Check out the new design

Vertaling van de betekenissen Edele Qur'an - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda * - Index van vertaling

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Vertaling van de betekenissen Surah: at-Tauba   Vers:
فَلَا تُعۡجِبۡكَ أَمۡوَٰلُهُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُهُمۡۚ إِنَّمَا يُرِيدُ ٱللَّهُ لِيُعَذِّبَهُم بِهَا فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَتَزۡهَقَ أَنفُسُهُمۡ وَهُمۡ كَٰفِرُونَ
Bityo ntugatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri Allah afite umugambi wo kuzabibahanisha muri ubu buzima bwo ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo zibabara cyane ari n’abahakanyi.
Arabische uitleg van de Qur'an:
وَيَحۡلِفُونَ بِٱللَّهِ إِنَّهُمۡ لَمِنكُمۡ وَمَا هُم مِّنكُمۡ وَلَٰكِنَّهُمۡ قَوۡمٞ يَفۡرَقُونَ
Barahira ku izina rya Allah ko mu by’ukuri bari kumwe namwe (mu idini) nyamara batabarimo, ahubwo bo ni abantu b’abanyabwoba.
Arabische uitleg van de Qur'an:
لَوۡ يَجِدُونَ مَلۡجَـًٔا أَوۡ مَغَٰرَٰتٍ أَوۡ مُدَّخَلٗا لَّوَلَّوۡاْ إِلَيۡهِ وَهُمۡ يَجۡمَحُونَ
Iyo baza kubona ubuhungiro cyangwa ubuvumo cyangwa ubwihisho bw’ikuzimu bari kubigana bayabangira ingata.
Arabische uitleg van de Qur'an:
وَمِنۡهُم مَّن يَلۡمِزُكَ فِي ٱلصَّدَقَٰتِ فَإِنۡ أُعۡطُواْ مِنۡهَا رَضُواْ وَإِن لَّمۡ يُعۡطَوۡاْ مِنۡهَآ إِذَا هُمۡ يَسۡخَطُونَ
No muri bo hari abakugaya (kubera uko ubagabanya) amaturo. Iyo bayahawemo barishima, ariko batayahabwamo bakarakara.
Arabische uitleg van de Qur'an:
وَلَوۡ أَنَّهُمۡ رَضُواْ مَآ ءَاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥ وَقَالُواْ حَسۡبُنَا ٱللَّهُ سَيُؤۡتِينَا ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦ وَرَسُولُهُۥٓ إِنَّآ إِلَى ٱللَّهِ رَٰغِبُونَ
Nyamara iyo baza kunyurwa n’ibyo Allah n’Intumwa ye babahaye, bakanavuga bati “Allah araduhagije. Allah azaduha mu ngabire ze n'Intumwa ye (izaduha tunyurwe). Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Allah”; (ibyo byari kuba byiza kuri bo).
Arabische uitleg van de Qur'an:
۞ إِنَّمَا ٱلصَّدَقَٰتُ لِلۡفُقَرَآءِ وَٱلۡمَسَٰكِينِ وَٱلۡعَٰمِلِينَ عَلَيۡهَا وَٱلۡمُؤَلَّفَةِ قُلُوبُهُمۡ وَفِي ٱلرِّقَابِ وَٱلۡغَٰرِمِينَ وَفِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَٱبۡنِ ٱلسَّبِيلِۖ فَرِيضَةٗ مِّنَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٞ
Mu by’ukuri amaturo y’itegeko (Zakat) agenewe abatindi, abakene, abashinzwe iby’amaturo, abo imitima yabo ikundishwa (kuyoboka idini rya Isilamu), (kubohoza) abacakara, abaremerewe n'imyenda, abari guharanira inzira ya Allah ndetse n’uri ku rugendo (yashiriwe). Iryo ni itegeko riturutse kwa Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Arabische uitleg van de Qur'an:
وَمِنۡهُمُ ٱلَّذِينَ يُؤۡذُونَ ٱلنَّبِيَّ وَيَقُولُونَ هُوَ أُذُنٞۚ قُلۡ أُذُنُ خَيۡرٖ لَّكُمۡ يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَيُؤۡمِنُ لِلۡمُؤۡمِنِينَ وَرَحۡمَةٞ لِّلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنكُمۡۚ وَٱلَّذِينَ يُؤۡذُونَ رَسُولَ ٱللَّهِ لَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
No muri bo (indyarya), hari ababuza amahoro umuhanuzi (Muhamadi) bavuga bati “We yumva ibyo abwiwe byose.” Vuga uti “Yumva ibyiza kuri mwe, akemera Allah, akemera ibyo abwiwe n’abemeramana, kandi akaba impuhwe kuri ba bandi bemeye muri mwe.” Ariko ba bandi babuza amahoro Intumwa ya Allah, bazahanishwa ibihano bibabaza.
Arabische uitleg van de Qur'an:
 
Vertaling van de betekenissen Surah: at-Tauba
Surah's Index Pagina nummer
 
Vertaling van de betekenissen Edele Qur'an - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda - Index van vertaling

Uitgegeven door de Vereniging van Moslims in Rowanda.

Sluit