Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro mu kinyarwanda * - Ishakiro ry'ibisobanuro

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Jathiyat (Upfukamye)   Umurongo:

Al Jathiyat (Upfukamye)

حمٓ
Haa Miim.[1]
[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
Ibisobanuro by'icyarabu:
تَنزِيلُ ٱلۡكِتَٰبِ مِنَ ٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَكِيمِ
Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ لَأٓيَٰتٖ لِّلۡمُؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri, mu birere no mu isi harimo ibimenyetso ku bemeramana.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَفِي خَلۡقِكُمۡ وَمَا يَبُثُّ مِن دَآبَّةٍ ءَايَٰتٞ لِّقَوۡمٖ يُوقِنُونَ
No mu iremwa ryanyu ndetse no mu nyamaswa (Allah) akwirakwiza (ku isi), harimo ibimenyetso ku bantu bemera badashidikanya.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱخۡتِلَٰفِ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ وَمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مِن رِّزۡقٖ فَأَحۡيَا بِهِ ٱلۡأَرۡضَ بَعۡدَ مَوۡتِهَا وَتَصۡرِيفِ ٱلرِّيَٰحِ ءَايَٰتٞ لِّقَوۡمٖ يَعۡقِلُونَ
No gusimburana kw’ijoro n’amanywa ndetse n’amafunguro (imvura) Allah amanura mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara), ndetse n’ihindagurika ry’imiyaga; ni ibimenyetso ku bantu bafite ubwenge.
Ibisobanuro by'icyarabu:
تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱللَّهِ نَتۡلُوهَا عَلَيۡكَ بِٱلۡحَقِّۖ فَبِأَيِّ حَدِيثِۭ بَعۡدَ ٱللَّهِ وَءَايَٰتِهِۦ يُؤۡمِنُونَ
Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera mu kuri (yewe Muhamadi). Ese ni ayahe magambo yandi bakwemera nyuma y’amagambo ya Allah ndetse n’ibimenyetso bye?
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيۡلٞ لِّكُلِّ أَفَّاكٍ أَثِيمٖ
Akaga gakomeye kazaba kuri buri wese uhimba ibinyoma, w’umunyabyaha.
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَسۡمَعُ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِ ثُمَّ يُصِرُّ مُسۡتَكۡبِرٗا كَأَن لَّمۡ يَسۡمَعۡهَاۖ فَبَشِّرۡهُ بِعَذَابٍ أَلِيمٖ
(Wa wundi) wumva amagambo ya Allah amusomerwa, maze agatsimbarara mu bwibone bwe (agatera umugongo) yibona nk’aho atayumvise. (Yewe Muhamadi, umuntu nk’uwo) muhe inkuru y’ibihano bibabaza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَا عَلِمَ مِنۡ ءَايَٰتِنَا شَيۡـًٔا ٱتَّخَذَهَا هُزُوًاۚ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٞ مُّهِينٞ
N’iyo hari icyo amenye mu magambo yacu aragikerensa. Abo bazahanishwa ibihano bisuzuguza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
مِّن وَرَآئِهِمۡ جَهَنَّمُۖ وَلَا يُغۡنِي عَنۡهُم مَّا كَسَبُواْ شَيۡـٔٗا وَلَا مَا ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِ ٱللَّهِ أَوۡلِيَآءَۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٌ
Kandi n’imbere yabo hari umuriro wa Jahanamu, kandi ibyo bakoze cyangwa izindi mana bishyiriyeho zitari Allah nta cyo bizabamarira. Ndetse bazahanishwa ibihano bihambaye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
هَٰذَا هُدٗىۖ وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ لَهُمۡ عَذَابٞ مِّن رِّجۡزٍ أَلِيمٌ
(Iyi Qur’an) ni wo muyoboro. Naho ba bandi bahakanye amagambo ya Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano bibi cyane kandi bibabaza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
۞ ٱللَّهُ ٱلَّذِي سَخَّرَ لَكُمُ ٱلۡبَحۡرَ لِتَجۡرِيَ ٱلۡفُلۡكُ فِيهِ بِأَمۡرِهِۦ وَلِتَبۡتَغُواْ مِن فَضۡلِهِۦ وَلَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Allah ni We waborohereje inyanja kugira ngo amato ayigendemo ku itegeko rye, no kugira ngo mushakishe ingabire ze ndetse munabashe gushimira.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَسَخَّرَ لَكُم مَّا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا مِّنۡهُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ
Yanaborohoreje ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose bimuturutseho. Mu by’ukuri muri ibyo hari ibimenyetso ku bantu batekereza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
قُل لِّلَّذِينَ ءَامَنُواْ يَغۡفِرُواْ لِلَّذِينَ لَا يَرۡجُونَ أَيَّامَ ٱللَّهِ لِيَجۡزِيَ قَوۡمَۢا بِمَا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
(Yewe Muhamadi!) Bwira abemeye bababarire ba bandi (babagirira nabi) badatinya ibihano bya Allah, ko azabahanira ibibi bakoraga.
Ibisobanuro by'icyarabu:
مَنۡ عَمِلَ صَٰلِحٗا فَلِنَفۡسِهِۦۖ وَمَنۡ أَسَآءَ فَعَلَيۡهَاۖ ثُمَّ إِلَىٰ رَبِّكُمۡ تُرۡجَعُونَ
Ukoze ibikorwa byiza aba abyikoreye, ndetse n’ukoze ikibi aba acyikoreye. Hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحُكۡمَ وَٱلنُّبُوَّةَ وَرَزَقۡنَٰهُم مِّنَ ٱلطَّيِّبَٰتِ وَفَضَّلۡنَٰهُمۡ عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ
Kandi rwose twahaye bene Isiraheli igitabo, ubushishozi n’ubuhanuzi. Twanabahaye amafunguro meza, tunabarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَءَاتَيۡنَٰهُم بَيِّنَٰتٖ مِّنَ ٱلۡأَمۡرِۖ فَمَا ٱخۡتَلَفُوٓاْ إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَهُمُ ٱلۡعِلۡمُ بَغۡيَۢا بَيۡنَهُمۡۚ إِنَّ رَبَّكَ يَقۡضِي بَيۡنَهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ فِيمَا كَانُواْ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَ
Ndetse twabahaye amategeko asobanutse. Kandi batandukanye nyuma yo kugerwaho n’ubumenyi bitewe no kugirirana ishyari n’inzangano hagati yabo. Rwose Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ثُمَّ جَعَلۡنَٰكَ عَلَىٰ شَرِيعَةٖ مِّنَ ٱلۡأَمۡرِ فَٱتَّبِعۡهَا وَلَا تَتَّبِعۡ أَهۡوَآءَ ٱلَّذِينَ لَا يَعۡلَمُونَ
Hanyuma (yewe Muhamadi) tugushyira ku murongo w’amategeko y’idini (asobanutse). Bityo, wukurikire kandi ntuzakurikire irari ry’abadasobanukiwe.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّهُمۡ لَن يُغۡنُواْ عَنكَ مِنَ ٱللَّهِ شَيۡـٔٗاۚ وَإِنَّ ٱلظَّٰلِمِينَ بَعۡضُهُمۡ أَوۡلِيَآءُ بَعۡضٖۖ وَٱللَّهُ وَلِيُّ ٱلۡمُتَّقِينَ
Mu by’ukuri nta cyo bakumarira imbere ya Allah (aramutse ashaka kuguhana). Rwose bamwe mu nkozi z’ibibi ni inshuti z’abandi, ariko Allah ni umukunzi w’abamugandukira (abamutinya).
Ibisobanuro by'icyarabu:
هَٰذَا بَصَٰٓئِرُ لِلنَّاسِ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٞ لِّقَوۡمٖ يُوقِنُونَ
Iyi (Qur’an) ni urumuri ku bantu, ikaba umuyoboro n’impuhwe ku bizera badashidikanya.
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَمۡ حَسِبَ ٱلَّذِينَ ٱجۡتَرَحُواْ ٱلسَّيِّـَٔاتِ أَن نَّجۡعَلَهُمۡ كَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ سَوَآءٗ مَّحۡيَاهُمۡ وَمَمَاتُهُمۡۚ سَآءَ مَا يَحۡكُمُونَ
Ese abakora ibibi bakeka ko twabafata kimwe n’abemeye bakanakora ibikorwa byiza; haba mu mibereho yabo yo ku isi ndetse na nyuma yo gupfa? Rwose bibwira nabi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَخَلَقَ ٱللَّهُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ بِٱلۡحَقِّ وَلِتُجۡزَىٰ كُلُّ نَفۡسِۭ بِمَا كَسَبَتۡ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
Kandi Allah yaremye ibirere n’isi mu kuri, no kugira ngo buri muntu azahemberwe ibyo yakoze, kandi ntibazigera barenganywa.
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَفَرَءَيۡتَ مَنِ ٱتَّخَذَ إِلَٰهَهُۥ هَوَىٰهُ وَأَضَلَّهُ ٱللَّهُ عَلَىٰ عِلۡمٖ وَخَتَمَ عَلَىٰ سَمۡعِهِۦ وَقَلۡبِهِۦ وَجَعَلَ عَلَىٰ بَصَرِهِۦ غِشَٰوَةٗ فَمَن يَهۡدِيهِ مِنۢ بَعۡدِ ٱللَّهِۚ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ
Ese ntiwabonye wa wundi wagize irari rye nk’imana ye, maze Allah akamurekera mu buyobe abizi neza (ko azayoba), nuko akamuziba amatwi, akadanangira umutima we, ndetse akanashyira igikingirizo ku maso ye? Ese nyuma ya Allah ni nde wundi wamuyobora? Mbese ubu ntimwibuka?
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَقَالُواْ مَا هِيَ إِلَّا حَيَاتُنَا ٱلدُّنۡيَا نَمُوتُ وَنَحۡيَا وَمَا يُهۡلِكُنَآ إِلَّا ٱلدَّهۡرُۚ وَمَا لَهُم بِذَٰلِكَ مِنۡ عِلۡمٍۖ إِنۡ هُمۡ إِلَّا يَظُنُّونَ
Kandi baravuze bati “Ubuzima nta kindi buri cyo usibye kuba ku isi, tugapfa tukanabaho, kandi nta kindi kitworeka kitari igihe. Ibyo nta bumenyi babifitiye, usibye gukeka gusa.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتُنَا بَيِّنَٰتٖ مَّا كَانَ حُجَّتَهُمۡ إِلَّآ أَن قَالُواْ ٱئۡتُواْ بِـَٔابَآئِنَآ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, urwitwazo rwabo ruba kuvuga bati “Ngaho nimugarure abakurambere bacu niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye).”
Ibisobanuro by'icyarabu:
قُلِ ٱللَّهُ يُحۡيِيكُمۡ ثُمَّ يُمِيتُكُمۡ ثُمَّ يَجۡمَعُكُمۡ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ لَا رَيۡبَ فِيهِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “ Allah ni We ubaha ubuzima hanyuma akabubambura (igihe cyo gupfa), maze akazabakoranya ku munsi w’imperuka, (umunsi) udashidikanywaho. Nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلِلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَيَوۡمَ تَقُومُ ٱلسَّاعَةُ يَوۡمَئِذٖ يَخۡسَرُ ٱلۡمُبۡطِلُونَ
Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah wenyine, kandi umunsi w’imperuka nugera, kuri uwo munsi abanyabinyoma bazahomba.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَتَرَىٰ كُلَّ أُمَّةٖ جَاثِيَةٗۚ كُلُّ أُمَّةٖ تُدۡعَىٰٓ إِلَىٰ كِتَٰبِهَا ٱلۡيَوۡمَ تُجۡزَوۡنَ مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
(Ku munsi w’imperuka) uzanabona buri muryango (Umat) upfukamye, na buri muryango uhamagarirwa ngo ujye (gusoma) igitabo cyawo (cy’ibikorwa, maze babwirwe bati) “Uyu munsi murahemberwa ibyo mwajyaga mukora.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
هَٰذَا كِتَٰبُنَا يَنطِقُ عَلَيۡكُم بِٱلۡحَقِّۚ إِنَّا كُنَّا نَسۡتَنسِخُ مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Iki gitabo cyacu kibavugaho ukuri. Rwose twandikaga ibyo mwajyaga mukora (byose).
