Check out the new design

แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา * - สารบัญ​คำแปล

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

แปลความหมาย​ สูเราะฮ์: Al-An‘ām   อายะฮ์:
فَإِن كَذَّبُوكَ فَقُل رَّبُّكُمۡ ذُو رَحۡمَةٖ وَٰسِعَةٖ وَلَا يُرَدُّ بَأۡسُهُۥ عَنِ ٱلۡقَوۡمِ ٱلۡمُجۡرِمِينَ
Nibaguhinyura uvuge uti “Nyagasani wanyu ni Nyirimpuhwe nyinshi, kandi ibihano bye ku bantu b’inkozi z’ibibi ntibikumirwa.”
ตัฟสีรต่างๆ​ ภาษาอาหรับ:
سَيَقُولُ ٱلَّذِينَ أَشۡرَكُواْ لَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ مَآ أَشۡرَكۡنَا وَلَآ ءَابَآؤُنَا وَلَا حَرَّمۡنَا مِن شَيۡءٖۚ كَذَٰلِكَ كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ حَتَّىٰ ذَاقُواْ بَأۡسَنَاۗ قُلۡ هَلۡ عِندَكُم مِّنۡ عِلۡمٖ فَتُخۡرِجُوهُ لَنَآۖ إِن تَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّ وَإِنۡ أَنتُمۡ إِلَّا تَخۡرُصُونَ
Ba bandi babangikanyije Allah bazavuga bati “Iyo Allah aza kubishaka, twe n’abakurambere bacu ntitwari kumubangikanya, kandi nta n’icyo twari kuziririza.” Uko ni na ko abababanjirije bahakanye kugeza ubwo bumvise ububabare bw’ibihano byacu. Vuga uti “Ese mufite ubumenyi (bw’ibyo muvuga) ngo mubutugaragarize? Ahubwo mwe mugendera ku gukekeranya gusa, kandi nta kindi mukora uretse kubeshya.”
ตัฟสีรต่างๆ​ ภาษาอาหรับ:
قُلۡ فَلِلَّهِ ٱلۡحُجَّةُ ٱلۡبَٰلِغَةُۖ فَلَوۡ شَآءَ لَهَدَىٰكُمۡ أَجۡمَعِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “ Allah ni We ufite ibimenyetso bihamye; iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese (mu nzira igororotse).”
ตัฟสีรต่างๆ​ ภาษาอาหรับ:
قُلۡ هَلُمَّ شُهَدَآءَكُمُ ٱلَّذِينَ يَشۡهَدُونَ أَنَّ ٱللَّهَ حَرَّمَ هَٰذَاۖ فَإِن شَهِدُواْ فَلَا تَشۡهَدۡ مَعَهُمۡۚ وَلَا تَتَّبِعۡ أَهۡوَآءَ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ وَهُم بِرَبِّهِمۡ يَعۡدِلُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane abahamya banyu bemeza ko Allah yaziririje ibi (ibihingwa n’amatungo).” Ubwo nibabyemeza, ntuzabyemezanye na bo. Kandi ntuzakurikire amarangamutima y’abahinyuye amagambo yacu ndetse na ba bandi batemera imperuka, bakanabangikanya Nyagasani wabo.
ตัฟสีรต่างๆ​ ภาษาอาหรับ:
۞ قُلۡ تَعَالَوۡاْ أَتۡلُ مَا حَرَّمَ رَبُّكُمۡ عَلَيۡكُمۡۖ أَلَّا تُشۡرِكُواْ بِهِۦ شَيۡـٔٗاۖ وَبِٱلۡوَٰلِدَيۡنِ إِحۡسَٰنٗاۖ وَلَا تَقۡتُلُوٓاْ أَوۡلَٰدَكُم مِّنۡ إِمۡلَٰقٖ نَّحۡنُ نَرۡزُقُكُمۡ وَإِيَّاهُمۡۖ وَلَا تَقۡرَبُواْ ٱلۡفَوَٰحِشَ مَا ظَهَرَ مِنۡهَا وَمَا بَطَنَۖ وَلَا تَقۡتُلُواْ ٱلنَّفۡسَ ٱلَّتِي حَرَّمَ ٱللَّهُ إِلَّا بِٱلۡحَقِّۚ ذَٰلِكُمۡ وَصَّىٰكُم بِهِۦ لَعَلَّكُمۡ تَعۡقِلُونَ
Vuga uti “Nimuze mbasomere ibyo Nyagasani wanyu yabaziririje (n’ibyo yabategetse). Ntimukagire icyo mumubangikanya na cyo, mujye mugirira ineza ababyeyi banyu, ntimukice abana banyu kubera ubukene kuko ari twe tubafungurira, mwe na bo. Ntimukegere ibyaha by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga; kandi ntimukice umuntu Allah yaziririje, keretse ku mpamvu z’ukuri (zemewe n’amategeko). Ibyo yarabibategetse kugira ngo musobanukirwe.”
ตัฟสีรต่างๆ​ ภาษาอาหรับ:
 
แปลความหมาย​ สูเราะฮ์: Al-An‘ām
สารบัญสูเราะฮ์ หมายเลข​หน้า​
 
แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา - สารบัญ​คำแปล

โดยสมาคมมุสลิมรวันดา

ปิด