Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Anbiya’u   Umurongo:
لَا يَسۡمَعُونَ حَسِيسَهَاۖ وَهُمۡ فِي مَا ٱشۡتَهَتۡ أَنفُسُهُمۡ خَٰلِدُونَ
Ntibazumva ukugurumana kwawo kandi bazaba babayeho mu buryo bifuza ubuziraherezo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَا يَحۡزُنُهُمُ ٱلۡفَزَعُ ٱلۡأَكۡبَرُ وَتَتَلَقَّىٰهُمُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ هَٰذَا يَوۡمُكُمُ ٱلَّذِي كُنتُمۡ تُوعَدُونَ
(Abagezweho n’ibyiza byacu) ntibazaterwa ubwoba n’igikanganye cyane (ku munsi w’imperuka), kandi bazasanganirwa n’abamalayika (bababwira) bati “Uyu ni wo munsi wanyu mwasezeranyijwe.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَوۡمَ نَطۡوِي ٱلسَّمَآءَ كَطَيِّ ٱلسِّجِلِّ لِلۡكُتُبِۚ كَمَا بَدَأۡنَآ أَوَّلَ خَلۡقٖ نُّعِيدُهُۥۚ وَعۡدًا عَلَيۡنَآۚ إِنَّا كُنَّا فَٰعِلِينَ
(Wibuke) umunsi tuzazinga ikirere nk’uko impapuro z’ibitabo zizingwa. Nk’uko twatangiye irema rya mbere ni na ko tuzarisubiramo. Ni isezerano twiyemeje kandi mu by’ukuri tuzaryuzuza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَقَدۡ كَتَبۡنَا فِي ٱلزَّبُورِ مِنۢ بَعۡدِ ٱلذِّكۡرِ أَنَّ ٱلۡأَرۡضَ يَرِثُهَا عِبَادِيَ ٱلصَّٰلِحُونَ
Kandi rwose twanditse muri Zaburi nyuma y’uko twari twarabyanditse mu gitabo cyo mu ijuru [Lawuhul Mah’fudhi (urubaho rurinzwe)] ko iyi si izazungurwa n’abagaragu banjye bakora ibyiza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّ فِي هَٰذَا لَبَلَٰغٗا لِّقَوۡمٍ عَٰبِدِينَ
Mu by’ukuri muri iyi (Qur’an) harimo inyigisho zihagije ku bantu bagaragira (Allah).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ إِلَّا رَحۡمَةٗ لِّلۡعَٰلَمِينَ
Kandi (yewe Muhamadi) nta yindi mpamvu yatumye tukohereza itari ukugira ngo ube impuhwe ku biremwa byose.
Ibisobanuro by'icyarabu:
قُلۡ إِنَّمَا يُوحَىٰٓ إِلَيَّ أَنَّمَآ إِلَٰهُكُمۡ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞۖ فَهَلۡ أَنتُم مُّسۡلِمُونَ
Vuga uti “Mu by’ukuri nahishuriwe ko rwose Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Ese mwemeye kwicisha bugufi (kuba Abayisilamu)?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَقُلۡ ءَاذَنتُكُمۡ عَلَىٰ سَوَآءٖۖ وَإِنۡ أَدۡرِيٓ أَقَرِيبٌ أَم بَعِيدٞ مَّا تُوعَدُونَ
Ariko (abahakanyi) nibaramuka bateye umugongo (bakanga kwemera Isilamu), uzavuge uti “Mwese nabagejejeho ibyo nahishuriwe mu buryo bungana (nta we nsize); kandi sinzi niba ibyo mwasezeranyijwe (ibihano) biri hafi cyangwa biri kure.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّهُۥ يَعۡلَمُ ٱلۡجَهۡرَ مِنَ ٱلۡقَوۡلِ وَيَعۡلَمُ مَا تَكۡتُمُونَ
Mu by’ukuri we (Allah) azi ibyo muvuga mwerura, ndetse azi n’ibyo muhisha.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِنۡ أَدۡرِي لَعَلَّهُۥ فِتۡنَةٞ لَّكُمۡ وَمَتَٰعٌ إِلَىٰ حِينٖ
Kandi sinzi niba (kubatinziriza ibihano) atari ikigeragezo kuri mwe n’umunezero w’akanya gato.
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَٰلَ رَبِّ ٱحۡكُم بِٱلۡحَقِّۗ وَرَبُّنَا ٱلرَّحۡمَٰنُ ٱلۡمُسۡتَعَانُ عَلَىٰ مَا تَصِفُونَ
(Intumwa Muhamadi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Dukiranure mu kuri! Kandi Nyagasani wacu ni Nyirimpuhwe, usabwa ubutabazi bwo kwikingaho ibyo muvuga.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Anbiya’u
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Biturutse ku muryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga