Check out the new design

แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา * - สารบัญ​คำแปล

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

แปลความหมาย​ อายะฮ์: (255) สูเราะฮ์: Al-Baqarah
ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡحَيُّ ٱلۡقَيُّومُۚ لَا تَأۡخُذُهُۥ سِنَةٞ وَلَا نَوۡمٞۚ لَّهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ مَن ذَا ٱلَّذِي يَشۡفَعُ عِندَهُۥٓ إِلَّا بِإِذۡنِهِۦۚ يَعۡلَمُ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡۖ وَلَا يُحِيطُونَ بِشَيۡءٖ مِّنۡ عِلۡمِهِۦٓ إِلَّا بِمَا شَآءَۚ وَسِعَ كُرۡسِيُّهُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَۖ وَلَا يَـُٔودُهُۥ حِفۡظُهُمَاۚ وَهُوَ ٱلۡعَلِيُّ ٱلۡعَظِيمُ
Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu[1] ye ikwiriye ibirere n’isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na We Uwikirenga, Uhambaye.
[1] Nk’uko ijambo Kursiyu ryasobanuwe n’umusangirangendo w’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) witwa Ibun Abass (Imana imwishimire), ni ahantu Allah ashyira ibirenge bye bijyanye n’icyubahiro cye n’ubuhambare bwe, tutagereranya cyangwa ngo dusanishe n’iby’ibiremwa.
ตัฟสีรต่างๆ​ ภาษาอาหรับ:
 
แปลความหมาย​ อายะฮ์: (255) สูเราะฮ์: Al-Baqarah
สารบัญสูเราะฮ์ หมายเลข​หน้า​
 
แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา - สารบัญ​คำแปล

โดยสมาคมมุสลิมรวันดา

ปิด