Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro mu kinyarwanda * - Ishakiro ry'ibisobanuro

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Umurongo: (103) Isura: Al Maidat
مَا جَعَلَ ٱللَّهُ مِنۢ بَحِيرَةٖ وَلَا سَآئِبَةٖ وَلَا وَصِيلَةٖ وَلَا حَامٖ وَلَٰكِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يَفۡتَرُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَۖ وَأَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡقِلُونَ
Allah ntabwo ari we washyizeho Bahira,[1] Sa’ibat,[2] Waswilat,[3] cyangwa Hami.[4] Ahubwo ba bandi bahakanye bahimbira Allah ibinyoma kandi abenshi muri bo ntibatekereza.
[1] [83]Bahira: Ni ingamiya bacaga ugutwi iyo yabaga imaze kubyara imbyaro runaka bakayihorera ikegurirwa ibigirwamana.
[2] Sa’iba: Ni ingamiya baterekeraga ibigirwamana.
[3] Waswila: Ni ingamiya yabaga yareguriwe ibigirwamana kuko yabyaye inyagazi ku nshuro ya mbere n’iya kabiri.
[4] Hami: Ni imfizi y’ingamiya yaterekerwaga ibigirwamana, ntikoreshwe imirimo iyo ariyo yose. Ibyo byose byabaga ari ibikorwa byo kubangikanya Allah kuko baziririzaga ibyo Allah ataziririje kandi bakabimwitirira.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Umurongo: (103) Isura: Al Maidat
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro mu kinyarwanda - Ishakiro ry'ibisobanuro

Guhindura ibisobanuro bya qur'an mu kinyarwanda byakozwe n'itsinda ry'umuryango w'abayislam mu Rwanda

Gufunga