Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al An’am   Umurongo:
ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمۡۖ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖ فَٱعۡبُدُوهُۚ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ وَكِيلٞ
Uwo ni Allah Nyagasani wanyu! Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse We, Umuremyi wa byose. Ku bw’ibyo nimumusenge (wenyine), kandi ni We Muhagararizi wa byose.
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَّا تُدۡرِكُهُ ٱلۡأَبۡصَٰرُ وَهُوَ يُدۡرِكُ ٱلۡأَبۡصَٰرَۖ وَهُوَ ٱللَّطِيفُ ٱلۡخَبِيرُ
Nta maso ashobora kumubona (ku isi), ariko We arayabona (n’ibyayo byose). Ni na We Ugenza buhoro (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu).
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَدۡ جَآءَكُم بَصَآئِرُ مِن رَّبِّكُمۡۖ فَمَنۡ أَبۡصَرَ فَلِنَفۡسِهِۦۖ وَمَنۡ عَمِيَ فَعَلَيۡهَاۚ وَمَآ أَنَا۠ عَلَيۡكُم بِحَفِيظٖ
(Yewe Muhamadi, babwire uti) “Rwose ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu byabagezeho; bityo uzabyitegereza (akemera Allah), azaba abikoze ku bw’inyungu ze, naho uzabyirengagiza azaba yihemukiye. Kandi njye ntabwo ndi umugenzuzi wanyu (ahubwo ndi umuburizi)!”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَكَذَٰلِكَ نُصَرِّفُ ٱلۡأٓيَٰتِ وَلِيَقُولُواْ دَرَسۡتَ وَلِنُبَيِّنَهُۥ لِقَوۡمٖ يَعۡلَمُونَ
Uko ni na ko tugaragaza ibimenyetso bikabatera kuvuga (babwira Intumwa Muhamadi) bati “Warize (wabyize ubikuye mu bitabo by’abahawe igitabo, ntabwo ari ibyo wahishuriwe).” Kandi tubigaragaza kugira ngo tubisobanurire abantu bafite ubumenyi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱتَّبِعۡ مَآ أُوحِيَ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَۖ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ وَأَعۡرِضۡ عَنِ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
Kurikira ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, kandi wirengagize ababangikanyamana.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ مَآ أَشۡرَكُواْۗ وَمَا جَعَلۡنَٰكَ عَلَيۡهِمۡ حَفِيظٗاۖ وَمَآ أَنتَ عَلَيۡهِم بِوَكِيلٖ
N’iyo Allah aza kubishaka ntibari kumubangikanya n’ibindi. Kandi ntitwakugize umugenzuzi wabo, ndetse nta n’ubwo uri umuhagararizi wabo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَا تَسُبُّواْ ٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ فَيَسُبُّواْ ٱللَّهَ عَدۡوَۢا بِغَيۡرِ عِلۡمٖۗ كَذَٰلِكَ زَيَّنَّا لِكُلِّ أُمَّةٍ عَمَلَهُمۡ ثُمَّ إِلَىٰ رَبِّهِم مَّرۡجِعُهُمۡ فَيُنَبِّئُهُم بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Kandi ntimuzatuke ibyo basenga bitari Allah bigatuma batuka Allah (kubera kwihimura) bitewe n’ububisha no kutamenya. Uko ni ko buri muryango (Umat) twawukundishije ibikorwa byawo, hanyuma kwa Nyagasani wabo ni ho bazagaruka maze akabamenyesha ibyo bakoraga.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَأَقۡسَمُواْ بِٱللَّهِ جَهۡدَ أَيۡمَٰنِهِمۡ لَئِن جَآءَتۡهُمۡ ءَايَةٞ لَّيُؤۡمِنُنَّ بِهَاۚ قُلۡ إِنَّمَا ٱلۡأٓيَٰتُ عِندَ ٱللَّهِۖ وَمَا يُشۡعِرُكُمۡ أَنَّهَآ إِذَا جَآءَتۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Kandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko igitangaza nikibageraho, rwose bazacyemera. Vuga uti “Mu by’ukuri ibitangaza bigenwa na Allah, ese mwabwirwa n’iki ko biramutse bije bakwemera?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَنُقَلِّبُ أَفۡـِٔدَتَهُمۡ وَأَبۡصَٰرَهُمۡ كَمَا لَمۡ يُؤۡمِنُواْ بِهِۦٓ أَوَّلَ مَرَّةٖ وَنَذَرُهُمۡ فِي طُغۡيَٰنِهِمۡ يَعۡمَهُونَ
Tuzahindukiza imitima yabo n’amaso yabo (bajye kure y’inzira y’ukuri) nk’uko banze kwemera bwa mbere, kandi tuzabarekera mu bwigomeke bwabo barindagira.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al An’am
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga