Check out the new design

Përkthimi i kuptimeve të Kuranit Fisnik - Përkthimi kinjaruandisht - Shoqata "Muslimanët e Ruandës * - Përmbajtja e përkthimeve

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Përkthimi i kuptimeve Surja: El Mumtehine   Ajeti:

Almum’tahinat

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُواْ عَدُوِّي وَعَدُوَّكُمۡ أَوۡلِيَآءَ تُلۡقُونَ إِلَيۡهِم بِٱلۡمَوَدَّةِ وَقَدۡ كَفَرُواْ بِمَا جَآءَكُم مِّنَ ٱلۡحَقِّ يُخۡرِجُونَ ٱلرَّسُولَ وَإِيَّاكُمۡ أَن تُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ رَبِّكُمۡ إِن كُنتُمۡ خَرَجۡتُمۡ جِهَٰدٗا فِي سَبِيلِي وَٱبۡتِغَآءَ مَرۡضَاتِيۚ تُسِرُّونَ إِلَيۡهِم بِٱلۡمَوَدَّةِ وَأَنَا۠ أَعۡلَمُ بِمَآ أَخۡفَيۡتُمۡ وَمَآ أَعۡلَنتُمۡۚ وَمَن يَفۡعَلۡهُ مِنكُمۡ فَقَدۡ ضَلَّ سَوَآءَ ٱلسَّبِيلِ
Yemwe abemeye! Ntimukagire abanzi banjye n’abanzi banyu inshuti, mubereka urukundo kandi barahakanye ibyabagezeho by’ukuri (kwemera Allah n’Intumwa yayo Muhamadi na Qur’an) ndetse baranamenesheje Intumwa (Muhamadi) namwe ubwanyu (bakabirukana mu gihugu cyanyu) kubera ko mwemeye Allah, Nyagasani wanyu. Niba musohotse mugiye kurwana mu nzira yanjye no gushaka kwishimirwa nanjye (ntimukabagire inshuti). Muhisha urukundo mubafitiye kandi njye nzi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza. Ukora ibyo muri mwe, rwose yayobye inzira itunganye.
Tefsiret në gjuhën arabe:
إِن يَثۡقَفُوكُمۡ يَكُونُواْ لَكُمۡ أَعۡدَآءٗ وَيَبۡسُطُوٓاْ إِلَيۡكُمۡ أَيۡدِيَهُمۡ وَأَلۡسِنَتَهُم بِٱلسُّوٓءِ وَوَدُّواْ لَوۡ تَكۡفُرُونَ
Baramutse babatsinze, bababera ababisha (ku mugaragaro) bakabaramburaho amaboko yabo (babica) n’indimi zabo bagamije inabi, ndetse bifuza ko muhakana.
Tefsiret në gjuhën arabe:
لَن تَنفَعَكُمۡ أَرۡحَامُكُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُكُمۡۚ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ يَفۡصِلُ بَيۡنَكُمۡۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ
(Mumenye ko) imiryango yanyu n’abana banyu nta cyo bizabamarira (imbere ya Allah). Ku munsi w’imperuka (Allah) azabakiranura. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
Tefsiret në gjuhën arabe:
قَدۡ كَانَتۡ لَكُمۡ أُسۡوَةٌ حَسَنَةٞ فِيٓ إِبۡرَٰهِيمَ وَٱلَّذِينَ مَعَهُۥٓ إِذۡ قَالُواْ لِقَوۡمِهِمۡ إِنَّا بُرَءَٰٓؤُاْ مِنكُمۡ وَمِمَّا تَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ كَفَرۡنَا بِكُمۡ وَبَدَا بَيۡنَنَا وَبَيۡنَكُمُ ٱلۡعَدَٰوَةُ وَٱلۡبَغۡضَآءُ أَبَدًا حَتَّىٰ تُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ وَحۡدَهُۥٓ إِلَّا قَوۡلَ إِبۡرَٰهِيمَ لِأَبِيهِ لَأَسۡتَغۡفِرَنَّ لَكَ وَمَآ أَمۡلِكُ لَكَ مِنَ ٱللَّهِ مِن شَيۡءٖۖ رَّبَّنَا عَلَيۡكَ تَوَكَّلۡنَا وَإِلَيۡكَ أَنَبۡنَا وَإِلَيۡكَ ٱلۡمَصِيرُ
Mu by’ukuri mwagize urugero rwiza kuri Ibrahim n’abari kumwe nawe, ubwo babwiraga abantu babo bati “Rwose twitandukanyije namwe ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah. Turabahakanye, kandi hagati yacu namwe havutse ububisha n’ubugome bihoraho, kugeza ubwo muzemera Allah wenyine.” Uretse imvugo ya Ibrahim abwira se ati “Rwose nzagusabira imbabazi (kuri Allah), ariko nta bushobozi mfite bwo kugira icyo nkumarira imbere ya Allah.” (Basabye Nyagasani bagira bati) ‘Nyagasani wacu! Ni Wowe twiringiye kandi ni nawe twicuzaho ndetse iwawe ni ho garukiro (ryacu twese)’.
Tefsiret në gjuhën arabe:
رَبَّنَا لَا تَجۡعَلۡنَا فِتۡنَةٗ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ وَٱغۡفِرۡ لَنَا رَبَّنَآۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
“Nyagasani wacu! Ntutugire ikigeragezo ku bahakanye, kandi utubabarire Nyagasani wacu! Mu by’ukuri ni Wowe Munyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
Tefsiret në gjuhën arabe:
 
Përkthimi i kuptimeve Surja: El Mumtehine
Përmbajtja e sureve Numri i faqes
 
Përkthimi i kuptimeve të Kuranit Fisnik - Përkthimi kinjaruandisht - Shoqata "Muslimanët e Ruandës - Përmbajtja e përkthimeve

Botuar nga Shoqata "Muslimanët e Ruandës".

Mbyll