Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Zukh’ruf   Umurongo:
إِنَّ ٱلۡمُجۡرِمِينَ فِي عَذَابِ جَهَنَّمَ خَٰلِدُونَ
Mu by’ukuri inkozi z’ibibi zizaba mu muriro wa Jahanama ubuziraherezo,
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَا يُفَتَّرُ عَنۡهُمۡ وَهُمۡ فِيهِ مُبۡلِسُونَ
Ntibazigera boroherezwa (ibihano by’umuriro), kandi bazawubamo bihebye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَمَا ظَلَمۡنَٰهُمۡ وَلَٰكِن كَانُواْ هُمُ ٱلظَّٰلِمِينَ
Nta n’ubwo twigeze tubarenganya, ahubwo ni bo bari inkozi z’ibibi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَنَادَوۡاْ يَٰمَٰلِكُ لِيَقۡضِ عَلَيۡنَا رَبُّكَۖ قَالَ إِنَّكُم مَّٰكِثُونَ
Kandi (inkozi z’ibibi) zizatakamba zigira ziti “Yewe Maliki (Umumalayika urinda umuriro)! (Tubwirire) Nyagasani wawe atwice burundu!” Azavuga ati “Mu by’ukuri muzabamo ubuziraherezo.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَقَدۡ جِئۡنَٰكُم بِٱلۡحَقِّ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَكُمۡ لِلۡحَقِّ كَٰرِهُونَ
Rwose twabazaniye ukuri ariko abenshi muri mwe barakwanze.
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَمۡ أَبۡرَمُوٓاْ أَمۡرٗا فَإِنَّا مُبۡرِمُونَ
Cyangwa banogeje umugambi mubisha (wo kugirira nabi Intumwa Muhamadi)? Mu by’ukuri ni twe twemeza ikigomba gukorwa.
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَمۡ يَحۡسَبُونَ أَنَّا لَا نَسۡمَعُ سِرَّهُمۡ وَنَجۡوَىٰهُمۚ بَلَىٰ وَرُسُلُنَا لَدَيۡهِمۡ يَكۡتُبُونَ
Cyangwa bakeka ko tutumva amabanga yabo ndetse n’ibyo bongorerana? Yego (turabyumva rwose)! Kandi n’Intumwa zacu (abamalayika) ziba ziri hafi yabo zandika.
Ibisobanuro by'icyarabu:
قُلۡ إِن كَانَ لِلرَّحۡمَٰنِ وَلَدٞ فَأَنَا۠ أَوَّلُ ٱلۡعَٰبِدِينَ
Vuga uti “Niba (Allah) Nyirimbabazi yaragize umwana (nk’uko mubivuga), njye nari kuba uwa mbere mu bamugaragira.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
سُبۡحَٰنَ رَبِّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ رَبِّ ٱلۡعَرۡشِ عَمَّا يَصِفُونَ
Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani w’ibirere n’isi, Nyagasani nyiri Ar’shi! [1] Nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira.
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Suratul A’araf, Aya ya 54.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَذَرۡهُمۡ يَخُوضُواْ وَيَلۡعَبُواْ حَتَّىٰ يُلَٰقُواْ يَوۡمَهُمُ ٱلَّذِي يُوعَدُونَ
Bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَهُوَ ٱلَّذِي فِي ٱلسَّمَآءِ إِلَٰهٞ وَفِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَٰهٞۚ وَهُوَ ٱلۡحَكِيمُ ٱلۡعَلِيمُ
Ni We (Allah) Mana yonyine mu kirere, ndetse ni na We Mana yonyine ku isi. Kandi ni na We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَتَبَارَكَ ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا وَعِندَهُۥ عِلۡمُ ٱلسَّاعَةِ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo. Ni na We uzi iby’imperuka, kandi ni na We muzagarurwaho.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَا يَمۡلِكُ ٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ مِن دُونِهِ ٱلشَّفَٰعَةَ إِلَّا مَن شَهِدَ بِٱلۡحَقِّ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ
Naho ibyo basenga bitari We, nta bushobozi bifite bwo kubakorera ubuvugizi, usibye ba bandi bahamije ukuri kandi babizi (ni bo bazakorerwa ubuvugizi).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَهُمۡ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُۖ فَأَنَّىٰ يُؤۡفَكُونَ
Kandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati “Ni Allah.” None se ni gute bateshwa (kugaragira Allah wabaremye, bakajya gusenga ibigirwamana)?
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَقِيلِهِۦ يَٰرَبِّ إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ قَوۡمٞ لَّا يُؤۡمِنُونَ
(Kandi Allah azi) imvugo ye (Muhamadi) igira iti “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri aba bantu ntibemera!”
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَٱصۡفَحۡ عَنۡهُمۡ وَقُلۡ سَلَٰمٞۚ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ
Bityo, bababarire unavuge uti “mugire amahoro (Salamu)!” Rwose bidatinze bazaba bamenya (iherezo ry’ubuhakanyi bwabo).
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Zukh’ruf
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga