Ndetse no mu bantu hari ugaragira Allah ashidikanya. Iyo icyiza kimugezeho aratuza, naho yagerwaho n’ikigeragezo agasubira mu buhakanyi (nyuma y’uko yari yarayobotse); ubwo akaba ahombye (ibyiza byo ku) isi n’imperuka. Icyo ni cyo gihombo kigaragara.
Uwo ari we wese wibwira ko Allah atazatabara (Intumwa Muhamadi) kuri iyi si ndetse no ku munsi w’imperuka, namanike umugozi ku gisenge maze awushyire mu ijosi, narangiza awuce (yiyahure) maze arebe ko umugambi we (mubisha) ukuraho uburakari bwe.
Mu by’ukuri ba bandi bemeye (Allah n’Intumwa ye Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo batagize idini bayoboka), Abanaswara [abemeye ubutumwa bwa Issa (Yesu) ku gihe cye], Abamajusi (abasenga umuriro) ndetse n’abasenga ibindi bitari Allah; rwose Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.
Ese ntubona ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, izuba, ukwezi, inyenyeri, imisozi, ibiti, ibiremwa byose bigenda ku isi ndetse na benshi mu bantu byubamira Allah? Ariko abenshi (mu bantu batamwubamira) bakwiye ibihano. Kandi uwo Allah yasuzuguje ntawamwubahisha, kuko mu by’ukuri Allah akora ibyo ashaka.
Aya matsinda abiri (abemeramana n’abahakanyi) ntiyavuze rumwe kuri Nyagasani wayo; bityo ba bandi bahakanye bazadoderwa imyambaro ikozwe mu muriro, maze basukwe amazi yatuye mu mitwe.
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanakumira (abantu kuyoboka) inzira ya Allah no kugana ku Musigiti Mutagatifu[1] twashyiriyeho abantu bose mu buryo bureshya; baba abawuturiye cyangwa abawugenderera (tuzabahanisha ibihano bihambaye). N’uzashaka kuwukoreramo ikibi icyo ari cyo cyose, tuzamusogongeza ku bihano bibabaza.
[1] Uyu murongo ugaragaza ko habayeho igihe abahakanyi b’i Maka babuza Intumwa Muhamadi n’abasangirangendo bayo kugera ku Musigiti Mutagatifu, hari mu mwaka wa 6 w’iyimuka ry’Intumwa Muhamadi.
(Ibyo) ni ukugira ngo babone ibibafitiye akamaro (ibihembo byo gukora Hija), ndetse banasingize izina rya Allah mu minsi izwi[1] kubera amafunguro akomoka ku matungo yabahaye. Bityo nimurye kuri ayo mafunguro munayagaburireho abatindi nyakujya.
[1] Iminsi itatu izwi yavuzwe muri uyu murongo, ni iminsi ikurikira Ilayidi y’ibitambo, ari yo tariki ya 11,12 na 13 z’ukwezi kwa cumi n’abiri kwa Kisilamu (Dhul Hija).
Ibyo (Allah yategetse; ni byo umuntu ategetswe kubahiriza),[1] kandi uwubahirije imigenzo ya Allah, mu by’ukuri ni bimwe mu bituma imitima igandukira (Allah).
[1] Ibyo Allah yategetse bivugwa muri uyu murongo ni ibyo yategetse mu mirongo yatambutse ya 27, 28, 29, 30, 31
Inyama n’amaraso byazo si byo bigera kwa Allah, ahubwo kumugandukira kwanyu ni ko kumugeraho. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo musingize Allah kubera ko yabayoboye. Kandi (yewe Muhamadi) ha inkuru nziza abakora ibyiza.
Ba bandi bameneshejwe mu ngo zabo barenganyijwe, nta kindi bazira uretse gusa kuba baremeye Imana bavuga bati “Nyagasani wacu ni Allah.” Nyamara iyo Allah ataza kurinda abantu (akarengane) akoresheje abandi, inzu z’abihayimana, insengero, amasinagogi ndetse n’imisigiti ivugirwamo izina rya Allah kenshi, byari gusenywa. Kandi rwose Allah azatabara abaharanira idini rye. Mu by’ukuri Allah ni Umunyembaraga, Umunyacyubahiro bihebuje.
Ese (abo bahakanyi) ntibagenda ku isi (ngo birebere ibisigisigi by’abarimbuwe), bigatuma bagira imitima ibafasha gutekereza ndetse n’amatwi abafasha kumva? Mu by’ukuri amaso si yo ahuma, ahubwo hahuma imitima iri mu bituza.
Banagusaba kwihutisha ibihano (wababuriye, yewe Muhamadi), nyamara Allah ntazigera yica isezerano rye (ryo kuzabahana ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri umunsi umwe kwa Nyagasani wawe, ungana n’imyaka igihumbi mu yo mubara (hano ku isi).
Ese ni imidugudu ingahe narindirije (sinyihanireho) kandi yararangwaga n’ibikorwa bibi, hanyuma nkayifata (nkayihana)? Kandi iwanjye ni ho byose bizasubira.
No kugira ngo abahawe ubumenyi bamenye ko (Qur’an) ari ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe, maze bayemere kandi imitima yabo iyicisheho bugufi. Mu by’ukuri Allah ni Uyobora abemeramana inzira igororotse.
Kuri uwo munsi ubwami buzaba ari ubwa Allah wenyine uzabacira imanza. Ba bandi bazaba baremeye bakanakora ibikorwa byiza bazaba mu busitani bwuje inema (Ijuru).
Na ba bandi bimutse kubera Allah, hanyuma bakicwa cyangwa bagapfa (urupfu rusanzwe), mu by’ukuri Allah azabaha amafunguro meza. Kandi rwose, Allah ni We uhebuje mu batanga amafunguro.
Ibyo ni ko biri! Naho uzihorera bingana nk’uko yarenganyijwe, hanyuma akongera akarenganywa, rwose Allah azamutabara. Mu by’ukuri Allah ni Uhanaguraho ibyaha, Nyirimbabazi zihebuje.
Ese ntubona ko Allah amanura amazi mu kirere (imvura, ikameza ibimera) maze isi igahinduka icyatsi kibisi? Mu by’ukuri Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi wa byose.
Ese ntubona ko Allah yategetse ibiri mu isi kubacira bugufi ndetse ko n’amato agenda mu nyanja ku bw’itegeko rye? Anafashe ikirere kugira ngo kitagwa ku isi uretse igihe azabishakira. Mu by’ukuri Allah ni Nyirimpuhwe bihebuje, akaba na Nyirimbabazi ku bantu.
Kandi iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ubona mu buranga bw’abahakanye (hagaragaramo) kutayishimira, bari hafi gusumira ababasomera amagambo yacu! Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mbabwire ibibi birusha ibyo? Ni umuriro Allah yasezeranyije ba bandi bahakanye, kandi iryo ni ryo herezo ribi.”
Kandi muharanire inzira ya Allah by’ukuri, mukoresheje imbaraga zanyu zose (kugira ngo izina rye rishyirwe hejuru). Ni We wabatoranyije (kugira ngo musohoze ubutumwa bwe), kandi nta nzitizi yigeze abashyirira mu idini. (Iryo dini) ni na ryo dini ry’umubyeyi wanyu Ibrahimu. Ni We (Allah) wabise Abayisilamu mbere (mu bitabo byabanje), ndetse no muri iyi (Qur’an) kugira ngo Intumwa (Muhamadi) ibabere umuhamya ndetse namwe mube abahamya ku bantu bose. Bityo, nimuhozeho iswala, mutange amaturo, kandi mufatane urunana ku (idini rya) Allah. Ni We Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza.
Contents of the translations can be downloaded and re-published, with the following terms and conditions:
1. No modification, addition, or deletion of the content.
2. Clearly referring to the publisher and the source (QuranEnc.com).
3. Mentioning the version number when re-publishing the translation.
4. Keeping the transcript information inside the document.
5. Notifying the source (QuranEnc.com) of any note on the translation.
6. Updating the translation according to the latest version issued from the source (QuranEnc.com).
7. Inappropriate advertisements must not be included when displaying translations of the meanings of the Noble Quran.
ผลการค้นหา:
API specs
Endpoints:
Sura translation
GET / https://quranenc.com/api/v1/translation/sura/{translation_key}/{sura_number} description: get the specified translation (by its translation_key) for the speicified sura (by its number)
Parameters: translation_key: (the key of the currently selected translation) sura_number: [1-114] (Sura number in the mosshaf which should be between 1 and 114)
Returns:
json object containing array of objects, each object contains the "sura", "aya", "translation" and "footnotes".
GET / https://quranenc.com/api/v1/translation/aya/{translation_key}/{sura_number}/{aya_number} description: get the specified translation (by its translation_key) for the speicified aya (by its number sura_number and aya_number)
Parameters: translation_key: (the key of the currently selected translation) sura_number: [1-114] (Sura number in the mosshaf which should be between 1 and 114) aya_number: [1-...] (Aya number in the sura)
Returns:
json object containing the "sura", "aya", "translation" and "footnotes".