Tradução dos significados do Nobre Qur’an. - Tradução de Kinyarwanda * - Índice de tradução

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Tradução dos significados Versículo: (160) Surah: Suratu Al-Araaf
وَقَطَّعۡنَٰهُمُ ٱثۡنَتَيۡ عَشۡرَةَ أَسۡبَاطًا أُمَمٗاۚ وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ إِذِ ٱسۡتَسۡقَىٰهُ قَوۡمُهُۥٓ أَنِ ٱضۡرِب بِّعَصَاكَ ٱلۡحَجَرَۖ فَٱنۢبَجَسَتۡ مِنۡهُ ٱثۡنَتَا عَشۡرَةَ عَيۡنٗاۖ قَدۡ عَلِمَ كُلُّ أُنَاسٖ مَّشۡرَبَهُمۡۚ وَظَلَّلۡنَا عَلَيۡهِمُ ٱلۡغَمَٰمَ وَأَنزَلۡنَا عَلَيۡهِمُ ٱلۡمَنَّ وَٱلسَّلۡوَىٰۖ كُلُواْ مِن طَيِّبَٰتِ مَا رَزَقۡنَٰكُمۡۚ وَمَا ظَلَمُونَا وَلَٰكِن كَانُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ
Nuko (Abisiraheli) tubagabanyamo amoko cumi n’abiri, tunahishurira Musa ubwo abantu be bamusabaga amazi yo kunywa (tugira tuti) “Kubita inkoni yawe ku ibuye!” Nuko (arikubise) riturikamo amasoko cumi n’abiri, maze buri muryango umenya aho unywera. Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe bayobagurikaga mu butayu bavuye mu Misiri) ndetse tunabamanurira Manu[1] na Saluwa[2] (tuvuga tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye!” Si twe bahemukiye ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
[1] Manu: ni ubukozo buryohera nk’ubuki buva mu giti cyo mu bwoko bwitwa Tamarsk cyera mu karere ka Sinayi.
[2] Saluwa: Ni uruhuri rw’ubwoko bw’inyoni zitwarwa n’imiyaga mu burasirazuba bwa Mediterane, mu gifaransa zitwa Cailles, bohererezwaga na Allah kugira ngo bazibage bazirye.
Os Tafssir em língua árabe:
 
Tradução dos significados Versículo: (160) Surah: Suratu Al-Araaf
Índice de capítulos Número de página
 
Tradução dos significados do Nobre Qur’an. - Tradução de Kinyarwanda - Índice de tradução

Tradução dos significados do Alcorão em Kinyarwanda pela equipe da Associação de Muçulmanos de Ruanda.

Fechar