Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Hajj   Umurongo:
حُنَفَآءَ لِلَّهِ غَيۡرَ مُشۡرِكِينَ بِهِۦۚ وَمَن يُشۡرِكۡ بِٱللَّهِ فَكَأَنَّمَا خَرَّ مِنَ ٱلسَّمَآءِ فَتَخۡطَفُهُ ٱلطَّيۡرُ أَوۡ تَهۡوِي بِهِ ٱلرِّيحُ فِي مَكَانٖ سَحِيقٖ
Mugaragira Allah gusa kandi mutamubangikanya n’icyo ari cyo cyose. Naho ubangikanya Allah, aba ameze nk’uwahanutse mu kirere maze inyoni zikamucakiza iminwa yazo (zikamucagagura), cyangwa nk’uwatwawe n’inkubi y’umuyaga ikamujugunya kure.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ذَٰلِكَۖ وَمَن يُعَظِّمۡ شَعَٰٓئِرَ ٱللَّهِ فَإِنَّهَا مِن تَقۡوَى ٱلۡقُلُوبِ
Ibyo (Allah yategetse; ni byo umuntu ategetswe kubahiriza),[1] kandi uwubahirije imigenzo ya Allah, mu by’ukuri ni bimwe mu bituma imitima igandukira (Allah).
[1] Ibyo Allah yategetse bivugwa muri uyu murongo ni ibyo yategetse mu mirongo yatambutse ya 27, 28, 29, 30, 31
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَكُمۡ فِيهَا مَنَٰفِعُ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗى ثُمَّ مَحِلُّهَآ إِلَى ٱلۡبَيۡتِ ٱلۡعَتِيقِ
Ayo (amatungo atangwaho igitambo) abagirira akamaro kugeza igihe cyagenwe, hanyuma aho atangirwaho igitambo ni hafi y’ingoro yo hambere (Al Kaabat).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلِكُلِّ أُمَّةٖ جَعَلۡنَا مَنسَكٗا لِّيَذۡكُرُواْ ٱسۡمَ ٱللَّهِ عَلَىٰ مَا رَزَقَهُم مِّنۢ بَهِيمَةِ ٱلۡأَنۡعَٰمِۗ فَإِلَٰهُكُمۡ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞ فَلَهُۥٓ أَسۡلِمُواْۗ وَبَشِّرِ ٱلۡمُخۡبِتِينَ
Na buri muryango w’abantu (Umat) twawushyiriyeho imigenzo kugira ngo bajye bavuga izina rya Allah (igihe cyo kubaga) amatungo yabahaye ngo ababere amafunguro. Kandi Imana yanyu ni Imana imwe, bityo nimuyicisheho bugufi. Ndetse (yewe Muhamadi) uhe inkuru nziza abicisha bugufi,
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱلَّذِينَ إِذَا ذُكِرَ ٱللَّهُ وَجِلَتۡ قُلُوبُهُمۡ وَٱلصَّٰبِرِينَ عَلَىٰ مَآ أَصَابَهُمۡ وَٱلۡمُقِيمِي ٱلصَّلَوٰةِ وَمِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ يُنفِقُونَ
Ba bandi imitima yabo ikangarana igihe Allah avuzwe, bihanganira ibyababayeho, bahozaho iswala, ndetse bakanatanga mu byo twabahaye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱلۡبُدۡنَ جَعَلۡنَٰهَا لَكُم مِّن شَعَٰٓئِرِ ٱللَّهِ لَكُمۡ فِيهَا خَيۡرٞۖ فَٱذۡكُرُواْ ٱسۡمَ ٱللَّهِ عَلَيۡهَا صَوَآفَّۖ فَإِذَا وَجَبَتۡ جُنُوبُهَا فَكُلُواْ مِنۡهَا وَأَطۡعِمُواْ ٱلۡقَانِعَ وَٱلۡمُعۡتَرَّۚ كَذَٰلِكَ سَخَّرۡنَٰهَا لَكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Kandi ingamiya (zitangwaho ibitambo) twazibashyiriyeho nk’imwe mu migenzo ya Allah mufitemo ibyiza byinshi (amafunguro, ibihembo ku munsi w’imperuka). Bityo, (igihe mugiye kuzibaga) mujye muzivugiraho izina rya Allah igihe ziziritse (zigiye kubagwa), maze nizigwa hasi (nyuma yo kuzibaga), mujye muzikuraho (inyama) muzirye, munaziheho abakene badasaba ndetse n’abasabirizi. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo mushimire.
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَن يَنَالَ ٱللَّهَ لُحُومُهَا وَلَا دِمَآؤُهَا وَلَٰكِن يَنَالُهُ ٱلتَّقۡوَىٰ مِنكُمۡۚ كَذَٰلِكَ سَخَّرَهَا لَكُمۡ لِتُكَبِّرُواْ ٱللَّهَ عَلَىٰ مَا هَدَىٰكُمۡۗ وَبَشِّرِ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Inyama n’amaraso byazo si byo bigera kwa Allah, ahubwo kumugandukira kwanyu ni ko kumugeraho. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo musingize Allah kubera ko yabayoboye. Kandi (yewe Muhamadi) ha inkuru nziza abakora ibyiza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
۞ إِنَّ ٱللَّهَ يُدَٰفِعُ عَنِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ كُلَّ خَوَّانٖ كَفُورٍ
Mu by’ukuri Allah arengera abemeye. Rwose Allah ntakunda umuhemu wese w’umuhakanyi (w’indashima).
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Hajj
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga