Check out the new design

Vertaling van de betekenissen Edele Qur'an - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda * - Index van vertaling

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Vertaling van de betekenissen Surah: El-Maidah   Vers:
وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ تَعَالَوۡاْ إِلَىٰ مَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ وَإِلَى ٱلرَّسُولِ قَالُواْ حَسۡبُنَا مَا وَجَدۡنَا عَلَيۡهِ ءَابَآءَنَآۚ أَوَلَوۡ كَانَ ءَابَآؤُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ شَيۡـٔٗا وَلَا يَهۡتَدُونَ
Kandi n’iyo babwiwe bati “Nimukurikire ibyo Allah yahishuye, munakurikire Intumwa (Muhamadi).” Baravuga bati “Ibyo twasanze abakurambere bacu bakurikira biraduhagije.” Ese n’ubwo abakurambere babo nta cyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira?)
Arabische uitleg van de Qur'an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ عَلَيۡكُمۡ أَنفُسَكُمۡۖ لَا يَضُرُّكُم مَّن ضَلَّ إِذَا ٱهۡتَدَيۡتُمۡۚ إِلَى ٱللَّهِ مَرۡجِعُكُمۡ جَمِيعٗا فَيُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Yemwe abemeye! Nimwimenye (mugandukire Allah, mukore ibikorwa byiza mwirinda ibyaha). Nimuramuka muyobotse (mukabwirizanya gukora ibyiza ndetse mukanabuzanya gukora ibibi) abayobye nta cyo bazabatwara. Ukugaruka kwanyu mwese ni kwa Allah, maze azabamenyeshe ibyo mwakoraga.
Arabische uitleg van de Qur'an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ شَهَٰدَةُ بَيۡنِكُمۡ إِذَا حَضَرَ أَحَدَكُمُ ٱلۡمَوۡتُ حِينَ ٱلۡوَصِيَّةِ ٱثۡنَانِ ذَوَا عَدۡلٖ مِّنكُمۡ أَوۡ ءَاخَرَانِ مِنۡ غَيۡرِكُمۡ إِنۡ أَنتُمۡ ضَرَبۡتُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَأَصَٰبَتۡكُم مُّصِيبَةُ ٱلۡمَوۡتِۚ تَحۡبِسُونَهُمَا مِنۢ بَعۡدِ ٱلصَّلَوٰةِ فَيُقۡسِمَانِ بِٱللَّهِ إِنِ ٱرۡتَبۡتُمۡ لَا نَشۡتَرِي بِهِۦ ثَمَنٗا وَلَوۡ كَانَ ذَا قُرۡبَىٰ وَلَا نَكۡتُمُ شَهَٰدَةَ ٱللَّهِ إِنَّآ إِذٗا لَّمِنَ ٱلۡأٓثِمِينَ
Yemwe abemeye! Igihe umwe muri mwe azaba yegereje urupfu, mu gihe cyo kuraga ajye ashaka abahamya babiri b’inyangamugayo muri mwe (Abayisilamu). Cyangwa igihe muri mu rugendo mukabona mwegereje urupfu, mujye mushaka (abatangabuhamya b’inyangamugayo) babiri batari muri mwe. (Abo mu muryango w’uwapfuye) nibaramuka bashidikanyije ku bunyangamugayo bwabo, mujye mubahagarika nyuma y’iswala barahire ku izina rya Allah (bavuga bati) “Ntabwo twabeshya ngo tugurane (iyi ndahiro) indonke z’isi kabone n’iyo (uwo bifitiye akamaro) yaba ari uwo dufitanye isano, kandi ntituzahisha ubuhamya bwa Allah, kuko mu by’ukuri (turamutse tubikoze) twaba tubaye mu banyabyaha.”
Arabische uitleg van de Qur'an:
فَإِنۡ عُثِرَ عَلَىٰٓ أَنَّهُمَا ٱسۡتَحَقَّآ إِثۡمٗا فَـَٔاخَرَانِ يَقُومَانِ مَقَامَهُمَا مِنَ ٱلَّذِينَ ٱسۡتَحَقَّ عَلَيۡهِمُ ٱلۡأَوۡلَيَٰنِ فَيُقۡسِمَانِ بِٱللَّهِ لَشَهَٰدَتُنَآ أَحَقُّ مِن شَهَٰدَتِهِمَا وَمَا ٱعۡتَدَيۡنَآ إِنَّآ إِذٗا لَّمِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Nibiramuka bigaragaye ko (abo bombi) bakoze icyaha (cyo kurahira mu binyoma), mujye mushaka abandi babiri (mu bafitanye isano n’uwapfuye) bajye mu cyimbo cyabo, hanyuma barahire ku izina rya Allah (bavuga bati) “Rwose turemeza ko ubuhamya bwacu ari ukuri kurusha ubuhamya bwabo bombi, kandi ntitwarengereye (ukuri); kuko mu by’ukuri (turamutse tubikoze), twaba tubaye mu nkozi z’ibibi.”
Arabische uitleg van de Qur'an:
ذَٰلِكَ أَدۡنَىٰٓ أَن يَأۡتُواْ بِٱلشَّهَٰدَةِ عَلَىٰ وَجۡهِهَآ أَوۡ يَخَافُوٓاْ أَن تُرَدَّ أَيۡمَٰنُۢ بَعۡدَ أَيۡمَٰنِهِمۡۗ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَٱسۡمَعُواْۗ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡفَٰسِقِينَ
Ubwo ni bwo buryo bwegereye kuba batanga ubuhamya uko buri, cyangwa bagatinya ko hazanwa izindi ndahiro (z’abo mu muryango w’uwapfuye) nyuma y’indahiro zabo (maze bagaseba). Munatinye Allah ndetse munamutege amatwi. Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke.
Arabische uitleg van de Qur'an:
 
Vertaling van de betekenissen Surah: El-Maidah
Surah's Index Pagina nummer
 
Vertaling van de betekenissen Edele Qur'an - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda - Index van vertaling

Uitgegeven door de Vereniging van Moslims in Rowanda.

Sluit