Check out the new design

د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه * - د ژباړو فهرست (لړلیک)

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

د معناګانو ژباړه سورت: انبیاء   آیت:
فَجَعَلَهُمۡ جُذَٰذًا إِلَّا كَبِيرٗا لَّهُمۡ لَعَلَّهُمۡ إِلَيۡهِ يَرۡجِعُونَ
Nuko byose arabijanjagura asiga ikinini muri byo, kugira ngo nibagaruka, (bakibaze uwagiriye nabi imana zabo).
عربي تفسیرونه:
قَالُواْ مَن فَعَلَ هَٰذَا بِـَٔالِهَتِنَآ إِنَّهُۥ لَمِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ
(Bagarutse babona imana zabo zamenaguritse) baravuga bati “Ni nde wagize atya imana zacu? Mu by’ukuri ni umwe mu bagizi ba nabi.”
عربي تفسیرونه:
قَالُواْ سَمِعۡنَا فَتٗى يَذۡكُرُهُمۡ يُقَالُ لَهُۥٓ إِبۡرَٰهِيمُ
Baravuga bati “Twumvise umusore uzivuga nabi witwa Ibrahimu.”
عربي تفسیرونه:
قَالُواْ فَأۡتُواْ بِهِۦ عَلَىٰٓ أَعۡيُنِ ٱلنَّاسِ لَعَلَّهُمۡ يَشۡهَدُونَ
Baravuga bati “Nimumuzane imbere y’abantu kugira ngo birebere (ibyo agiye gukorerwa).”
عربي تفسیرونه:
قَالُوٓاْ ءَأَنتَ فَعَلۡتَ هَٰذَا بِـَٔالِهَتِنَا يَٰٓإِبۡرَٰهِيمُ
(Bamuzanye) baravuga bati “Ese yewe Ibrahimu, koko ni wowe wagize utya imana zacu?”
عربي تفسیرونه:
قَالَ بَلۡ فَعَلَهُۥ كَبِيرُهُمۡ هَٰذَا فَسۡـَٔلُوهُمۡ إِن كَانُواْ يَنطِقُونَ
Aravuga ati “Ahubwo byakozwe n’iki (kigirwamana) kinini muri byo! Ngaho nimubibaze niba bishobora kuvuga!”
عربي تفسیرونه:
فَرَجَعُوٓاْ إِلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ فَقَالُوٓاْ إِنَّكُمۡ أَنتُمُ ٱلظَّٰلِمُونَ
Nuko barigaya ubwabo, maze barabwirana bati “Mu by’ukuri ni mwe nkozi z’ibibi.”
عربي تفسیرونه:
ثُمَّ نُكِسُواْ عَلَىٰ رُءُوسِهِمۡ لَقَدۡ عَلِمۡتَ مَا هَٰٓؤُلَآءِ يَنطِقُونَ
Nuko bubika imitwe (ariko banga kuva ku izima nyuma yo kumenya ukuri, baravuga) bati “(Wowe Ibrahimu, ni gute udusaba kuzivugisha kandi) usanzwe uzi neza ko izi (mana zacu) zitavuga!”
عربي تفسیرونه:
قَالَ أَفَتَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَنفَعُكُمۡ شَيۡـٔٗا وَلَا يَضُرُّكُمۡ
(Ibrahimu) aravuga ati “None se ni gute musenga ibitari Allah; bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara?”
عربي تفسیرونه:
أُفّٖ لَّكُمۡ وَلِمَا تَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Ni igisebo kuri mwe no ku byo musenga bitari Allah. Ese nta bwenge mugira?
عربي تفسیرونه:
قَالُواْ حَرِّقُوهُ وَٱنصُرُوٓاْ ءَالِهَتَكُمۡ إِن كُنتُمۡ فَٰعِلِينَ
Baravuga bati “Nimumutwike (Ibrahimu) maze murengere imana zanyu, niba mushobora kugira icyo mukora.”
عربي تفسیرونه:
قُلۡنَا يَٰنَارُ كُونِي بَرۡدٗا وَسَلَٰمًا عَلَىٰٓ إِبۡرَٰهِيمَ
Nuko twe (Allah) turavuga tuti “Yewe muriro! Ba ubukonje n’amahoro kuri Ibrahimu.”
عربي تفسیرونه:
وَأَرَادُواْ بِهِۦ كَيۡدٗا فَجَعَلۡنَٰهُمُ ٱلۡأَخۡسَرِينَ
Bashaka kumugirira nabi, (tuburizamo umugambi wabo mubisha) maze baba ari bo bahinduka abanyagihombo.
عربي تفسیرونه:
وَنَجَّيۡنَٰهُ وَلُوطًا إِلَى ٱلۡأَرۡضِ ٱلَّتِي بَٰرَكۡنَا فِيهَا لِلۡعَٰلَمِينَ
Nuko tumurokorana na Lutwi (Loti) tubajyana mu gihugu (cya Shami)[1] twashyiriyemo ibiremwa byose imigisha.
[1] Shami: Ni akarere ko mu Burasirazuba bwo hagati, kari kagizwe n’ibihugu by’ubu bya Yorudaniya, Libani, Siriya na Palesitina.
عربي تفسیرونه:
وَوَهَبۡنَا لَهُۥٓ إِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَ نَافِلَةٗۖ وَكُلّٗا جَعَلۡنَا صَٰلِحِينَ
Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) tunamwongereraho Yakubu (Yakobo, umwuzukuru we). Kandi bombi twabagize intungane.
عربي تفسیرونه:
 
د معناګانو ژباړه سورت: انبیاء
د سورتونو فهرست (لړلیک) د مخ نمبر
 
د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه - د ژباړو فهرست (لړلیک)

د روانډا د مسلمانانو ټولنې لخوا خپره شوې ده.

بندول