Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Fat’hu   Umurongo:

Al Fat’hu

إِنَّا فَتَحۡنَا لَكَ فَتۡحٗا مُّبِينٗا
Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhaye intsinzi isesuye,
Ibisobanuro by'icyarabu:
لِّيَغۡفِرَ لَكَ ٱللَّهُ مَا تَقَدَّمَ مِن ذَنۢبِكَ وَمَا تَأَخَّرَ وَيُتِمَّ نِعۡمَتَهُۥ عَلَيۡكَ وَيَهۡدِيَكَ صِرَٰطٗا مُّسۡتَقِيمٗا
Kugira ngo Allah akubabarire ibyaha byawe byabanje n’ibizaza, ndetse anagusenderezeho ingabire ze kandi anakuyobore inzira igororotse.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيَنصُرَكَ ٱللَّهُ نَصۡرًا عَزِيزًا
Ndetse no kugira ngo Allah aguhe ubutabazi bukomeye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
هُوَ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ ٱلسَّكِينَةَ فِي قُلُوبِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ لِيَزۡدَادُوٓاْ إِيمَٰنٗا مَّعَ إِيمَٰنِهِمۡۗ وَلِلَّهِ جُنُودُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Ni We wamanuye ituze mu mitima y’abemeramana kugira ngo ukwemera kwabo kwiyongere ku kwemera basanganywe. Ndetse ingabo zo mu birere no ku isi ni iza Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
لِّيُدۡخِلَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا وَيُكَفِّرَ عَنۡهُمۡ سَيِّـَٔاتِهِمۡۚ وَكَانَ ذَٰلِكَ عِندَ ٱللَّهِ فَوۡزًا عَظِيمٗا
Kugira ngo yinjize abemeramana n’abemeramanakazi mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo, ndetse anabababarire ibyaha byabo. Kandi ibyo ni intsinzi ihambaye kwa Allah.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيُعَذِّبَ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقَٰتِ وَٱلۡمُشۡرِكِينَ وَٱلۡمُشۡرِكَٰتِ ٱلظَّآنِّينَ بِٱللَّهِ ظَنَّ ٱلسَّوۡءِۚ عَلَيۡهِمۡ دَآئِرَةُ ٱلسَّوۡءِۖ وَغَضِبَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِمۡ وَلَعَنَهُمۡ وَأَعَدَّ لَهُمۡ جَهَنَّمَۖ وَسَآءَتۡ مَصِيرٗا
No kugira ngo ahane indyarya z’abagabo n’indyarya z’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ababangikanyamana b’abagore, bagira ibitekerezo bibi kuri Allah. Amakuba nabe kuri bo! Kandi Allah yarabarakariye, ndetse aranabavuma anabateganyiriza umuriro wa Jahanamu, kandi ni wo garukiro ribi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلِلَّهِ جُنُودُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَزِيزًا حَكِيمًا
Ingabo zo mu birere no ku isi ni iza Allah. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّآ أَرۡسَلۡنَٰكَ شَٰهِدٗا وَمُبَشِّرٗا وَنَذِيرٗا
Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twakohereje kugira ngo ube umuhamya, utanga inkuru nziza, kandi unabe umuburizi,
Ibisobanuro by'icyarabu:
لِّتُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَتُعَزِّرُوهُ وَتُوَقِّرُوهُۚ وَتُسَبِّحُوهُ بُكۡرَةٗ وَأَصِيلًا
No kugira ngo (mwe abantu) mwemere Allah n’Intumwa ye, mumutere inkunga, mumwubahe, mumuhe agaciro akwiye, kandi munasingize (Allah) mu gitondo na nimugoroba.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Fat’hu
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga