Check out the new design

د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه * - د ژباړو فهرست (لړلیک)

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

د معناګانو ژباړه سورت: دخان   آیت:
وَأَن لَّا تَعۡلُواْ عَلَى ٱللَّهِۖ إِنِّيٓ ءَاتِيكُم بِسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٖ
“Ntimukanishyire hejuru imbere ya Allah. Rwose mbazaniye ibimenyetso bigaragara.”
عربي تفسیرونه:
وَإِنِّي عُذۡتُ بِرَبِّي وَرَبِّكُمۡ أَن تَرۡجُمُونِ
“Kandi nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na We Nyagasani wanyu, kugira ngo mutantera amabuye.”
عربي تفسیرونه:
وَإِن لَّمۡ تُؤۡمِنُواْ لِي فَٱعۡتَزِلُونِ
“Ariko nimutananyemera mundeke (ntimungirire nabi).”
عربي تفسیرونه:
فَدَعَا رَبَّهُۥٓ أَنَّ هَٰٓؤُلَآءِ قَوۡمٞ مُّجۡرِمُونَ
(Nuko bashaka kumugirira nabi) maze atakambira Nyagasani we agira ati “Mu by’ukuri aba bantu ni abagizi ba nabi (ubandinde).”
عربي تفسیرونه:
فَأَسۡرِ بِعِبَادِي لَيۡلًا إِنَّكُم مُّتَّبَعُونَ
(Allah aramubwira ati) “Ujyane n’abagaragu banjye nijoro; rwose (Farawo n’ingabo ze) baraza kubakurikira.”
عربي تفسیرونه:
وَٱتۡرُكِ ٱلۡبَحۡرَ رَهۡوًاۖ إِنَّهُمۡ جُندٞ مُّغۡرَقُونَ
(Nimumara kwambuka) ureke inyanja igume uko iri ituje. Mu by’ukuri (Farawo n’ingabo ze) baraza kurohama.”
عربي تفسیرونه:
كَمۡ تَرَكُواْ مِن جَنَّٰتٖ وَعُيُونٖ
(Ese Farawo n’abantu be) basize ubusitani n’imigezi bingana iki,
عربي تفسیرونه:
وَزُرُوعٖ وَمَقَامٖ كَرِيمٖ
Ibihingwa n’amazu meza,
عربي تفسیرونه:
وَنَعۡمَةٖ كَانُواْ فِيهَا فَٰكِهِينَ
Naho umudendezo babagamo banezerewe!
عربي تفسیرونه:
كَذَٰلِكَۖ وَأَوۡرَثۡنَٰهَا قَوۡمًا ءَاخَرِينَ
Uko ni ko byagenze! (Imitungo yabo) twayizunguje abandi bantu.
عربي تفسیرونه:
فَمَا بَكَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلسَّمَآءُ وَٱلۡأَرۡضُ وَمَا كَانُواْ مُنظَرِينَ
Ikirere n’isi ntibyigeze bibaririra [1] kandi ntibigeze bakererezwa (guhanwa).
[1] Ibun Abas (Imana imwishimire) yavuze ko iyo umwemeramana apfuye, ahantu yajyaga yubama asenga ndetse n’amarembo yo mu kirere ibikorwa bye byajyaga binyuzwamo bizamuka, bigira agahinda bikamuririra. Naho iyo umuhakanyi apfuye ntibimuririra.
عربي تفسیرونه:
وَلَقَدۡ نَجَّيۡنَا بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ مِنَ ٱلۡعَذَابِ ٱلۡمُهِينِ
Kandi rwose twarokoye bene Isiraheli ibihano bisuzuguza,
عربي تفسیرونه:
مِن فِرۡعَوۡنَۚ إِنَّهُۥ كَانَ عَالِيٗا مِّنَ ٱلۡمُسۡرِفِينَ
Bya Farawo, wari warishyize hejuru akaba no mu bakabya.
عربي تفسیرونه:
وَلَقَدِ ٱخۡتَرۡنَٰهُمۡ عَلَىٰ عِلۡمٍ عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ
(Bene Isiraheli) twabatoranyije tubizi tubarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo),
عربي تفسیرونه:
وَءَاتَيۡنَٰهُم مِّنَ ٱلۡأٓيَٰتِ مَا فِيهِ بَلَٰٓؤٞاْ مُّبِينٌ
Twanabahaye ibitangaza birimo ibigeragezo bigaragara.
عربي تفسیرونه:
إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ لَيَقُولُونَ
Mu by’ukuri abo (bahakanyi b’i Maka) baravuga bati:
عربي تفسیرونه:
إِنۡ هِيَ إِلَّا مَوۡتَتُنَا ٱلۡأُولَىٰ وَمَا نَحۡنُ بِمُنشَرِينَ
“Rwose nta rundi rupfu ruzabaho usibye urupfu rwacu rwa mbere (abantu bose bapfa), ndetse nta n’ubwo tuzazurwa,
عربي تفسیرونه:
فَأۡتُواْ بِـَٔابَآئِنَآ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Ngaho nimugarure abakurambere bacu (bapfuye kera) niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye).
عربي تفسیرونه:
أَهُمۡ خَيۡرٌ أَمۡ قَوۡمُ تُبَّعٖ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ أَهۡلَكۡنَٰهُمۡۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ مُجۡرِمِينَ
Ese abo (babangikanyamana) ni bo beza cyangwa se abantu ba Tubba’i,[1] ndetse na ba bandi babayeho mbere yabo? (Abo bose) twaraboretse kubera ko bari abagizi ba nabi.
[1] Tubba’i : Bari abami bo mu gihugu cya Yemen.
عربي تفسیرونه:
وَمَا خَلَقۡنَا ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا لَٰعِبِينَ
Ntabwo twaremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo dukina.
عربي تفسیرونه:
مَا خَلَقۡنَٰهُمَآ إِلَّا بِٱلۡحَقِّ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Nta kindi cyatumye tubirema uretse ku mpamvu z’ukuri; nyamara abenshi muri bo ntibabizi.
عربي تفسیرونه:
 
د معناګانو ژباړه سورت: دخان
د سورتونو فهرست (لړلیک) د مخ نمبر
 
د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه - د ژباړو فهرست (لړلیک)

د روانډا د مسلمانانو ټولنې لخوا خپره شوې ده.

بندول