Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Twaha   Umurongo:

Twaha

طه
Twa Ha.[1]
[1] Twa Haa: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
Ibisobanuro by'icyarabu:
مَآ أَنزَلۡنَا عَلَيۡكَ ٱلۡقُرۡءَانَ لِتَشۡقَىٰٓ
(Yewe Muhamadi) ntabwo twaguhishuriye Qur’an kugira ngo ikubere umuzigo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِلَّا تَذۡكِرَةٗ لِّمَن يَخۡشَىٰ
Ahubwo (twayihishuye kugira ngo ibe) urwibutso kuri ba bandi bagandukira Allah.
Ibisobanuro by'icyarabu:
تَنزِيلٗا مِّمَّنۡ خَلَقَ ٱلۡأَرۡضَ وَٱلسَّمَٰوَٰتِ ٱلۡعُلَى
(Iyo Qur’an) yahishuwe iturutse ku waremye isi n’ibirere bihanitse.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱلرَّحۡمَٰنُ عَلَى ٱلۡعَرۡشِ ٱسۡتَوَىٰ
(Allah) Nyirimpuhwe uganje hejuru ya Ar’shi.[1]
[1] Nkuko iyi nkuru yaje muri Surat Al Qaswasw
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا وَمَا تَحۡتَ ٱلثَّرَىٰ
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi, n’ibiri hagati yabyo ndetse n’ibiri munsi y’ubutaka ni ibye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِن تَجۡهَرۡ بِٱلۡقَوۡلِ فَإِنَّهُۥ يَعۡلَمُ ٱلسِّرَّ وَأَخۡفَى
Kandi n’ubwo warangurura ijwi (cyangwa ukavuga bucece, byose ni kimwe kuko) mu by’ukuri (Allah) azi amabanga ndetse n’ibyihishe cyane (kurenza ayo mabanga).
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ لَهُ ٱلۡأَسۡمَآءُ ٱلۡحُسۡنَىٰ
Allah! Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Afite amazina meza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَهَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ مُوسَىٰٓ
Ese (yewe Muhamadi) waba waragezweho n’inkuru ya Musa?
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِذۡ رَءَا نَارٗا فَقَالَ لِأَهۡلِهِ ٱمۡكُثُوٓاْ إِنِّيٓ ءَانَسۡتُ نَارٗا لَّعَلِّيٓ ءَاتِيكُم مِّنۡهَا بِقَبَسٍ أَوۡ أَجِدُ عَلَى ٱلنَّارِ هُدٗى
Ubwo yabonaga umuriro nuko akabwira ab’iwe ati “Mugume aha! Mu by’ukuri ndabutswe umuriro, hari ubwo nabazaniraho igishirira, cyangwa kuri uwo muriro nkahasanga uwatuyobora (inzira).”[1]
[1] Ubwo Musa yari amaze kurangiza igihe yasezeranye na Sebukwe cyo kumuragirira ihene, yagarutse mu Misiri ava i Madiyani, ari kumwe n’umugore we. Kubera ko yari amaze igihe gisaga imyaka icumi atahagera, yaje kuyobera mu butayu mu ijoro ry’umwijima n’ubukonje, ari bwo yarabukwaga umuriro.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَلَمَّآ أَتَىٰهَا نُودِيَ يَٰمُوسَىٰٓ
Nuko awugezeho, yumva ijwi rimuhamagara riti “Yewe Musa!”
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنِّيٓ أَنَا۠ رَبُّكَ فَٱخۡلَعۡ نَعۡلَيۡكَ إِنَّكَ بِٱلۡوَادِ ٱلۡمُقَدَّسِ طُوٗى
“Mu by’ukuri ndi Nyagasani wawe, bityo kwetura inkweto zawe kuko uri mu kibaya gitagatifu cya Tuwa”,[1]
[1] Twuwa: Ni ikibaya gitagatifu kiri mu majyepfo y’umusozi wa Sinayi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Twaha
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga