แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา * - สารบัญ​คำแปล

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

แปลความหมาย​ อายะฮ์: (240) สูเราะฮ์: Al-Baqarah
وَٱلَّذِينَ يُتَوَفَّوۡنَ مِنكُمۡ وَيَذَرُونَ أَزۡوَٰجٗا وَصِيَّةٗ لِّأَزۡوَٰجِهِم مَّتَٰعًا إِلَى ٱلۡحَوۡلِ غَيۡرَ إِخۡرَاجٖۚ فَإِنۡ خَرَجۡنَ فَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكُمۡ فِي مَا فَعَلۡنَ فِيٓ أَنفُسِهِنَّ مِن مَّعۡرُوفٖۗ وَٱللَّهُ عَزِيزٌ حَكِيمٞ
N’abazapfa muri mwe bagasiga abagore, bajye (basiga) umurage (ugaragaza ibizatunga) abagore babo mu gihe kingana n’umwaka badasohowe (mu ngo zabo). Ariko nibava mu ngo zabo ku bushake, nta cyaha kuri mwe (abazungura) baramutse bagize ibyo bakora igihe cyose bitanyuranyije n’amategeko (nko kuba bashaka abagabo mbere y’uko umwaka urangira).[1] Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye
[1] Itegeko rivugwa muri uyu murongo ryo kuba umugore wapfushije umugabo agomba kuguma mu rugo rw’umugabo we umwaka wose, ryasimbuwe n’itegeko rivuga ko umugore wapfushije umugabo agomba kuguma mu rugo rw’umugabo we mu gihe cy’amezi ane n’iminsi icumi, nkuko rigaragara mu murongo wa 234 muri iyi Surat.
ตัฟสีรต่างๆ​ ภาษาอาหรับ:
 
แปลความหมาย​ อายะฮ์: (240) สูเราะฮ์: Al-Baqarah
สารบัญสูเราะฮ์ หมายเลข​หน้า​
 
แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - สารบัญ​คำแปล

การแปลความหมายอัลกุรอานเป็นภาษากินยาร์วันดา โดย ทีมงานสมาคมมุสลิมรวันดา

ปิด