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَيُدۡخِلُهُمۡ رَبُّهُمۡ فِي رَحۡمَتِهِۦۚ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡمُبِينُ
Naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabinjiza mu mpuhwe ze (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi igaragara.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَأَمَّا ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَفَلَمۡ تَكُنۡ ءَايَٰتِي تُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ فَٱسۡتَكۡبَرۡتُمۡ وَكُنتُمۡ قَوۡمٗا مُّجۡرِمِينَ
Naho ba bandi bahakanye (babwirwe bati) “Ese ntimwasomerwaga amagambo yacu? Nyamara mwishyize hejuru maze muba abagizi ba nabi”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَا قِيلَ إِنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞ وَٱلسَّاعَةُ لَا رَيۡبَ فِيهَا قُلۡتُم مَّا نَدۡرِي مَا ٱلسَّاعَةُ إِن نَّظُنُّ إِلَّا ظَنّٗا وَمَا نَحۡنُ بِمُسۡتَيۡقِنِينَ
N’iyo mubwiwe muti “Rwose isezerano rya Allah ni ukuri, kandi ko imperuka idashidikanywaho; muravuga muti “Ntituzi imperuka icyo ari cyo kandi icyo dukora ni ugukeka gusa, ndetse nta n’ubwo twabyemeza (ko uwo munsi uzabaho).”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَبَدَا لَهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا عَمِلُواْ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Kandi ibibi by’ibyo bakoze (inkurikizi zabyo) bizabagaragarira, ndetse bazanatangatangwa n’ibyo bajyaga bakerensa.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَقِيلَ ٱلۡيَوۡمَ نَنسَىٰكُمۡ كَمَا نَسِيتُمۡ لِقَآءَ يَوۡمِكُمۡ هَٰذَا وَمَأۡوَىٰكُمُ ٱلنَّارُ وَمَا لَكُم مِّن نَّٰصِرِينَ
Bazanabwirwa bati “Uyu munsi turabibagirwa nk’uko mwibagiwe guhura n’uyu munsi wanyu. Ndetse n’ubuturo bwanyu ni umuriro (wa Jahanamu), kandi ntimuzagira ababatabara.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
ذَٰلِكُم بِأَنَّكُمُ ٱتَّخَذۡتُمۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ هُزُوٗا وَغَرَّتۡكُمُ ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَاۚ فَٱلۡيَوۡمَ لَا يُخۡرَجُونَ مِنۡهَا وَلَا هُمۡ يُسۡتَعۡتَبُونَ
Ibyo (bibabayeho) ni ukubera ko mwakerensaga amagambo ya Allah ndetse mukanashukwa n’ubuzima bw’isi. Bityo, uyu munsi ntibawukurwamo (umuriro), kandi nta n’ubwo bazasubizwa ku isi (ngo bicuze).
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَلِلَّهِ ٱلۡحَمۡدُ رَبِّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَرَبِّ ٱلۡأَرۡضِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Bityo, ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Nyagasani w’ibirere, Nyagasani w’isi, akaba na Nyagasani w’ibiremwa byose.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَهُ ٱلۡكِبۡرِيَآءُ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Ni na We (wenyine) w’ikirenga mu birere n’isi, kandi ni We Munyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Jathiyat (Upfukamye)
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro mu kinyarwanda - Ishakiro ry'ibisobanuro

Guhindura ibisobanuro bya qur'an mu kinyarwanda byakozwe n'itsinda ry'umuryango w'abayislam mu Rwanda

Gufunga