Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Mur’salaat   Umurongo:
أَلَمۡ نَخۡلُقكُّم مِّن مَّآءٖ مَّهِينٖ
Ese ntitwabaremye mu mazi aciriritse?
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَجَعَلۡنَٰهُ فِي قَرَارٖ مَّكِينٍ
Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi),
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِلَىٰ قَدَرٖ مَّعۡلُومٖ
Kugeza igihe kizwi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَقَدَرۡنَا فَنِعۡمَ ٱلۡقَٰدِرُونَ
Nuko tukagena (imikurire y’umwana n’ivuka rye) kandi ni twe duhebuje mu kugena.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَلَمۡ نَجۡعَلِ ٱلۡأَرۡضَ كِفَاتًا
Ese isi ntitwayigize ihuriro,
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَحۡيَآءٗ وَأَمۡوَٰتٗا
Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo)?
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَجَعَلۡنَا فِيهَا رَوَٰسِيَ شَٰمِخَٰتٖ وَأَسۡقَيۡنَٰكُم مَّآءٗ فُرَاتٗا
Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo?
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱنطَلِقُوٓاْ إِلَىٰ مَا كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ
(Abahakanyi bazabwirwa bati) “Ngaho nimujye aho mwajyaga muhinyura (mu muriro wa Jahanamu)!”
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱنطَلِقُوٓاْ إِلَىٰ ظِلّٖ ذِي ثَلَٰثِ شُعَبٖ
“Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu”,
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَّا ظَلِيلٖ وَلَا يُغۡنِي مِنَ ٱللَّهَبِ
“Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro”,
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّهَا تَرۡمِي بِشَرَرٖ كَٱلۡقَصۡرِ
Mu by’ukuri (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini,
Ibisobanuro by'icyarabu:
كَأَنَّهُۥ جِمَٰلَتٞ صُفۡرٞ
(Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
Ibisobanuro by'icyarabu:
هَٰذَا يَوۡمُ لَا يَنطِقُونَ
Kuri uwo munsi, nta cyo bazaba bashobora kuvuga.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَا يُؤۡذَنُ لَهُمۡ فَيَعۡتَذِرُونَ
Nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
Ibisobanuro by'icyarabu:
هَٰذَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِۖ جَمَعۡنَٰكُمۡ وَٱلۡأَوَّلِينَ
Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere, tuzaba twabakoranyirije hamwe.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَإِن كَانَ لَكُمۡ كَيۡدٞ فَكِيدُونِ
Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي ظِلَٰلٖ وَعُيُونٖ
Mu by’ukuri abagandukira (Allah), (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba),
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَفَوَٰكِهَ مِمَّا يَشۡتَهُونَ
(Bazaba bahabwamo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza;
Ibisobanuro by'icyarabu:
كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ هَنِيٓـَٔۢا بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
(Bazabwirwa bati) “Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
Ibisobanuro by'icyarabu:
كُلُواْ وَتَمَتَّعُواْ قَلِيلًا إِنَّكُم مُّجۡرِمُونَ
(Yemwe bahakanyi) “Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱرۡكَعُواْ لَا يَرۡكَعُونَ
N’iyo babwiwe bati “Nimwuname (musali)!” Ntabwo bunama (ngo basali).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَبِأَيِّ حَدِيثِۭ بَعۡدَهُۥ يُؤۡمِنُونَ
None se nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera?
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Mur’salaat
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Biturutse ku muryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga