Check out the new design

Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda * - Indise ng mga Salin

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Salin ng mga Kahulugan Surah: Āl-‘Imrān   Ayah:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِن تُطِيعُواْ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يَرُدُّوكُمۡ عَلَىٰٓ أَعۡقَٰبِكُمۡ فَتَنقَلِبُواْ خَٰسِرِينَ
Yemwe abemeye! Nimwumvira abahakanye, bazabasubiza mu buhakanyi, maze mube abanyagihombo.
Ang mga Tafsir na Arabe:
بَلِ ٱللَّهُ مَوۡلَىٰكُمۡۖ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلنَّٰصِرِينَ
Ahubwo, Allah ni We Mugenga wanyu, kandi ni We Mutabazi uhebuje.
Ang mga Tafsir na Arabe:
سَنُلۡقِي فِي قُلُوبِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ ٱلرُّعۡبَ بِمَآ أَشۡرَكُواْ بِٱللَّهِ مَا لَمۡ يُنَزِّلۡ بِهِۦ سُلۡطَٰنٗاۖ وَمَأۡوَىٰهُمُ ٱلنَّارُۖ وَبِئۡسَ مَثۡوَى ٱلظَّٰلِمِينَ
Tuzatera ubwoba mu mitima y’abahakanye kuko babangikanyije Allah (n’ibigirwamana) badafitiye gihamya. Ubuturo bwabo buzaba umuriro kandi ni cyo cyicaro kibi cy’inkozi z’ibibi.
Ang mga Tafsir na Arabe:
وَلَقَدۡ صَدَقَكُمُ ٱللَّهُ وَعۡدَهُۥٓ إِذۡ تَحُسُّونَهُم بِإِذۡنِهِۦۖ حَتَّىٰٓ إِذَا فَشِلۡتُمۡ وَتَنَٰزَعۡتُمۡ فِي ٱلۡأَمۡرِ وَعَصَيۡتُم مِّنۢ بَعۡدِ مَآ أَرَىٰكُم مَّا تُحِبُّونَۚ مِنكُم مَّن يُرِيدُ ٱلدُّنۡيَا وَمِنكُم مَّن يُرِيدُ ٱلۡأٓخِرَةَۚ ثُمَّ صَرَفَكُمۡ عَنۡهُمۡ لِيَبۡتَلِيَكُمۡۖ وَلَقَدۡ عَفَا عَنكُمۡۗ وَٱللَّهُ ذُو فَضۡلٍ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Kandi rwose Allah yasohoje isezerano rye kuri mwe (ryo gutsinda urugamba rwa Uhudi), ubwo mwabicaga abibahereye uburenganzira, kugeza ubwo mudohotse, mukajya impaka ku itegeko (ry’Intumwa ryo kutava mu birindiro). Mwanyuranyije na ryo nyuma y’uko abereka ibyo mukunda (intsinzi). Muri mwe hari abashaka isi (iminyago) no muri mwe hari abashaka imperuka. Hanyuma (Allah) atuma babigaranzura kugira ngo abagerageze. Rwose yarabababariye; kandi Allah ni Nyiringabire ku bemera.
Ang mga Tafsir na Arabe:
۞ إِذۡ تُصۡعِدُونَ وَلَا تَلۡوُۥنَ عَلَىٰٓ أَحَدٖ وَٱلرَّسُولُ يَدۡعُوكُمۡ فِيٓ أُخۡرَىٰكُمۡ فَأَثَٰبَكُمۡ غَمَّۢا بِغَمّٖ لِّكَيۡلَا تَحۡزَنُواْ عَلَىٰ مَا فَاتَكُمۡ وَلَا مَآ أَصَٰبَكُمۡۗ وَٱللَّهُ خَبِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ
Mwibuke ubwo mwirukaga muhunga ubudakebuka, mu gihe Intumwa (Muhamadi) yabahamagaraga iri inyuma yanyu (ngo mugaruke), nuko (Allah) akabahemba ishavu ryiyongera ku rindi. (Yarabibababariye) kugira ngo mutababazwa n’ibyabacitse (intsinzi n’iminyago) ndetse n’ibyababayeho (gutsindwa). Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora.
Ang mga Tafsir na Arabe:
 
Salin ng mga Kahulugan Surah: Āl-‘Imrān
Indise ng mga Surah Numero ng Pahina
 
Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda - Indise ng mga Salin

Inilabas ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda.

Isara