Check out the new design

د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه * - د ژباړو فهرست (لړلیک)

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

د معناګانو ژباړه سورت: قصص   آیت:
۞ وَلَقَدۡ وَصَّلۡنَا لَهُمُ ٱلۡقَوۡلَ لَعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ
Kandi rwose twabagejejeho ijambo (Qur’an) kugira ngo babashe kwibuka.
عربي تفسیرونه:
ٱلَّذِينَ ءَاتَيۡنَٰهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ مِن قَبۡلِهِۦ هُم بِهِۦ يُؤۡمِنُونَ
Ba bandi twahaye igitabo mbere yayo (Qur’an, bamwe muri bo) baracyemeye.
عربي تفسیرونه:
وَإِذَا يُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِهِۦٓ إِنَّهُ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّنَآ إِنَّا كُنَّا مِن قَبۡلِهِۦ مُسۡلِمِينَ
N’iyo bayisomewe baravuga bati “Turayemera! Mu by’ukuri ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wacu. Kandi rwose na mbere yayo twari abicisha bugufi (Abayisilamu).”
عربي تفسیرونه:
أُوْلَٰٓئِكَ يُؤۡتَوۡنَ أَجۡرَهُم مَّرَّتَيۡنِ بِمَا صَبَرُواْ وَيَدۡرَءُونَ بِٱلۡحَسَنَةِ ٱلسَّيِّئَةَ وَمِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ يُنفِقُونَ
Abo bazahabwa ibihembo byabo byikubye kabiri kubera ko bihanganye, n’ikibi bakagikuzaho icyiza, ndetse bakanatanga mu byo twabafunguriye.
عربي تفسیرونه:
وَإِذَا سَمِعُواْ ٱللَّغۡوَ أَعۡرَضُواْ عَنۡهُ وَقَالُواْ لَنَآ أَعۡمَٰلُنَا وَلَكُمۡ أَعۡمَٰلُكُمۡ سَلَٰمٌ عَلَيۡكُمۡ لَا نَبۡتَغِي ٱلۡجَٰهِلِينَ
N’iyo bumvise ibidafite akamaro barabyirengagiza, bakavuga bati “Twe dufite ibyo dukora namwe mukagira ibyanyu, amahoro nabe kuri mwe. Ntidushaka kugirana ubucuti n’injiji.”
عربي تفسیرونه:
إِنَّكَ لَا تَهۡدِي مَنۡ أَحۡبَبۡتَ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يَهۡدِي مَن يَشَآءُۚ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِٱلۡمُهۡتَدِينَ
Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse.
عربي تفسیرونه:
وَقَالُوٓاْ إِن نَّتَّبِعِ ٱلۡهُدَىٰ مَعَكَ نُتَخَطَّفۡ مِنۡ أَرۡضِنَآۚ أَوَلَمۡ نُمَكِّن لَّهُمۡ حَرَمًا ءَامِنٗا يُجۡبَىٰٓ إِلَيۡهِ ثَمَرَٰتُ كُلِّ شَيۡءٖ رِّزۡقٗا مِّن لَّدُنَّا وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
(Abahakanyi b’i Maka) baranavuga bati “Nituramuka dukurikiye umuyoboro (wazanye, tukaba) hamwe nawe, tuzirukanwa ku butaka bwacu!” Ese ntitwabatuje ahantu hatagatifu kandi hatekanye (Maka), hazanwa imbuto z’ubwoko bwose zikaba ari amafunguro aba aduturutseho? Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.”
عربي تفسیرونه:
وَكَمۡ أَهۡلَكۡنَا مِن قَرۡيَةِۭ بَطِرَتۡ مَعِيشَتَهَاۖ فَتِلۡكَ مَسَٰكِنُهُمۡ لَمۡ تُسۡكَن مِّنۢ بَعۡدِهِمۡ إِلَّا قَلِيلٗاۖ وَكُنَّا نَحۡنُ ٱلۡوَٰرِثِينَ
Ese ni imidugudu ingahe yigometse tukayoreka kubera imibereho myiza yari ifite (ikabashuka ibatesha kwemera Allah n’Intumwa ze)? Ngariya amazu yabo atarongeye guturwamo nyuma yabo uretse make muri yo. Kandi mu by’ukuri ni twe twari abazungura.
عربي تفسیرونه:
وَمَا كَانَ رَبُّكَ مُهۡلِكَ ٱلۡقُرَىٰ حَتَّىٰ يَبۡعَثَ فِيٓ أُمِّهَا رَسُولٗا يَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِنَاۚ وَمَا كُنَّا مُهۡلِكِي ٱلۡقُرَىٰٓ إِلَّا وَأَهۡلُهَا ظَٰلِمُونَ
Kandi Nyagasani wawe ntiyarimbura imidugudu atabanje kohereza mu murwa mukuru wayo Intumwa ibasomera amagambo yacu. Ndetse ntidushobora kurimbura imidugudu abayituye atari inkozi z’ibibi.
عربي تفسیرونه:
 
د معناګانو ژباړه سورت: قصص
د سورتونو فهرست (لړلیک) د مخ نمبر
 
د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه - د ژباړو فهرست (لړلیک)

د روانډا د مسلمانانو ټولنې لخوا خپره شوې ده.

بندول