Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Swaad   Umurongo:
وَمَا خَلَقۡنَا ٱلسَّمَآءَ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا بَٰطِلٗاۚ ذَٰلِكَ ظَنُّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْۚ فَوَيۡلٞ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنَ ٱلنَّارِ
Ntitwanaremye ikirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo nta mpamvu. Uko ni ko abahakanye bibwira. Bityo, ibihano bikaze by’umuriro bizaba ku bahakanyi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَمۡ نَجۡعَلُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ كَٱلۡمُفۡسِدِينَ فِي ٱلۡأَرۡضِ أَمۡ نَجۡعَلُ ٱلۡمُتَّقِينَ كَٱلۡفُجَّارِ
Ese abemeye bakanakora ibikorwa byiza twabafata kimwe n’abangizi ku isi? Cyangwa se twafata kimwe abagandukira Allah n’inkozi z’ibibi?
Ibisobanuro by'icyarabu:
كِتَٰبٌ أَنزَلۡنَٰهُ إِلَيۡكَ مُبَٰرَكٞ لِّيَدَّبَّرُوٓاْ ءَايَٰتِهِۦ وَلِيَتَذَكَّرَ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Iki ni igitabo cyuje imigisha twaguhishuriye (yewe Muhamadi), kugira ngo (abantu) batekereze ku mirongo yacyo ndetse no kugira ngo abanyabwenge bibuke.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَوَهَبۡنَا لِدَاوُۥدَ سُلَيۡمَٰنَۚ نِعۡمَ ٱلۡعَبۡدُ إِنَّهُۥٓ أَوَّابٌ
Kandi Dawudi twamuhaye Sulayimani nk’impano. Yari umugaragu mwiza. Mu by’ukuri yicuzaga kuri Allah cyane.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِذۡ عُرِضَ عَلَيۡهِ بِٱلۡعَشِيِّ ٱلصَّٰفِنَٰتُ ٱلۡجِيَادُ
(Ibuka) ubwo nimugoroba yamurikirwaga amafarasi y’ubwoko bwiza kandi yiruka cyane.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَقَالَ إِنِّيٓ أَحۡبَبۡتُ حُبَّ ٱلۡخَيۡرِ عَن ذِكۡرِ رَبِّي حَتَّىٰ تَوَارَتۡ بِٱلۡحِجَابِ
Nuko akavuga ati “Nakunze imitungo y’isi kugeza ubwo nibagirwa Nyagasani wanjye, izuba ririnda rirenga!”
Ibisobanuro by'icyarabu:
رُدُّوهَا عَلَيَّۖ فَطَفِقَ مَسۡحَۢا بِٱلسُّوقِ وَٱلۡأَعۡنَاقِ
“Ngaho nimuzingarurire!” Maze atangira kuzagaza ku maguru no ku majosi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَقَدۡ فَتَنَّا سُلَيۡمَٰنَ وَأَلۡقَيۡنَا عَلَىٰ كُرۡسِيِّهِۦ جَسَدٗا ثُمَّ أَنَابَ
Kandi rwose twagerageje Sulayimani tujugunya ikibiri[1] ku ntebe ye y’ubwami, (bimutera gusa nk’utakaje ubwami bwe, abona ko yageragejwe) nyuma yicuza ku Mana.
[1] Ikibiri kivugwa muri uyu murongo ni igice cy’umubiri w’umwana wavutse ubwo Intumwa Sulayimani yari yagize umugambi wo kuzenguruka ingo ze zose mu ijoro rimwe aziteramo inda y’umuhungu kugira ngo azabyare ingabo, ntiyabiragiza Imana (avuga Insha Allah), nuko Imana imugerageza imuha umwana utujuje ingingo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَالَ رَبِّ ٱغۡفِرۡ لِي وَهَبۡ لِي مُلۡكٗا لَّا يَنۢبَغِي لِأَحَدٖ مِّنۢ بَعۡدِيٓۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡوَهَّابُ
Aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mbabarira, unangabire ubwami butazigera buhabwa n’umwe nyuma yanjye. Mu by’ukuri ni wowe ugaba bihebuje.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَسَخَّرۡنَا لَهُ ٱلرِّيحَ تَجۡرِي بِأَمۡرِهِۦ رُخَآءً حَيۡثُ أَصَابَ
Nuko dutegeka umuyaga kumwumvira, ugahuha ku itegeko rye buke buke (akawerekeza) aho ashaka (kujya hose).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱلشَّيَٰطِينَ كُلَّ بَنَّآءٖ وَغَوَّاصٖ
Ndetse n’amajini y’amoko yose; ayubaka n’ayibira mu mazi (twayategetse kumwumvira)
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَءَاخَرِينَ مُقَرَّنِينَ فِي ٱلۡأَصۡفَادِ
Naho andi (yamwigomekagaho yayahambiraga) ku minyururu.
Ibisobanuro by'icyarabu:
هَٰذَا عَطَآؤُنَا فَٱمۡنُنۡ أَوۡ أَمۡسِكۡ بِغَيۡرِ حِسَابٖ
(Allah abwira Sulayimani ati) “Ibi ni impano yacu; bityo ha (uwo ushatse) cyangwa wime (uwo ushatse), nta cyo uzabazwa.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِنَّ لَهُۥ عِندَنَا لَزُلۡفَىٰ وَحُسۡنَ مَـَٔابٖ
Kandi mu by’ukuri yari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱذۡكُرۡ عَبۡدَنَآ أَيُّوبَ إِذۡ نَادَىٰ رَبَّهُۥٓ أَنِّي مَسَّنِيَ ٱلشَّيۡطَٰنُ بِنُصۡبٖ وَعَذَابٍ
Unibuke ubwo umugaragu wacu Ayubu yatakambiraga Nyagasani we agira ati “Mu by’ukuri Shitani yanteje ibyago n’ububabare.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱرۡكُضۡ بِرِجۡلِكَۖ هَٰذَا مُغۡتَسَلُۢ بَارِدٞ وَشَرَابٞ
(Allah aramubwira ati) “Kubita ikirenge cyawe hasi; ayo mazi akonje (avuyemo) ni ayo kwiyuhagira no kunywa.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Swaad
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga