Check out the new design

د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه * - د ژباړو فهرست (لړلیک)

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

د معناګانو ژباړه سورت: رحمن   آیت:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
هَٰذِهِۦ جَهَنَّمُ ٱلَّتِي يُكَذِّبُ بِهَا ٱلۡمُجۡرِمُونَ
Uyu ni umuriro wa Jahanamu inkozi z’ibibi zajyaga zihinyura!
عربي تفسیرونه:
يَطُوفُونَ بَيۡنَهَا وَبَيۡنَ حَمِيمٍ ءَانٖ
Bazaba bagenda bagaruka hagati yawo n’amazi yatuye, ashyushye cyane.
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
وَلِمَنۡ خَافَ مَقَامَ رَبِّهِۦ جَنَّتَانِ
Ariko wa wundi utinya kuzahagarara imbere ya Nyagasani we, azaba afite ubusitani bubiri (mu Ijuru).
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
ذَوَاتَآ أَفۡنَانٖ
(Ubwo busitani buzaba burimo ibiti) bifite amashami acucitse kandi atoshye.
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
فِيهِمَا عَيۡنَانِ تَجۡرِيَانِ
Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo amasoko abiri atemba.
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
فِيهِمَا مِن كُلِّ فَٰكِهَةٖ زَوۡجَانِ
Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo ubwoko bubiri bwa buri rubuto.
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
مُتَّكِـِٔينَ عَلَىٰ فُرُشِۭ بَطَآئِنُهَا مِنۡ إِسۡتَبۡرَقٖۚ وَجَنَى ٱلۡجَنَّتَيۡنِ دَانٖ
Bazaba begamye ku bitanda bishasheho ihariri iremereye, kandi imbuto zo muri ubwo busitani zizaba zibari hafi.
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
فِيهِنَّ قَٰصِرَٰتُ ٱلطَّرۡفِ لَمۡ يَطۡمِثۡهُنَّ إِنسٞ قَبۡلَهُمۡ وَلَا جَآنّٞ
(Ubwo busitani bwombi) buzaba burimo abagore bubika amaso yabo (kubera ikinyabupfura), batigeze bagira umuntu cyangwa ijini babakoraho kuva na mbere (bakiri amasugi).
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
كَأَنَّهُنَّ ٱلۡيَاقُوتُ وَٱلۡمَرۡجَانُ
(Bazaba bafite ubwiza) nk’ubw’amabuye y’agaciro ya Yaquut na[1] Marjani.
[1] Yaaquut: Ni bumwe mu bwoko bw’amabuye y’agaciro rifite ibara ritukura ryererutse.
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
هَلۡ جَزَآءُ ٱلۡإِحۡسَٰنِ إِلَّا ٱلۡإِحۡسَٰنُ
Ese hari igihembo cy’ibyiza kitari ibyiza?
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
وَمِن دُونِهِمَا جَنَّتَانِ
Kandi uretse n’ubwo (busitani) bubiri, hari ubundi busitani bubiri.
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
مُدۡهَآمَّتَانِ
(Bufite) ibara ry’icyatsi cyijimye.
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
فِيهِمَا عَيۡنَانِ نَضَّاخَتَانِ
Muri ubwo (busitani) bwombi, (naho) hazaba harimo amasoko abiri avubura amazi.
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
فِيهِمَا فَٰكِهَةٞ وَنَخۡلٞ وَرُمَّانٞ
Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo imbuto, imitende n’imikomamanga.
عربي تفسیرونه:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
عربي تفسیرونه:
 
د معناګانو ژباړه سورت: رحمن
د سورتونو فهرست (لړلیک) د مخ نمبر
 
د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه - د ژباړو فهرست (لړلیک)

د روانډا د مسلمانانو ټولنې لخوا خپره شوې ده.

بندول