Check out the new design

Vertaling van de betekenissen Edele Qur'an - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda * - Index van vertaling

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Vertaling van de betekenissen Surah: Al-Hodjoraat   Vers:

Al Hujrati

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تُقَدِّمُواْ بَيۡنَ يَدَيِ ٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَمِيعٌ عَلِيمٞ
Yemwe abemeye! Ntimukajye mugira ibyo mufataho ibyemezo mbere ya Allah n’Intumwa ye. Kandi mujye mugandukira Allah; mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Arabische uitleg van de Qur'an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَرۡفَعُوٓاْ أَصۡوَٰتَكُمۡ فَوۡقَ صَوۡتِ ٱلنَّبِيِّ وَلَا تَجۡهَرُواْ لَهُۥ بِٱلۡقَوۡلِ كَجَهۡرِ بَعۡضِكُمۡ لِبَعۡضٍ أَن تَحۡبَطَ أَعۡمَٰلُكُمۡ وَأَنتُمۡ لَا تَشۡعُرُونَ
Yemwe abemeye! Ntimukajye murangurura amajwi yanyu ngo muce mu ijambo Umuhanuzi (Muhamadi) igihe ari kuvuga, kandi ntimukajye muzamura amajwi yanyu igihe muvugana na We nk’uko mubigenza hagati yanyu; kugira ngo ibikorwa byanyu bitazaba imfabusa mutabizi.
Arabische uitleg van de Qur'an:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يَغُضُّونَ أَصۡوَٰتَهُمۡ عِندَ رَسُولِ ٱللَّهِ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ ٱمۡتَحَنَ ٱللَّهُ قُلُوبَهُمۡ لِلتَّقۡوَىٰۚ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَأَجۡرٌ عَظِيمٌ
Mu by’ukuri ba bandi bacisha bugufi amajwi yabo imbere y’Intumwa ya Allah; ni bo Allah yejeje imitima kubera kumugandukira. Bazababarirwa banahabwe ibihembo bihambaye.
Arabische uitleg van de Qur'an:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يُنَادُونَكَ مِن وَرَآءِ ٱلۡحُجُرَٰتِ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡقِلُونَ
Mu by’ukuri ba bandi baguhamagara (mu ijwi riranguruye) bari inyuma y’urugo (iwawe); abenshi muri bo nta bwenge bagira.
Arabische uitleg van de Qur'an:
 
Vertaling van de betekenissen Surah: Al-Hodjoraat
Surah's Index Pagina nummer
 
Vertaling van de betekenissen Edele Qur'an - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda - Index van vertaling

Uitgegeven door de Vereniging van Moslims in Rowanda.

Sluit