Check out the new design

د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه * - د ژباړو فهرست (لړلیک)

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

د معناګانو ژباړه سورت: مائده   آیت:
وَحَسِبُوٓاْ أَلَّا تَكُونَ فِتۡنَةٞ فَعَمُواْ وَصَمُّواْ ثُمَّ تَابَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِمۡ ثُمَّ عَمُواْ وَصَمُّواْ كَثِيرٞ مِّنۡهُمۡۚ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِمَا يَعۡمَلُونَ
Bibwiraga ko batazahanwa, nuko barahuma (ntibabona ukuri) banaba ibipfamatwi (ntibumva ukuri); maze (baricuza) Allah arabababarira, nyuma nanone abenshi muri bo barongera barahuma baba n’ibipfamatwi. Kandi Allah abona bihebuje ibyo bakora.
عربي تفسیرونه:
لَقَدۡ كَفَرَ ٱلَّذِينَ قَالُوٓاْ إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡمَسِيحُ ٱبۡنُ مَرۡيَمَۖ وَقَالَ ٱلۡمَسِيحُ يَٰبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ رَبِّي وَرَبَّكُمۡۖ إِنَّهُۥ مَن يُشۡرِكۡ بِٱللَّهِ فَقَدۡ حَرَّمَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِ ٱلۡجَنَّةَ وَمَأۡوَىٰهُ ٱلنَّارُۖ وَمَا لِلظَّٰلِمِينَ مِنۡ أَنصَارٖ
Rwose ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, Mesiya (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya) ni we Mana”, barahakanye. Nyamara Mesiya yaravuze ati “Yemwe bene Isiraheli! Nimusenge Allah (wenyine), Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu.” Mu by’ukuri, ubangikanya Allah, rwose Allah yamuziririje (kuzinjira mu) Ijuru ndetse icyicaro cye kizaba mu muriro. Kandi inkozi z’ibibi ntizizabona abazitabara.
عربي تفسیرونه:
لَّقَدۡ كَفَرَ ٱلَّذِينَ قَالُوٓاْ إِنَّ ٱللَّهَ ثَالِثُ ثَلَٰثَةٖۘ وَمَا مِنۡ إِلَٰهٍ إِلَّآ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞۚ وَإِن لَّمۡ يَنتَهُواْ عَمَّا يَقُولُونَ لَيَمَسَّنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنۡهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٌ
Rwose ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, Allah ni uwa gatatu muri batatu (mu butatu)”, barahakanye. Nyamara nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi. Abahakanye muri bo nibatarekera aho ibyo bavuga, rwose bazagerwaho n’ibihano bibabaza.
عربي تفسیرونه:
أَفَلَا يَتُوبُونَ إِلَى ٱللَّهِ وَيَسۡتَغۡفِرُونَهُۥۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Ese ubwo ntibakwiye kugarukira Allah ngo banamusabe imbabazi? Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
عربي تفسیرونه:
مَّا ٱلۡمَسِيحُ ٱبۡنُ مَرۡيَمَ إِلَّا رَسُولٞ قَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلِهِ ٱلرُّسُلُ وَأُمُّهُۥ صِدِّيقَةٞۖ كَانَا يَأۡكُلَانِ ٱلطَّعَامَۗ ٱنظُرۡ كَيۡفَ نُبَيِّنُ لَهُمُ ٱلۡأٓيَٰتِ ثُمَّ ٱنظُرۡ أَنَّىٰ يُؤۡفَكُونَ
Mesiya (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), nta kindi yari cyo uretse ko yari Intumwa (ya Allah), kandi na mbere ye habayeho izindi ntumwa zahise. Ndetse na Nyina (Mariyamu) yari umwizera bihebuje (kuko yizeraga amagambo ya Allah). Bombi bararyaga (ibyo kurya nk’abandi bantu basanzwe, mu gihe Allah atajya arya). Reba uko tubasobanurira ibimenyetso, hanyuma unarebe uko (abantu) birengagiza (ukuri).
عربي تفسیرونه:
قُلۡ أَتَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَمۡلِكُ لَكُمۡ ضَرّٗا وَلَا نَفۡعٗاۚ وَٱللَّهُ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni gute musenga (ibigirwamana) mu cyimbo cya Allah, nyamara bidashobora kugira icyo bibatwara cyangwa ngo bigire icyo bibungura? Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.”
عربي تفسیرونه:
قُلۡ يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لَا تَغۡلُواْ فِي دِينِكُمۡ غَيۡرَ ٱلۡحَقِّ وَلَا تَتَّبِعُوٓاْ أَهۡوَآءَ قَوۡمٖ قَدۡ ضَلُّواْ مِن قَبۡلُ وَأَضَلُّواْ كَثِيرٗا وَضَلُّواْ عَن سَوَآءِ ٱلسَّبِيلِ
Vuga uti “Yemwe abahawe igitabo! Ntimugakabye mu idini ryanyu (murishyiramo) ibitari ukuri, kandi ntimugakurikire amarangamutima y’abantu bayobye mbere, bakanayobya benshi, ndetse bakayoba inzira y’ukuri.”
عربي تفسیرونه:
 
د معناګانو ژباړه سورت: مائده
د سورتونو فهرست (لړلیک) د مخ نمبر
 
د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه - د ژباړو فهرست (لړلیک)

د روانډا د مسلمانانو ټولنې لخوا خپره شوې ده.

بندول