Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

external-link copy
18 : 13

لِلَّذِينَ ٱسۡتَجَابُواْ لِرَبِّهِمُ ٱلۡحُسۡنَىٰۚ وَٱلَّذِينَ لَمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَهُۥ لَوۡ أَنَّ لَهُم مَّا فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا وَمِثۡلَهُۥ مَعَهُۥ لَٱفۡتَدَوۡاْ بِهِۦٓۚ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ سُوٓءُ ٱلۡحِسَابِ وَمَأۡوَىٰهُمۡ جَهَنَّمُۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ

Ba bandi bumviye Nyagasani wabo bazagororerwa ibyiza (Ijuru). Naho ba bandi batamwumviye, iyo baza kugira ibyo mu isi byose hiyongereyeho n’ibindi nka byo, bari kubyicunguza (kugira ngo barokoke ibihano, ariko ntibigire icyo bibamarira). Abo bazagira ibarura ribi ndetse ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu; kandi ubwo ni bwo bushyikiro bubi. info
التفاسير: