Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Annisau   Umurongo:
ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۚ لَيَجۡمَعَنَّكُمۡ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ لَا رَيۡبَ فِيهِۗ وَمَنۡ أَصۡدَقُ مِنَ ٱللَّهِ حَدِيثٗا
Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse We. Rwose azabakoranyiriza hamwe ku munsi w’imperuka udashidikanywaho. None se ni nde wavuga ukuri kurusha Allah?
Ibisobanuro by'icyarabu:
۞ فَمَا لَكُمۡ فِي ٱلۡمُنَٰفِقِينَ فِئَتَيۡنِ وَٱللَّهُ أَرۡكَسَهُم بِمَا كَسَبُوٓاْۚ أَتُرِيدُونَ أَن تَهۡدُواْ مَنۡ أَضَلَّ ٱللَّهُۖ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَلَن تَجِدَ لَهُۥ سَبِيلٗا
Ni kuki mucikamo ibice bibiri ku (byerekeye) indyarya kandi Allah yarazirekeye (mu buhakanyi) kubera ibyo zakoze? Ese murashaka kuyobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَدُّواْ لَوۡ تَكۡفُرُونَ كَمَا كَفَرُواْ فَتَكُونُونَ سَوَآءٗۖ فَلَا تَتَّخِذُواْ مِنۡهُمۡ أَوۡلِيَآءَ حَتَّىٰ يُهَاجِرُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِۚ فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَخُذُوهُمۡ وَٱقۡتُلُوهُمۡ حَيۡثُ وَجَدتُّمُوهُمۡۖ وَلَا تَتَّخِذُواْ مِنۡهُمۡ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرًا
Bifuza ko mwahakana nk’uko bahakanye, mukaba kimwe nka bo. Bityo ntimukagire abo mugira inshuti magara muri bo kugeza bimutse kubera Allah (bakajyana n’Intumwa y’Imana ku rugamba). Ariko nibatera umugongo, (ababarwanya) muzabafate mubice aho muzabasanga hose, kandi ntimuzagire n’umwe muri bo mugira inshuti cyangwa umutabazi,
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِلَّا ٱلَّذِينَ يَصِلُونَ إِلَىٰ قَوۡمِۭ بَيۡنَكُمۡ وَبَيۡنَهُم مِّيثَٰقٌ أَوۡ جَآءُوكُمۡ حَصِرَتۡ صُدُورُهُمۡ أَن يُقَٰتِلُوكُمۡ أَوۡ يُقَٰتِلُواْ قَوۡمَهُمۡۚ وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَسَلَّطَهُمۡ عَلَيۡكُمۡ فَلَقَٰتَلُوكُمۡۚ فَإِنِ ٱعۡتَزَلُوكُمۡ فَلَمۡ يُقَٰتِلُوكُمۡ وَأَلۡقَوۡاْ إِلَيۡكُمُ ٱلسَّلَمَ فَمَا جَعَلَ ٱللَّهُ لَكُمۡ عَلَيۡهِمۡ سَبِيلٗا
Uretse ba bandi bifatanya n’abantu mufitanye amasezerano (y’amahoro), cyangwa ababagana bafite imitima idashaka kubarwanya cyangwa kurwanya bene wabo. Kandi iyo Allah aza kubishaka, yari kubaha ububasha (n’imbaraga zirenze izanyu) maze bakabarwanya. Ariko nibabareka bakabaha amahoro (bagahagarika imirwano), bakishyira mu maboko yanyu, (mumenye ko) Allah nta burenganzira yabahaye (bwo kurwanya abatabarwanya).
Ibisobanuro by'icyarabu:
سَتَجِدُونَ ءَاخَرِينَ يُرِيدُونَ أَن يَأۡمَنُوكُمۡ وَيَأۡمَنُواْ قَوۡمَهُمۡ كُلَّ مَا رُدُّوٓاْ إِلَى ٱلۡفِتۡنَةِ أُرۡكِسُواْ فِيهَاۚ فَإِن لَّمۡ يَعۡتَزِلُوكُمۡ وَيُلۡقُوٓاْ إِلَيۡكُمُ ٱلسَّلَمَ وَيَكُفُّوٓاْ أَيۡدِيَهُمۡ فَخُذُوهُمۡ وَٱقۡتُلُوهُمۡ حَيۡثُ ثَقِفۡتُمُوهُمۡۚ وَأُوْلَٰٓئِكُمۡ جَعَلۡنَا لَكُمۡ عَلَيۡهِمۡ سُلۡطَٰنٗا مُّبِينٗا
Muzabona abandi (muri abo bahakanyi bigira abemeramana) bashaka ko mubaha amahoro, ndetse (bakanigaragaza nk’abahakanyi) kuri bene wabo (b’abahakanyi) kugira ngo na bo babahe amahoro. Buri uko (bagenzi babo) babahamagariye gusubira mu buyobe barushaho kubujyamo. Bityo, nibatabareka ngo babahe amahoro, ngo banareke kubarwanya, icyo gihe muzabafate mubice aho muzabasanga hose. Abo ni bo twabahereye uburenganzira bugaragara (bwo kubarwanya).
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Annisau
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga