Check out the new design

د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه * - د ژباړو فهرست (لړلیک)

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

د معناګانو ژباړه سورت: حج   آیت:
وَيَسۡتَعۡجِلُونَكَ بِٱلۡعَذَابِ وَلَن يُخۡلِفَ ٱللَّهُ وَعۡدَهُۥۚ وَإِنَّ يَوۡمًا عِندَ رَبِّكَ كَأَلۡفِ سَنَةٖ مِّمَّا تَعُدُّونَ
Banagusaba kwihutisha ibihano (wababuriye, yewe Muhamadi), nyamara Allah ntazigera yica isezerano rye (ryo kuzabahana ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri umunsi umwe kwa Nyagasani wawe, ungana n’imyaka igihumbi mu yo mubara (hano ku isi).
عربي تفسیرونه:
وَكَأَيِّن مِّن قَرۡيَةٍ أَمۡلَيۡتُ لَهَا وَهِيَ ظَالِمَةٞ ثُمَّ أَخَذۡتُهَا وَإِلَيَّ ٱلۡمَصِيرُ
Ese ni imidugudu ingahe narindirije (sinyihanireho) kandi yararangwaga n’ibikorwa bibi, hanyuma nkayifata (nkayihana)? Kandi iwanjye ni ho byose bizasubira.
عربي تفسیرونه:
قُلۡ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنَّمَآ أَنَا۠ لَكُمۡ نَذِيرٞ مُّبِينٞ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Mu by’ukuri ndi umuburizi wanyu ugaragara.”
عربي تفسیرونه:
فَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَرِزۡقٞ كَرِيمٞ
Bityo ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazababarirwa ibyaha banahabwe amafunguro meza.
عربي تفسیرونه:
وَٱلَّذِينَ سَعَوۡاْ فِيٓ ءَايَٰتِنَا مُعَٰجِزِينَ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَحِيمِ
Naho ba bandi bashishikajwe no kurwanya amagambo yacu (Qur’an), abo ni abantu bo mu muriro wa Jahanamu.
عربي تفسیرونه:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ مِن رَّسُولٖ وَلَا نَبِيٍّ إِلَّآ إِذَا تَمَنَّىٰٓ أَلۡقَى ٱلشَّيۡطَٰنُ فِيٓ أُمۡنِيَّتِهِۦ فَيَنسَخُ ٱللَّهُ مَا يُلۡقِي ٱلشَّيۡطَٰنُ ثُمَّ يُحۡكِمُ ٱللَّهُ ءَايَٰتِهِۦۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٞ
Nta ntumwa n’imwe cyangwa umuhanuzi twohereje mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo asome (ibyo yahishuriwe), maze ngo Shitani ibure gushyira urujijo mu byo yasomye (kugira ngo ibuze abantu gukurikiza ibyo basomewe). Nuko Allah agakuramo urwo rujijo Shitani yateje, hanyuma Allah agashimangira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
عربي تفسیرونه:
لِّيَجۡعَلَ مَا يُلۡقِي ٱلشَّيۡطَٰنُ فِتۡنَةٗ لِّلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ وَٱلۡقَاسِيَةِ قُلُوبُهُمۡۗ وَإِنَّ ٱلظَّٰلِمِينَ لَفِي شِقَاقِۭ بَعِيدٖ
Ibyo byari ukugira ngo urwo rujijo Shitani yateje, (Allah) arugire ikigeragezo kuri ba bandi bafite uburwayi (bw’uburyarya n’ubuhakanyi) mu mitima ndetse n’abafite imitima inangiye. Kandi mu by’ukuri inkozi z’ibibi ziri mu buyobe bukabije.
عربي تفسیرونه:
وَلِيَعۡلَمَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ أَنَّهُ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ فَيُؤۡمِنُواْ بِهِۦ فَتُخۡبِتَ لَهُۥ قُلُوبُهُمۡۗ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَهَادِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
No kugira ngo abahawe ubumenyi bamenye ko (Qur’an) ari ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe, maze bayemere kandi imitima yabo iyicisheho bugufi. Mu by’ukuri Allah ni Uyobora abemeramana inzira igororotse.
عربي تفسیرونه:
وَلَا يَزَالُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي مِرۡيَةٖ مِّنۡهُ حَتَّىٰ تَأۡتِيَهُمُ ٱلسَّاعَةُ بَغۡتَةً أَوۡ يَأۡتِيَهُمۡ عَذَابُ يَوۡمٍ عَقِيمٍ
Ariko ba bandi bahakanye ntibazareka kuyishidikanyaho (Qur’an), kugeza igihe imperuka izabagereraho ibatunguye cyangwa bakagerwaho n’ibihano by’umunsi ugumbahaye (umunsi w’imperuka, utagira icyiza na kimwe).
عربي تفسیرونه:
 
د معناګانو ژباړه سورت: حج
د سورتونو فهرست (لړلیک) د مخ نمبر
 
د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه - د ژباړو فهرست (لړلیک)

د روانډا د مسلمانانو ټولنې لخوا خپره شوې ده.

بندول