرۡجَعُ ٱلۡأُمُورُ
Ese hari ikindi bategereje kitari uko Allah abageraho mu gicucucucu cy’ibicu by’umweru (ku munsi w’imperuka aje gucira abantu imanza), cyangwa Abamalayika (babakuramo roho), maze urubanza (rwabo) rugacibwa? Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.
Arabische uitleg van de Qur'an:
 
Vertaling van de betekenissen Surah: Albaqarah
Surah's Index Pagina nummer
 
Vertaling van de betekenissen Edele Qur'an - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda - Index van vertaling

Uitgegeven door de Vereniging van Moslims in Rowanda.

Sluit