Check out the new design

د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه * - د ژباړو فهرست (لړلیک)

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

د معناګانو ژباړه سورت: مؤمنون   آیت:
مَا تَسۡبِقُ مِنۡ أُمَّةٍ أَجَلَهَا وَمَا يَسۡتَـٔۡخِرُونَ
Nta bantu bashobora kwihutisha igihe cyabo (cyo kurimbuka) cyangwa ngo bagikerereze.
عربي تفسیرونه:
ثُمَّ أَرۡسَلۡنَا رُسُلَنَا تَتۡرَاۖ كُلَّ مَا جَآءَ أُمَّةٗ رَّسُولُهَا كَذَّبُوهُۖ فَأَتۡبَعۡنَا بَعۡضَهُم بَعۡضٗا وَجَعَلۡنَٰهُمۡ أَحَادِيثَۚ فَبُعۡدٗا لِّقَوۡمٖ لَّا يُؤۡمِنُونَ
Hanyuma twohereza Intumwa zacu zigenda zikurikirana, ariko buri uko Intumwa yageraga mu bantu bayo (yatumweho) barayihinyuraga. Nuko tugenda tubakurikiza (ibihano) bamwe ku bandi, kandi tubagira iciro ry’imigani (kugira ngo bizabere isomo n’inyigisho ku bazabaho nyuma). Bityo, kurimbuka nikube ku bantu batemera.
عربي تفسیرونه:
ثُمَّ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ وَأَخَاهُ هَٰرُونَ بِـَٔايَٰتِنَا وَسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٍ
Hanyuma twohereza Musa n’umuvandimwe we Haruna, tubahaye ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara.
عربي تفسیرونه:
إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦ فَٱسۡتَكۡبَرُواْ وَكَانُواْ قَوۡمًا عَالِينَ
(Tubohereza) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko (barabasuzugura) bagaragaza ubwibone, kandi bari abantu bishyira hejuru.
عربي تفسیرونه:
فَقَالُوٓاْ أَنُؤۡمِنُ لِبَشَرَيۡنِ مِثۡلِنَا وَقَوۡمُهُمَا لَنَا عَٰبِدُونَ
Baravuga bati “Ese twemere abantu babiri bameze nkatwe, kandi bene wabo ari abacakara bacu?”
عربي تفسیرونه:
فَكَذَّبُوهُمَا فَكَانُواْ مِنَ ٱلۡمُهۡلَكِينَ
Nuko babahinyura bombi, maze (Farawo n’ibyegera bye) baba mu boretswe.
عربي تفسیرونه:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ لَعَلَّهُمۡ يَهۡتَدُونَ
Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati) kugira ngo bayoboke.
عربي تفسیرونه:
وَجَعَلۡنَا ٱبۡنَ مَرۡيَمَ وَأُمَّهُۥٓ ءَايَةٗ وَءَاوَيۡنَٰهُمَآ إِلَىٰ رَبۡوَةٖ ذَاتِ قَرَارٖ وَمَعِينٖ
Twanagize mwene Mariyamu (Issa) na nyina, ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu), nuko tubatuza ahirengeye, hatekanye kandi hari amazi.
عربي تفسیرونه:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلرُّسُلُ كُلُواْ مِنَ ٱلطَّيِّبَٰتِ وَٱعۡمَلُواْ صَٰلِحًاۖ إِنِّي بِمَا تَعۡمَلُونَ عَلِيمٞ
Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
عربي تفسیرونه:
وَإِنَّ هَٰذِهِۦٓ أُمَّتُكُمۡ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ وَأَنَا۠ رَبُّكُمۡ فَٱتَّقُونِ
Kandi mu by’ukuri uyu muryango wanyu (idini rya Isilamu) ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo nimuntinye (mwubahiriza ibyo nabategetse).
عربي تفسیرونه:
فَتَقَطَّعُوٓاْ أَمۡرَهُم بَيۡنَهُمۡ زُبُرٗاۖ كُلُّ حِزۡبِۭ بِمَا لَدَيۡهِمۡ فَرِحُونَ
Ariko idini ryabo bariciyemo ibice, buri gatsiko kishimira ibyako.
عربي تفسیرونه:
فَذَرۡهُمۡ فِي غَمۡرَتِهِمۡ حَتَّىٰ حِينٍ
Bityo (yewe Muhamadi), barekere mu buyobe bwabo kugeza igihe runaka (bazagerwaho n’ibihano).
عربي تفسیرونه:
أَيَحۡسَبُونَ أَنَّمَا نُمِدُّهُم بِهِۦ مِن مَّالٖ وَبَنِينَ
Ese bakeka ko imitungo n’urubyaro tubaha (ku isi),
عربي تفسیرونه:
نُسَارِعُ لَهُمۡ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِۚ بَل لَّا يَشۡعُرُونَ
Tubibihutishiriza ku bw’ineza (bakwiye)? (Si ko bimeze) ahubwo (ni ukubareshya) nyamara ntibabimenya.
عربي تفسیرونه:
إِنَّ ٱلَّذِينَ هُم مِّنۡ خَشۡيَةِ رَبِّهِم مُّشۡفِقُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bitwararika kubera gutinya Nyagasani wabo,
عربي تفسیرونه:
وَٱلَّذِينَ هُم بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ يُؤۡمِنُونَ
Na ba bandi bemera ibimenyetso bya Nyagasani wabo,
عربي تفسیرونه:
وَٱلَّذِينَ هُم بِرَبِّهِمۡ لَا يُشۡرِكُونَ
Na ba bandi batagira icyo babangikanya na Nyagasani wabo,
عربي تفسیرونه:
 
د معناګانو ژباړه سورت: مؤمنون
د سورتونو فهرست (لړلیک) د مخ نمبر
 
د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه - د ژباړو فهرست (لړلیک)

د روانډا د مسلمانانو ټولنې لخوا خپره شوې ده.

بندول