Check out the new design

Përkthimi i kuptimeve të Kuranit Fisnik - Përkthimi kinjaruandisht - Shoqata "Muslimanët e Ruandës * - Përmbajtja e përkthimeve

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Përkthimi i kuptimeve Surja: El Bekare   Ajeti:
وَلَمَّا جَآءَهُمۡ كِتَٰبٞ مِّنۡ عِندِ ٱللَّهِ مُصَدِّقٞ لِّمَا مَعَهُمۡ وَكَانُواْ مِن قَبۡلُ يَسۡتَفۡتِحُونَ عَلَى ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فَلَمَّا جَآءَهُم مَّا عَرَفُواْ كَفَرُواْ بِهِۦۚ فَلَعۡنَةُ ٱللَّهِ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ
N’igihe bagerwagaho n’igitabo (Qur’an) giturutse kwa Allah, gishimangira ibyo bafite (ihishurwa ry’ubutumwa bw’Intumwa Muhamadi muri Tawurati, barabihakanye), kandi mbere (yo kuza kw’Intumwa Muhamadi) barabyifashishaga nk’ingabo basaba Allah gutsinda abahakanyi. Ariko bamaze kugerwaho n’ibyo bari baramenye (ubutumwa bwa Muhamadi) barabihakanye. Ku bw’ibyo, umuvumo wa Allah ube ku bahakanyi.
Tefsiret në gjuhën arabe:
بِئۡسَمَا ٱشۡتَرَوۡاْ بِهِۦٓ أَنفُسَهُمۡ أَن يَكۡفُرُواْ بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ بَغۡيًا أَن يُنَزِّلَ ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦ عَلَىٰ مَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦۖ فَبَآءُو بِغَضَبٍ عَلَىٰ غَضَبٖۚ وَلِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٞ مُّهِينٞ
Mbega ukuntu ibyo bihitiyemo ubwabo ari bibi, ubwo bahakanaga ibyo Allah yahishuye bitewe n’ishyari ry’uko Allah ahundagaza ibyiza bye ku wo ashaka mu bagaragu be! Ku bw’ibyo, bagezweho n’uburakari bwiyongera ku burakari, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bisuzuguza.
Tefsiret në gjuhën arabe:
وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ ءَامِنُواْ بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ قَالُواْ نُؤۡمِنُ بِمَآ أُنزِلَ عَلَيۡنَا وَيَكۡفُرُونَ بِمَا وَرَآءَهُۥ وَهُوَ ٱلۡحَقُّ مُصَدِّقٗا لِّمَا مَعَهُمۡۗ قُلۡ فَلِمَ تَقۡتُلُونَ أَنۢبِيَآءَ ٱللَّهِ مِن قَبۡلُ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
N’iyo babwiwe bati “Nimwemere ibyo Allah yahishuye (ubutumwa bwa Muhamadi)”, baravuga bati “Twemera ibyo twahishuriwe” (binyuze ku Ntumwa zacu); bagahakana ibyahishuwe nyuma (Qur’an) kandi ari ukuri gushimangira ibyo bafite (Tawurati). Babwire (yewe Muhamadi) uti “Niba koko mwari abemera by’ukuri, kuki mbere mwicaga abahanuzi ba Allah?”
Tefsiret në gjuhën arabe:
۞ وَلَقَدۡ جَآءَكُم مُّوسَىٰ بِٱلۡبَيِّنَٰتِ ثُمَّ ٱتَّخَذۡتُمُ ٱلۡعِجۡلَ مِنۢ بَعۡدِهِۦ وَأَنتُمۡ ظَٰلِمُونَ
Kandi mu by’ukuri, Musa yabazaniye ibimenyetso bisobanutse, nyuma mufata akamasa mukagira ikigirwamana mu gihe atari ahari, kandi mwari ababangikanyamana.
Tefsiret në gjuhën arabe:
وَإِذۡ أَخَذۡنَا مِيثَٰقَكُمۡ وَرَفَعۡنَا فَوۡقَكُمُ ٱلطُّورَ خُذُواْ مَآ ءَاتَيۡنَٰكُم بِقُوَّةٖ وَٱسۡمَعُواْۖ قَالُواْ سَمِعۡنَا وَعَصَيۡنَا وَأُشۡرِبُواْ فِي قُلُوبِهِمُ ٱلۡعِجۡلَ بِكُفۡرِهِمۡۚ قُلۡ بِئۡسَمَا يَأۡمُرُكُم بِهِۦٓ إِيمَٰنُكُمۡ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
Munibuke (yemwe bene Isiraheli) ubwo twakiraga isezerano ryanyu (ryo kubahiriza amategeko ya Tawurati, ntimwaryubahiriza), tukanazamura Twuur (umusozi wa Sinayi) hejuru yanyu (tugiye kuwububikaho), (turababwira tuti) “Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (Tawurati) mubikomeze, kandi mwumve (munumvire).” Baravuga bati “Twumvise ariko ntitwumviye.” Ku bw’ubuhakanyi bwabo, imitima yabo inyurwa no kugaragira akamasa. Babwire (yewe Muhamadi) uti “Ibyo ukwemera kwanyu kubategeka ni bibi, niba koko muri abemera.”
Tefsiret në gjuhën arabe:
 
Përkthimi i kuptimeve Surja: El Bekare
Përmbajtja e sureve Numri i faqes
 
Përkthimi i kuptimeve të Kuranit Fisnik - Përkthimi kinjaruandisht - Shoqata "Muslimanët e Ruandës - Përmbajtja e përkthimeve

Botuar nga Shoqata "Muslimanët e Ruandës".

Mbyll