Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Qaaf   Umurongo:

Qaaf

قٓۚ وَٱلۡقُرۡءَانِ ٱلۡمَجِيدِ
Qaaf. [1] Ndahiye iyi Qur’an yuje ikuzo.
[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
Ibisobanuro by'icyarabu:
بَلۡ عَجِبُوٓاْ أَن جَآءَهُم مُّنذِرٞ مِّنۡهُمۡ فَقَالَ ٱلۡكَٰفِرُونَ هَٰذَا شَيۡءٌ عَجِيبٌ
Ahubwo batangajwe n’uko umuburizi yaje aturutse muri bo. Bityo abahakanyi baravuga bati “Iki ni ikintu gitangaje!”
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَءِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗاۖ ذَٰلِكَ رَجۡعُۢ بَعِيدٞ
Ese nidupfa tugahinduka igitaka (tuzazurwa)? Uko kugaruka kuri kure (ntikwabaho).
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَدۡ عَلِمۡنَا مَا تَنقُصُ ٱلۡأَرۡضُ مِنۡهُمۡۖ وَعِندَنَا كِتَٰبٌ حَفِيظُۢ
Rwose tuzi neza icyo ubutaka bugenda bugabanyaho (ku mibiri yabo igihe bari mu mva). Kandi dufite igitabo kirinzwe (kibitse buri kintu).
Ibisobanuro by'icyarabu:
بَلۡ كَذَّبُواْ بِٱلۡحَقِّ لَمَّا جَآءَهُمۡ فَهُمۡ فِيٓ أَمۡرٖ مَّرِيجٍ
Nyamara bahinyuye ukuri ubwo kwabageragaho; bityo, barahuzagurika (ntibashobora gutandukanya ukuri n’ikinyoma).
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَفَلَمۡ يَنظُرُوٓاْ إِلَى ٱلسَّمَآءِ فَوۡقَهُمۡ كَيۡفَ بَنَيۡنَٰهَا وَزَيَّنَّٰهَا وَمَا لَهَا مِن فُرُوجٖ
Ese ntibitegereza ikirere kiri hejuru yabo uko twacyubatse maze tukanagitaka, kikaba nta n’imyenge gifite?
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱلۡأَرۡضَ مَدَدۡنَٰهَا وَأَلۡقَيۡنَا فِيهَا رَوَٰسِيَ وَأَنۢبَتۡنَا فِيهَا مِن كُلِّ زَوۡجِۭ بَهِيجٖ
N’isi twarayishashe maze tuyishimangiza imisozi, nuko tuyimezaho buri bwoko bw’ibimera bushimishije.
Ibisobanuro by'icyarabu:
تَبۡصِرَةٗ وَذِكۡرَىٰ لِكُلِّ عَبۡدٖ مُّنِيبٖ
(Ibi twabikoze kugira ngo bibe) isomo n’urwibutso kuri buri mugaragu (wa Allah) wicuza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَنَزَّلۡنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ مُّبَٰرَكٗا فَأَنۢبَتۡنَا بِهِۦ جَنَّٰتٖ وَحَبَّ ٱلۡحَصِيدِ
Twanamanuye amazi yuje imigisha (imvura) aturutse mu kirere, maze tuyameresha imirima n’impeke zisarurwa,
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱلنَّخۡلَ بَاسِقَٰتٖ لَّهَا طَلۡعٞ نَّضِيدٞ
N’imitende miremire ifite amaseri ahekeranye neza,
Ibisobanuro by'icyarabu:
رِّزۡقٗا لِّلۡعِبَادِۖ وَأَحۡيَيۡنَا بِهِۦ بَلۡدَةٗ مَّيۡتٗاۚ كَذَٰلِكَ ٱلۡخُرُوجُ
Kugira ngo bibe amafunguro ku bagaragu banjye. Tunayahesha ubuzima ubutaka bwapfuye. Uko ni ko izuka ry’abapfuye rizagenda.
Ibisobanuro by'icyarabu:
كَذَّبَتۡ قَبۡلَهُمۡ قَوۡمُ نُوحٖ وَأَصۡحَٰبُ ٱلرَّسِّ وَثَمُودُ
Mbere yabo (abahakanyi b’i Maka), abantu ba Nuhu n’abari baturiye iriba rya Rasi ndetse n’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu bahinyuye Intumwa zabo,
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَعَادٞ وَفِرۡعَوۡنُ وَإِخۡوَٰنُ لُوطٖ
N’aba Adi na Farawo ndetse n’abavandimwe ba Lutwi (Loti),
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَأَصۡحَٰبُ ٱلۡأَيۡكَةِ وَقَوۡمُ تُبَّعٖۚ كُلّٞ كَذَّبَ ٱلرُّسُلَ فَحَقَّ وَعِيدِ
N’abantu ba Ayikat (b’i Madiyani), n’abantu ba Tubba’i (abami bo mu gihugu cya Yemeni) bose bahinyuye Intumwa zabo, maze mbasohorezaho isezerano ryanjye (ryo kubahana).
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَفَعَيِينَا بِٱلۡخَلۡقِ ٱلۡأَوَّلِۚ بَلۡ هُمۡ فِي لَبۡسٖ مِّنۡ خَلۡقٖ جَدِيدٖ
Ese twaba twarananijwe n’ukurema kwa mbere (ku buryo ukurema kwa kabiri kwatunanira)? Ahubwo bari mu gushidikanya ku kurema gushya (izuka).
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Qaaf
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga